Kigali Top Fashion ni iduka rimaze kumenyerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ryatangiye mu mpera z’umwaka wa 2016 ritangijwe na Hakizimana Nuru.Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe uko ubucuruzi bwo ku mbuga nkoranyambaga bwazamuye Kigali Top Fashion.
Inyarwanda.com iganira na we yavuze ko yitegereje uburyo imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu Rwanda n’abantu benshi agashaka uburyo yazibyaza umusaruro. Yabitangiye adakeka ko hari ahantu byamugeza gusa kuri ubu ashobora kwakira ubutumwa buri hagati y’umunani (8)n a cumi na butane(15)ku munsi bumubaza ku bicuruzwa bye.
Iri duka ricuruza inkweto n’imyenda,aho umukiriya agura nyuma yo gushima igicuruzwa aba yabonye binyuze kuri Instagram,Facebook cyangwa Whatsapp. Umukiriya ashobora kwishyura mbere cyangwa nyuma y'uko igicuruzwa bakimugezaho. Ubwumvikane hagati ya Kigali Top Fashion n’umukiriya bushobora gukorwa kuri izi mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri telephone igendanwa.
Inkweto y'abagabo
Zimwe mu nkweto z'abagabo zicuruzwa na Kigali Top Fashion
Ibi ni bimwe mu bicuruzwa bya Kigali Top Fashion
Uramutse ushimye kimwe mu bicuruzwa byabo ushobora kubandikira ubinyujije kuri Instagram:Kigali_top_fashion
Fcebook:Nuru Sahin Carter
Twitter:Kigali_top
E-mail:nurusahin77@gmail.com
Cyangwa ugahamagara:+250789932774/+250725609295
TANGA IGITECYEREZO