RFL
Kigali

Kigali- Mu kwizihiza Pentekote abayobozi ba ADEPR n'ab'igihugu bahanuriwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2015 22:16
2


Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2015 Itorero ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali ryizihije Pentekote umunsi Umwuka Wera yamanukiye intumwa,uyu munsi ukaba usobanuye byinshi ku bakristo b’abapentekote kuko ari munsi baboneyeho umufasha bari barasezeranijwe na Yesu Kristo akiri ku isi.



Uyu munsi wa Pentekote wizihijwe ku rwego rw’ururembo rw’umujyi wa Kigali, abakristo bo mu bihugu bitandukanye ku isi yose bazawizihiza kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2015, ADEPR nayo ikazawizihiza ku nsengero zayo zitandukanye nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bukuru bw'iri torero. 

Uyu muhango wabereye ku Gisozi ahari inyubako nshya za ADEPR

Kwizihiza pentekote ku bakristo ba ADEPR bo muri Kigali, byabereye ku Gisozi ku nyubako nshya z’iri torero. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi bakuru ba ADEPR, abakristo b'iri torero bo muri Kigali, itsinda ry’abantu 100 ryaturutse muri Uganda ndetse hari n’inzego za Leta zitandukanye.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abakristo benshi n'amakorali atandukanye yo muri Kigali

Nyuma yo kumva ijambo ry'Imana no kubatizwa mu Mwuka Wera, ubwo umuhanzi Mugabo Venuste yari amaze kuririmba indirimbo ye "Twigiye ku birenge", hamanutse ubuhanuzi bwanyuze mu mugore umwe w’umwa ADEPR maze iteraniro ryose riratuza rimutega amatwi ryumva ubutumwa ryagenewe n'Imana. 

Rev Pastor Tom Rwagasana(ibumoso) niwe wigishije ijambo ry'Imana akaba yavuze ko igihe kizagera abantu b'Imana bakuzura umwuka bakavuga mu ndimi

Ubu buhanuzi buvuga ko Imana yishimiye cyane igikorwa cyateguwe n’Itorero(ADEPR) kuko ngo cyanyeganyeje intebe y’Imana kubw'ibyo buri wese wahabonetse akaba yagenewe impano n’Umwuka Wera. Ubwo buhanuzi bwakomeje buvuga ko Imana itanze ubwenge mu gihugu cy’u Rwanda kandi ko izaheka ku mugongo wayo abayobozi b’itorero n’ab’igihugu.

Abantu bose bari bateze amatwi bumva icyo Imana ibabwira

Bumwe mu butumwa bwari buri muri ubwo buhanuzi nk’uko bwahise bunemezwa na ADEPR ikabunyuza ku rubuga rwayo(Facebook) kugirango benshi babubone, imbere y'abantu ibihumbi nka bitanu,uwo muhanuzikazi wari wuzuye Umwuka akavuga no mu ndimi zitumvikana ariko agasobanura mu kinyarwanda, yagize ati

Iri teraniro ryanyeganyeje intebe yanjye (.....), Ntanze ubwenge mu gihugu cyanyu cy'u Rwanda (.......), ndinze igihugu cyanyu (.......), iri teraniro umuntu wese waribonetsemo nazamure ikiganza mupfunyikire umugisha (.......), Abayobozi b'Itorero n'Abigihugu nzabaheka, ndi kumwe namwe (.........) Amen...

Ubuhanuzi kuri ADEPR

Nyuma y’amateraniro, itangazamakuru ryabajije Rev Sibomana Jean umuyobozi wa ADEPR icyo bashingiraho bemeza neza niba umuhanuzi bwamanutse ari ukuri, atangaza ko umuhanuzi agomba kuba afite ubuhamya bwiza kandi yera imbuto zikwiriye abihannye,uwo niwe uhanura bigahabwa agaciro.

Rev Pastor Sibomana Jean uyobora ADEPR


Rev Pastor Rurangirwa Emmanuel uyobora ADEPR Ururembo rw'umujyi wa kigali

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tabu agnes8 years ago
    Ima ihabwe icyubahiro, natwe abatahabonets turabyizeye., Amen.
  • Baudouin Muhiziwintore8 years ago
    Nukuraba gusa ko mutemera gusa ubuhanuzi bubahanurira ivyo mushaka bwonyene kubera uwo mupastor avuze ko ubuhanuzi ubwemera iyo buvuga ivyiza ariko haraho butavuga ivyiza imisi yose. so buje buvuga le contraire ntibuzokwemerwa. na cane cane ubuhanuzi ubupimisha ijambo ry'Imana.





Inyarwanda BACKGROUND