RFL
Kigali

Kigali Marriott Hotel yegukanye ibihembo bibiri

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:12/10/2017 10:22
2


Kigali Marriott Hotel, ni imwe muri hoteli za kompanyi 'Marriot' International Inc' ifite amashami ya hoteli mu bihugu birenga ijana. Iki gihembo, yacyegukanye mu marushanwa mpuzamahanga y'ubukerarugendo yiswe 'World Travel Awards, Africa'



Kigali Marriott Hotel yegukanye ibihembo bibiri

Kigali Marriott Hotel, ni imwe muri hoteli za kompanyi 'Marriot' ifite amashami ya hoteli mu bihugu birenga . Iki gihembo, yacyegukanye mu marushanwa mpuzamahanga y'ubukerarugendo yiswe 'World Travel Awards, Africa'

Ibi bihembo Kigali Marriott Hotel yabyegukanye kuri uyu wa 12 Ukwakira, 2017 ubwo irushanwa ryiswe 'World Travel Awards Africa 2017' , mu birori byabereye I Kigali bikitabirwa n'abayobozi batandukanye mu by'ubukerarugendo n'amahoteli.

Kigali Marriot Hotel, imaze umwaka umwe gusa ifunguye imiryango hano mu Rwanda, kugira ngo itware ibi bihembo bibiri, ibikesha serivisi nziza iha abayigana ari nabyo byashingiweho mu kuyitora

Umuyobozi mukuru wa Kigali Marriot Hotel Rex Nijhof, yatangaje ko bashimishijwe n'ibihembo bagenewe. Yagize ati:'tunejejewe no gutsindira ibi bihembo no kuba ingufu dukoresha zahawe agaciro by'umwihariko aho turajwe ishinga no kugeza ku batugana serivisi bifuza'

Amarushanwa ya 'World Travel Awards' akorwa hagamijwe guha agaciro no guhemba abitwaye neza mu rwego rw'amahoteli n'ubukerarugendo ku isi. Abafite aho bahuriye n'izi nzego nk'aabakerarugendo, abagana amahoteli nibo bagira uruhare mu guhitamo abahabwa igihembo.

Kigali Marriot Hotel, yafunguye imiryango yayo tariki 4 Ukwakira, 2016. Ifite ubushobozi bwo kwakira inama mpuzamahanga, yifashishije ibyumba birenga Magana abiri na mirongo itanu.

 Bimwe mu byo yihariye ni uko ifite abatetsi bateka amafunguro yo mu Butaliyani.

Ni iya kompanyi 'Marriott International' yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umulisa6 years ago
    Wow byiza nabandi nabaze ndukyeneye naza Hilton, holiday in,,ninzindi nyishi urakonze muyobonzi wakyu mwiza urimo guteza ibere igihugu kyakyu
  • NIZEYIMANA FAUSTIN6 years ago
    With my great pleasure I give congratulations to Kigali Marriott hotel due to brilliant services provide to customers.wawooo





Inyarwanda BACKGROUND