Mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeli 2018 haguye imvura nyinshi cyane yangije ibitari bike, cyane ko usibye kuba yagushije ibikuta bya zimwe mu nyubako zizwi yanagushije ibiti biri mu mujyi wa Kigali byanatumye urujya n'uruza rw'abatahaga n'imodoka bava mu mirimo babangamirwa bikomeye.
Iyi mvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali yantangiye kugwa ahagana mu ma saa Cyenda z'igicamunsi. Ni imvura itamaze akanya kuko mu isaha imwe gusa yari imaze guhita ariko isiga yangije byinshi. Muri hake Inyarwanda.com yabashije kugera hasenyutse ibikuta by'inyubako zinyuranye harimo n'urukuta rwari rukingiye ahahoze Centre Culturel Franco Rwanda kimwe n'urukuta rw'igipangu cyo kuri St Paul.
Usibye aha n'ahandi hanyuranye iyi mvura yagushije ibiti byinshi mu mujyi rwa gati ku buryo byabangamiye bikomeye urujya n'uruza rw'abafite imodoka batahaga bava mu mirimo cyangwa abandi bigiraga mu zindi gahunda z'umugoroba. Mu mujyi rwa gati muri Rond Point ingendo z'imodoka ziva mu mujyi zerekeza i Remera cyangwa Kimihurura zahagaze kubera igiti cyari kiryamye mu muhanda hagati.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Polisi y'u Rwanda yari itaratangaza niba hari umubare runaka w'abantu bahitanywe n'iyi mvura cyangwa ingano y'ibyo yangije gusa uko amasaha atambuka turakomeza tubakurikiranire niba hari abagizweho ingaruka n'iyi mvura ikomeye yaguye mu mujyi wa Kigali n'ahandi hanyuranye.
Imvura yari nyinshi mu mujyi wa KigaliUrujya n'uruza rwari rwahagazePolisi yahitaga itabarana ingoga ahabereye ibyagoIyi modoka yagwiriwe n'iki gitiIki giti cyaguye mu muhanda hagatiUrukuta rwaguyeMu mujyi impande nyinshi ibiti byaguye bifunga imihandaGutambuka byari ikibazo Imbere ya BNR hafi na Mille Collines Hotel naho ibiti byaguyeImihanda yafunzwe n'ibiti byaguye
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo & CYIZA Emmanuel (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO