RFL
Kigali

KIGALI - Impanuka yahitanye umukwe ‘Alexis Nziruguru‘, ubukwe buhinduka ikiriyo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2016 19:32
26


Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2016 mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ya Moto yahitanye umusore wari ufite ubukwe uyu munsi. Umunsi wari witezweho ibyishimo bikomeye, wahindutse uw'amarira n’ishavu bitavugwa.



Alexis Nziruguru yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu azize impanuka ya moto ubwo yiteguraga kujya gusaba umugeni mu muhango wari kuba isaa sita z’amanywa nyuma y'umuganda. Kuri uwo munsi ni nabwo bari gusezerana imbere y’Imana Nziruguru na Jolie Kiyobe bakambikana impeta mu muhango wari utegerejwe kuri uyu wa gatandatu isaa cyenda z’amanywa mu rusengero rwa EENR i Kanombe.

Mu gitondo  cy’uyu wa gatandatu, Nyakwigendera Nziruguru Alexis yateze moto iva Remera yerekeza Kanombe aho yagombaga kwambarira, agenda asiganwa n’amasaha y’umuganda kugira ngo atamufata. Ku isaha ya saa mbiri za mugitondo ubwo bari bageze Kanombe hafi y'umurenge, moto yari imutwaye yagonzwe n’indi moto yabaturutse inyuma, Nziruguru akomereka cyane ku kuguru, agwa muri koma, ako kanya ajyanwa mu bitaro bya Kanombe ari naho yaje gushiriramo umwuka nyuma y'amasaha abiri akoze impanuka. Umumotari wari umutwaye we aracyari muzima gusa magingo aya akaba akiri mu bitaro nkuko inshuti z'uyu musore wari ufite ubukwe zabitangarije Inyarwanda.com

Inshuti z'umuryango w'umuhungu n'abaturanyi b’umukobwa (Jolie Kiyobe) batangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu Kiyobe atari yabasha kwakira ibyabaye byo kubura umukunzi we mbere y’amasaha macye yaburaga ngo bambikane impeta. Iyo mpanuka yabaye nyuma y'iminsi ibiri bari bamaze basezeranye imbere y'amategeko ya Leta. Ibyabaye byashenguye cyane umutima wa Jolie na cyane ko ari ibintu bibabaje cyane kubona aho ibyari ibirori by’ubukwe bihinduka ikiriyo,ibyari ibyishimo bigahinduka amarira n’ishavu.

Ubukwe

Kuwa kane tariki 26 Gicurasi nibwo Nziruguru na Kiyobe basezeranye imbere y'amategeko

Nyakwigendera Alexis Nziruguru yari atuye i Kanombe ku Gasaraba naho umukobwa akaba atuye Kicukiro mu Kagarama hepfo ya Hotel Bellagio. Kugeza ubu haba iwabo w’umusore ndetse n’iwabo w’umukobwa, hari kubera ikiriyo nkuko bitangazwa n’abagiye kwifatanya nabo muri ako gahinda.

Ku butumire bw’ubukwe bwabo (Nziruguru na Kiyobe) natwe Inyarwanda.com twabashije kubona, hari hifashishijwe icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cya Yobu 42: 2 havuga ngo ‘Nzi yuko ushobora byose kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose’.Umunsi yitabyeho Imana nibwo yari gukora ubukwe; gusaba no gusezerana imbere y'Imana.

Nyakwigendera Alexis Nziruguru n’umukunzi we Jolie Kiyobe, bombi ni abana bavuka ku bakozi b’Imana b’abapasiteri. Umuhungu abyarwa na Pastor Jonas Muparo naho umukobwa akaba uwa Pastor Jonas Sematungo Rukungira.

Ubukwe

Hano ni Kicukiro iwabo w'umukobwa kuri uyu wa gatanduatu mu masaha ya mugitondo aho imyiteguro y;ubukwe yari irimbanije

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SIBO7 years ago
    So sad, may deceased rest in eternal peace, I remember the last sms alert I sent inviting people in their wedding. Mana we ntakibasha kurogoya imigambi yawe koko.
  • 7 years ago
    Imana imwakire
  • Ockham7 years ago
    Iri ni ibanga ry'Imana twebwe abana b'abantu tudashobora kumenya imvano. Nibihangane abasigaye bategereze undi mugambi w'Imana.
  • Rwema7 years ago
    Ibyago biragwira! Imana ikomeze uyu mukobwa, ababyeyi, inshuti n'abavandimwe.
  • nana7 years ago
    Imana Imwakire mbega inkuru ibabaje.wihangane disi jolie
  • Shyaka7 years ago
    Nyagasani Mana uhe imbaraga uno mukobwa imube hafi. Ni amarira nagahinda gusa Nyagasani Umwakire
  • liliane7 years ago
    Pole kweri nimukomeze kwihangana gusa birababaje Imana imwakire mubayo
  • assouma7 years ago
    Mbega inkuru ibabaje,IMana ihe inshuti nimiryango yombi kwihangana.abakozi b'Imana satani irabibasiye muriyi minsi,nugusenga cyane.ndababaye
  • jijo7 years ago
    Injury iteye agahinda cyane Mana umwakire mubayo
  • Icing7 years ago
    Mukomeze kwihangana Kd Musenge Cyane Ntacyasubika Umugambi W'imana
  • Shinga7 years ago
    Koko ntakibasha kurogoya umugambi w'Imana Imana yakire ziruguru mubayo .ikomeze umutima was kiyobe hamwe n'imiryango yasizwe. Nagahinda !duhore twiteguye ntituzi umunsi nigihe
  • Jon7 years ago
    may he R.I.P nubwo bimeze gutyo ark hariho byinshi byatuma dushima Imana.
  • 7 years ago
    Mana ukora uko ushaka kandi ntakiba utakizi uhabwe icyubahiro amen
  • munezero aimbre7 years ago
    ibyago namakuba kumukiranusti nibyinshi ariko uwiteka amukiza muribyose
  • Ines Angelique MUTUYIMANA7 years ago
    nanjye nkimara kumva iyi nkuru reka mbwire.jolie nt pore sana mu buzima gsa ibyabaye ntibyatunguye Imana kd ko igihe nikigera izamushumbusha ikamuha umuhoza kd na nyakwigendera Imana imwakire mu bayo natwe twifatanyije nabasigaye mu kababaro
  • big7 years ago
    Mana we birakomeye kubyakira gusa Bakomeze kwihangana koko ntawubasha kurogoya Imigambi yawe Mana wakire umugaragu wawe
  • momo7 years ago
    ntakibasha kurogoya imigambiyawe koko kiyobe be strong
  • Jean paul7 years ago
    RIP kuruyu mugenzi wacu watuvuyemo twe nk'incuti turamusabira imigisha ku imana.
  • bizimungu7 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro mubuzima niko bimera Kandi ndihanganisha imiryango yombi may his SOUL RIP
  • Chance7 years ago
    Imana imwakiremubayo gusa Imana ikomeze umutima wa jolie, kd ugirekwihangana muriwowe kwihangana guterakunesha.





Inyarwanda BACKGROUND