Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2016 mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ya Moto yahitanye umusore wari ufite ubukwe uyu munsi. Umunsi wari witezweho ibyishimo bikomeye, wahindutse uw'amarira n’ishavu bitavugwa.
Alexis Nziruguru yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu azize impanuka ya moto ubwo yiteguraga kujya gusaba umugeni mu muhango wari kuba isaa sita z’amanywa nyuma y'umuganda. Kuri uwo munsi ni nabwo bari gusezerana imbere y’Imana Nziruguru na Jolie Kiyobe bakambikana impeta mu muhango wari utegerejwe kuri uyu wa gatandatu isaa cyenda z’amanywa mu rusengero rwa EENR i Kanombe.
Mu gitondo cy’uyu wa gatandatu, Nyakwigendera Nziruguru Alexis yateze moto iva Remera yerekeza Kanombe aho yagombaga kwambarira, agenda asiganwa n’amasaha y’umuganda kugira ngo atamufata. Ku isaha ya saa mbiri za mugitondo ubwo bari bageze Kanombe hafi y'umurenge, moto yari imutwaye yagonzwe n’indi moto yabaturutse inyuma, Nziruguru akomereka cyane ku kuguru, agwa muri koma, ako kanya ajyanwa mu bitaro bya Kanombe ari naho yaje gushiriramo umwuka nyuma y'amasaha abiri akoze impanuka. Umumotari wari umutwaye we aracyari muzima gusa magingo aya akaba akiri mu bitaro nkuko inshuti z'uyu musore wari ufite ubukwe zabitangarije Inyarwanda.com
Inshuti z'umuryango w'umuhungu n'abaturanyi b’umukobwa (Jolie Kiyobe) batangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu Kiyobe atari yabasha kwakira ibyabaye byo kubura umukunzi we mbere y’amasaha macye yaburaga ngo bambikane impeta. Iyo mpanuka yabaye nyuma y'iminsi ibiri bari bamaze basezeranye imbere y'amategeko ya Leta. Ibyabaye byashenguye cyane umutima wa Jolie na cyane ko ari ibintu bibabaje cyane kubona aho ibyari ibirori by’ubukwe bihinduka ikiriyo,ibyari ibyishimo bigahinduka amarira n’ishavu.
Kuwa kane tariki 26 Gicurasi nibwo Nziruguru na Kiyobe basezeranye imbere y'amategeko
Nyakwigendera Alexis Nziruguru yari atuye i Kanombe ku Gasaraba naho umukobwa akaba atuye Kicukiro mu Kagarama hepfo ya Hotel Bellagio. Kugeza ubu haba iwabo w’umusore ndetse n’iwabo w’umukobwa, hari kubera ikiriyo nkuko bitangazwa n’abagiye kwifatanya nabo muri ako gahinda.
Ku butumire bw’ubukwe bwabo (Nziruguru na Kiyobe) natwe Inyarwanda.com twabashije kubona, hari hifashishijwe icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cya Yobu 42: 2 havuga ngo ‘Nzi yuko ushobora byose kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose’.Umunsi yitabyeho Imana nibwo yari gukora ubukwe; gusaba no gusezerana imbere y'Imana.
Nyakwigendera Alexis Nziruguru n’umukunzi we Jolie Kiyobe, bombi ni abana bavuka ku bakozi b’Imana b’abapasiteri. Umuhungu abyarwa na Pastor Jonas Muparo naho umukobwa akaba uwa Pastor Jonas Sematungo Rukungira.
Hano ni Kicukiro iwabo w'umukobwa kuri uyu wa gatanduatu mu masaha ya mugitondo aho imyiteguro y;ubukwe yari irimbanije
TANGA IGITECYEREZO