RFL
Kigali

Kigali: Imodoka yari itwaye abagenzi yafashwe n'inkongi y'umuriro - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/01/2015 14:34
5


Mu mujyi wa Kigali ku Kacyiru ahazwi nko kuri KBC habereye impanuka y’imodoka ifashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yavaga mu bice bya Kimironko yerekeza Nyabugogo, gusa abashinzwe umutekano babashije kuhagoboka bahosha inkongi y’umuriro ntiyagira uwo ihitana.



Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Sup. Modetse Mbabazi mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, iyi modoka yafashwe n’inkongi y’umuriro ni imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yabanje kugira ibibazo byo kugenda yizimya ariko abagenzi ndetse n’uwari uyitwaye bakagirango ni ikibazo cy’amavuta, nyuma biza kugera ubwo ifatwa n’inkongi y’umuriro.

inkongi

inkongi

inkongi

imodoka

Nk’uko Sup. Modeste Mbabazi yakomeje abisobanura, iyo modoka ikimara gufatwa n’inkongi y’umuriro yatangiriye ku gice cy’inyuma, abagenzi bahise bavuza induru uwari utwaye imodoka arahagarara bavamo maze babasha kuvamo ntawe ugize icyo aba, ndetse n’imodoka y’ubutabazi ya Polisi y’u Rwanda yahise ihagoboka ibasha kuzimya iyo modoka n'ubwo byarangiye ihiye igice kinini n'ubwo moteri yayo ntacyo yabaye kimwe n'ibindi bice byo hasi birimo n'amapine.

INKONGI

Abajijwe icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu hakekwa ko byaba byatewe n’ibibazo by’imigozi y’umuriro n’insinga (wires) bigaragazwa n’ukuntu imodoka yabanje kugenda yizimya bikaza kuyiviramo no gufatwa n’inkongi y’umuriro.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline9 years ago
    Imana ishimwe niba ntawagize icyo aba
  • belise umutoni9 years ago
    Uwiteka ahabwe icyubahiro ko ntamuntu numwe yahitanye pe!!!
  • jim9 years ago
    Hari amamodoka usanga anze imyaka 35 akaba akigenda harayo usanga asigaye nta mbaraga akigira
  • Ntambara nathan9 years ago
    uwiteka ashimwe ko ntamuntu iyo nkongi yumuriro yahitanye ariko bajye bitakubuzima bwimodoka mbere yuko ijyamumuhanda murakoze.
  • Ntambara nathan9 years ago
    uwiteka ashimwe ko ntamuntu iyo nkongi yumuriro yahitanye ariko bajye bitakubuzima bwimodoka mbere yuko ijyamumuhanda murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND