Umucyo Radio, Radiyo ya Gikristo ifatanyije na Kingdom for Nations (K4N)bagiye gutangiza gahunda y’amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita”Lunch hour fellowship” mu rwego rw’ububyutse bw’abakristo azajya atangira guhera saa sita n’igice kugeza saa saba n’igice.
Nkuko byasobanuwe na Nkundimana Noel, umuyobozi wa Radiyo Umucyo, iki gikorwa bagiteguye nyuma yo kubona ko hari abakristo bakizwa ariko nyuma ugasanga batazi uwo bamenye cyangwa ngo babe babasha kumuhamya mu bandi.
Nkundimana Noel, umuyobozi wa Radiyo Umucyo amavuna Dr Moise Uwizeye(K4N)uri kwandika
Noel ati”Usanga umuntu akizwa ariko akaba atatinyuka gufata bibiliya mu ruhame kuko aba atazi uwo yamenye , kuko atari mu bubyutse.”
Nkuko Nkundimana Noel yakomeje abisobanura, uyu mushinga w’ububyutse binyuze mu masengesho yo mu kiruhuko cya saa sita bakimara kuwutegura bafatanyije na Dr Moise Uwizeye wo muri K4N ,bagejeje iki gitekerezo kuba pasiteri bamwe na bamwe basanga bahuje igitekerezo ahubwo barabuze uko bagishyira mu bikorwa .
Noel avuga ko iri vugabutumwa rya Lunch Hour Fellowship bazajya barikora batitaye ku idini iryo ariryo ryose. Aya materaniro akazajya abera ku rusengero rw’Itorero ry’Ababatisita mu Mujyi wa Kigali(UEBR), hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Nyarugenge anyure kuri radiyo umucyo ari kuba(Live).
Muri aya materaniro nta maturo cyangwa icya cumi bizakwa uretse ko hazabaho Lunch Hour Revival fund izajya inyuzwamo ubufasha bw’iyi gahunda.
Avuga kubazajya bakirizwa muri aya materaniro, Noel Nkundimana avuga ko bazajya bakorana n’amatorero yo mu duce aba bantu babarizwamo , hakaboneka ababakira. Amateraniro akazajya atangira ku isaha ya saa sita abashaka guhimbaza batangire , kugeza ku isaha ya saa sita n’igice , umwigisha atangire kubwiriza , amateraniro asozwe ku isaha ya saa saba n’igice, abantu bisubirire mu mirimo yabo. Aya masengesho ya Lunch Hour Fellowship akazatangira guhera mu cyumweru cya mbere cya Werurwe 2015.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO