RFL
Kigali

Kigali:Hagiye gutangizwa amasengesho yo mu kiruhuko cya saa sita azafasha abakristo kugira ububyutse

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/02/2015 15:47
4


Umucyo Radio, Radiyo ya Gikristo ifatanyije na Kingdom for Nations (K4N)bagiye gutangiza gahunda y’amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita”Lunch hour fellowship” mu rwego rw’ububyutse bw’abakristo azajya atangira guhera saa sita n’igice kugeza saa saba n’igice.



Nkuko byasobanuwe na  Nkundimana Noel, umuyobozi wa Radiyo Umucyo, iki gikorwa  bagiteguye nyuma yo kubona ko hari abakristo bakizwa ariko nyuma ugasanga batazi uwo bamenye cyangwa ngo babe babasha kumuhamya mu bandi.

Nkundimana Noel, umuyobozi wa Radiyo Umucyo na Dr Moise Uwizeye

Nkundimana Noel, umuyobozi wa Radiyo Umucyo amavuna Dr Moise Uwizeye(K4N)uri kwandika

Noel ati”Usanga umuntu akizwa ariko akaba atatinyuka gufata bibiliya  mu ruhame kuko aba atazi uwo yamenye , kuko atari mu bubyutse.”

Nkuko Nkundimana Noel yakomeje abisobanura, uyu mushinga w’ububyutse binyuze mu masengesho yo mu kiruhuko cya saa sita  bakimara kuwutegura bafatanyije na  Dr Moise Uwizeye wo muri K4N ,bagejeje iki gitekerezo kuba pasiteri bamwe na bamwe basanga bahuje igitekerezo ahubwo barabuze uko bagishyira mu bikorwa .

Noel avuga ko iri vugabutumwa rya Lunch Hour Fellowship bazajya barikora  batitaye ku idini iryo ariryo ryose. Aya materaniro akazajya abera  ku rusengero rw’Itorero ry’Ababatisita mu Mujyi wa Kigali(UEBR), hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Nyarugenge  anyure kuri radiyo umucyo  ari kuba(Live).

Muri aya materaniro nta maturo cyangwa icya cumi bizakwa uretse ko hazabaho Lunch Hour Revival fund izajya inyuzwamo ubufasha bw’iyi gahunda.

Avuga kubazajya bakirizwa muri aya materaniro, Noel Nkundimana avuga ko bazajya bakorana n’amatorero yo mu duce aba bantu babarizwamo , hakaboneka ababakira. Amateraniro akazajya atangira ku isaha ya saa sita abashaka guhimbaza batangire , kugeza ku isaha ya saa sita n’igice , umwigisha atangire kubwiriza , amateraniro asozwe ku isaha ya saa saba n’igice, abantu bisubirire mu mirimo yabo. Aya masengesho ya Lunch Hour Fellowship akazatangira guhera mu cyumweru cya mbere cya Werurwe 2015.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Blessed9 years ago
    Itorero Inkurunziza rigira amateraniro ya buri munsi guhera saa sita kugeza saa saba n'igice. Ntago abantu babuze aho basengera
  • greatman9 years ago
    Nonese ataniyehe nayakorerwaga kunkurunziza cyangwa ahandi muyandi matorero nkaza shining light church mugakinjiro? Ntagishya nakimwe mbonye aho. Kudatanga amaturo noneho hagakorwa ibintu byo kuzajya bayatera inkunga byose se sikimwe? Uretseko gutura ntakibazo.mbibonamo.
  • ghandi9 years ago
    ni byiza cyane.Imana ibahe umugisha
  • vava9 years ago
    Amen.





Inyarwanda BACKGROUND