RFL
Kigali

Kigali:Abana bavanywe mu muhanda bafashwa n’umushinga w’Abadacogora n’Intwari bahawe impamyabushobozi n’ibikoresho by’ibanze ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/06/2018 14:42
0


Abadacogora n’Intwari bibumbiye hamwe muri Caritas ya Kigali, aba rero bafasha abana baba ku mihanda bakabavana mu muhanda, bakabagorora, bakabategura, bakabubaka ndetse bakanabasubiza mu miryango.



Mu gihe hizihizwa umunsi w’umwana w’umunyafurika, abagize Umushinga w’Abadacogora n’Intwari ntibirengagije abana barera kuko ahubwo babateganyirije umunsi wihariye wo kwizihiza ibyo birori ndetse muri byo babasha no guhemba abana bamwe bareze bakabafasha kwiga imyuga itandukanye ndetse n’amashuri yisumbuye.

Caritas

Mu bana bafashwa n'uyu mushinga harimo abasoje amashuri

Abadahogora ni abahungu, Intwari ni abakobwa, bavanywe mu muhanda na Caritas ya Kigali. Mu gikorwa cyo gusangira n’abo bana, hakozwe byinshi birimo guha ubutumwa abana, kubaganiriza, imikino y’abana, gutanga ibihembo birimo impamyabushobozi n’ibikoresho by’ibanze ku barangije amashuri, gusubiza abana mu miryango ndetse no gusangira kw’ababyeyi n’abana. Muri rusange, umushinga w’Abadacogora n’Intwari ufasha abana 461 harimo abahungu (Abadacogora) 286 ndetse n’abakobwa (Intwari) 175 bakaba barererwa mu bigo bitandukanye by’uyu mushinga.

Caritas

Ababyeyi bari abje kwifatanya n'abana

Kuri uyu munsi wabahariwe wizihizwa buri mwaka tariki 16 Kamena, abana bafashwa n’umushinga w’Abadacogora n’Intwari bakinnye umukino bise ‘My Story’ bishatse kuvuga ‘Inkuru Yanjye’, ni umukino wagaragazaga ubuzima bubi abana bo mu muhanda babamo, uko bava mu miryango bakajya ku muhanda, bagahurirayo n’ibizazane bitari bike, bakubitwa, bishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zitandukanye gusa nyuma bagahura n’abagiraneza twagereranye n’uyu mushinga barerewemo w’abadacogora n’Intwari maze bakabaha uburere, bakabasubiza mu mashuri no mu miryango bakazavamo abantu bakomeye ejo hazaza.

Caritas

Hari abana basubijwe mu miryango

Ibyo Caritas ikorera abana bavuye ku muhanda ni 3 ari byo: Gusubiza abana mu miryango, Kubasubiza mu mashuri, Kwinjiza mu muryango mugari w’abanyarwanda bakabaha ibikoresho bakifashisha ku isoko ry’umurimo ku barangije amashuri. Mu gusubiza abana mu muryango hari ibyo umuyobozi wabo yatangarijeho Inyarwanda.com. Yagize ati:

Twe nk’umuryango w’Abadacogora n’Intwari tuba twaragize uruhare mu kwakira, kurera, kugorora, kumva no kwigisha cyane abana. Mu gihe basubiye mu miryango bagomba kwakirwa kuko baba bazanye uburere butandukanye n’ubwo bajyanye. Aha rero niho dusabira ababyeyi kwakira ndetse bagakomerezaho bagakurikirana uburere bw’abana babo tunabasaba guhinduka hirindwa icyasubiza abana muri bwa buzima bwabateye kujya mu mihanda.

Caritas

Coordinatrice w'Umushinga w'Abadacogora n'Intwali Josiane Mushashi

Umwe mu bana basoje imyuga mu bijyanye no guteka witwa Delphine mu kiganiro na Inyarwanda.com yagize ati “Njye nshimira cyane Abadacogora n’Intwari kuko bamvanye ku muhanda ndi umwana w’umukobwa, nanywaga ibiyobyabwenge byarandenze, barahankura, baranyakira, barangorora bansubiza mu ishuri ndetse nsubira no mu rugo. Bandihiye amashuri none uyu munsi nabonye impamyabumenyi n’ibikoresho by’ibanze nakenera, binanshobokeye nahita ntangira gukora kuko ntacyo batampaye. Mbonereho no gusaba ababyeyi bafite abana ku mihanda ko babakurikirana bagashakisha abana babo bakagaruka mu miryango kuko aho bari batabayeho neza. Abatabafiteyo nabo bite ku burere bw’abana babo ejo batazisanga nabo babacitse bagiye mu mihanda…”

Caritas

Delphine ashimira cyane umushinga w'Abadacogora n'Intwari

Bimwe mu byo abana bize harimo guteka, kudoda, kubaza, kubaka, gusudira, amashanyarazi, gusuka no gutunganya imisatsi n’inzara ndetse n’amashuri yisumbuye asanzwe. Hahembwe kandi n’abana 4 bafite impano mu kwandika imivugo, inkuru ngufi n’inkuru ndende nyuma y’amarushanwa yateguwe mu cyumweru cy’uburezi Gatorika mu kwita ku Bumwe n’ubwiyunge.

Caritas

Abanyeshuri bahawe ibihembo hagendewe ku byo bize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND