RFL
Kigali

Kigali: Abana bari mu biruhuko bateguriwe amasomo ya muzika mu ishuri David’s Temple

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/11/2017 9:55
0


David’s Temple Music School ni ishuli rya muzika rifite umwihariko wo kwigisha abana gucuranga ibikoresho bya muzika mu gihe cy’ibiruhuko birimo Piano, Guitar n’ingoma (Drums). Iri shuri ryateguriye abana bari mu biruhuko amasomo ya muzika.



David’s Temple Music School ni ishuri rifite ubunararibonye, rikaba rimaze gusohora abana benshi ku buryo bageze ku rwego rwiza rw’imicurangire. Ryakira abana kuva ku myaka 3 kugeza kuri 18. Kuri iyi nshuro iri shuli rigiye kwakira abandi bana, kwiyandikisha bikaba byaratangiye bikazarangira tariki ya 20/11/2017 ari nabwo abana bazatangira amasomo.

Ishuri rya muzika

 

Peter Ntigurirwa umuyobozi w'iri shuri avuga ko imyanya ari micye bityo ababyeyi bakaba basabwa kwandikisha abana babo hakiri kare bataracikanwa. Mu itangazo yagejeje ku bana bari mu biruhuko, Peter Ntigurirwa yagize ati: "Imyanya ni mike, zana umwana wawe tumwigishe umuziki wo ku rwego mpuzamahanga kuko dufite abarimu b’inzobere ndetse n’ibikoresho bijyanye n’igihe."

Ishuri rya muzika

Peter Ntigurirwa umuyobozi wa David’s Temple Music School

Iri shuli rifite amashami 3 rikaba rikorera mu mujyi wa Kigali ku Itorero ry’Inkurunziza, i Remera ku Giporoso ku mashuli ya Anglikani ndetse na Kicukiro Centre ku Itorero ryitwa Glory to God Temple. Buri mwana arangiza amasomo ashobora gucurangira muri Band Musical ndetse akanahabwa Certificat. Twabibutsa ko abahanga bemeje ko umwana uzi gucuranga aba afite ubwonko butekereza neza, bigatuma arushaho kuba umuhanga mu ishuli.

Kwiyandikisha byatangiye tariki ya 10/11/2017 bikaba bigikomeje, amasomo yo akazatangira tariki ya 20/10/2017. Ukeneye ubundi busobanuro yahamagara 0788301895/ 0788711574 Website: www.dtmusic.rw

Ishuri rya muzika

 

Ishuri rya muzika

Iri shuri ryakira abana bari hagati y'imyaka 3 na 18






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND