RFL
Kigali

KIGALI: Abana 3 bo ku muhanda batwikiwe muri ruhurura babiri bahasiga ubuzima

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/04/2017 12:10
4


Abana batatu bo ku muhanda bo mu mujyi wa Kigali batwikiwe mu ruhurura, babiri bahita bahasiga ubuzima, undi umwe arakomereka bikabije. Ibi byabaye ahagana isaa cyenda z’ijoro bibera imbere y’inyubako izwi nka CHIC iri mu mujyi wa Kigali ahahoze ishuri rya Eto Muhima.



Aba bana uko ari batatu ngo batwikishijwe lisansi n’abanyarondo nkuko umwe mu bashinzwe kurinda umutekano w’imwe mu nyubako zizwi nka CHIC yabitangaje. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu iperereza ryatangiye. Nk’uko tubikesha IGIHE, SP Hitayezu Emmanuel yagize ati:

Ntitwari twamenya niba aribo ubwabo babyikoreye cyangwa niba abandi babigizemo uruhare gusa mu gihe cyo mu masaha ya saa kumi n’igice ni bwo Polisi yamenyeshejwe ko hari ahantu hahiye yihutira kugerayo isanga ni umuriro uri kuzamuka mu muserege, hari abana babiri bari barimo barapfa undi umwe arakomereka. Ntitwari twamenya icyabiteye niba aribo hagati yabo bashyamiranye, niba se hari abandi babigizemo uruhare.

Umuntu wiboneye aba bana b’inzererezi batwikwa, yagize ati: “Babasanze hariya mu nzu [iri ahari kubakwa inyubako y’ubucuruzi iruhande rwa CHIC] umwe ariruka baramufata batangira kumukubita, abereka hariya bagenzi be bari baryamye, nibwo batangiye kujombamo inkoni umwe agira ubwoba avamo aravuga ngo hasigayemo batatu ari nabo batwikiyemo.”

Polisi yabanje gukuraho ibyari bipfundikiye ruhurura


 Iyi ruhurura ni yo aba bana bari barimo na cyane ko ari ho ngo basanzwe barara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • c6 years ago
    Iyi nkuru ndimo kugerageza kuyisoma kenshi, kuko birakomeye kwemera ko ari i Kigali mu Rwanda byabereye. Birababaje pe! (Ibisa nkibi najyaga mbyumva muri za Brazil
  • karimu6 years ago
    Ubwose nkamwe mwakoziki ngo muduhe inkuru irambuye koko? nimba bivugwako arabanyerondo kuki mutabajije abashinzwe umutekano muruwo murenge ?iyo nkuru irababaje arko namwe ntayo mwatangaje kuko ibyo mwavuze nuwatambuka yabyumva atiriwe abisomà
  • Nadia6 years ago
    Esubukoko abo bamarayika baziziki?uwabikoze bamukatira urumukwiye kuko no ubwabo ntabwo bakwitwikabose .ndumva amakuru bayakura kuruwo warokotse.
  • wiragiye6 years ago
    abona imana ibakire mubayo





Inyarwanda BACKGROUND