RFL
Kigali

Kaminuza ya KIM yatangije gahunda ikangurira abahiga n’abaharangije kwihangira imirimo cyane abali n’abategarugori-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/06/2017 13:02
0


Kaminuza y’igenga ya Kigali (KIM) yashinzwe mu 2005 kuri ubu nyuma y’imyaka 12 ibayeho mu Rwanda yamaze kuzana gahunda nshya yo gushyigikira abali n’abategarugoli mu rugendo rwo kwiteza imbere bihangira imirimo badategereje gusaba no gutegereza akazi ahandi.



Mu muhango wabereye ku kicaro gikuru cy’iyi kaminuza kiri i Nyandungu ku muhanda ugana i Kayonza, abanyacyubahiro baturutse mu bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda no hanze yarwo bari bitabiriye kureba no kumva ibitekerezo n’imyumvire abanyeshuli ba KIM bafite mu kwihangira imirimo bagendeye ku masomo bakura muri iri shuli ryabaye irya mbere mu gutangiza iyi gahunda.

Mu ijambo rye, Prof.Peter John Opio (Vice-Chancellor) wa KIM yavuze ko ikibarangaje imbere nk’ubuyobozi bw’ikigo aruko abanyeshuli bazajya barangiza muri iri shuli batazajya bagorwa n’ubuzima bashaka akazi aho katari, ahubwo ko bazajya barangiza bazi uburyo n’inzira banyuramo bahanga imirimo bityo bagatanga akazi ku bandi.

Twararebye dusanga amasomo dutanga hari icyaburagaho kandi gikenewe. Abana nibyo koko barangiza hano bagatahana impamyabumenyi zabo ariko wasangaga bagera hanze bakagorwa no kwisanisha n’ubuzima buri hano hanze ku buryo byashobokaga ko yanamara umwaka yicaye nta kazi. Ariko ubu twazanye gahunda izajya ibafasha kwiga uko wakwiga umushinga kandi ukabyara inyungu bitarindiriye ko wirirwa ukomanga ku biro by’abandi ngo urashaka akazi badafite. Prof.Peter John Opio

Prof.Peter John Opio (Vice-Chancellor) wa KIM

Prof.Peter John Opio (Vice-Chancellor) wa KIM 

Ku kibazo cyuko urubyiruko rukunda kuganya ko ibitekerezo by’ubwoko butandukanye bw’imishinga biba bihari ariko hakabura igishoro cyo gutangira imishinga, Prof.Peter John Opio avuga ko umunyeshuli uzajya arangiza muri KIM azajya aba azi neza uko utegura umushinga ufatika urimo ibitekerezo byekwemeza n’abaterankunga bakaba barwanira kuwushyigikira (Convincing Business Plan).

Ntabwo mpakana ko amafaranga yo gutangira imishinga agora urubyiruko ariko njye nanone nemera ko uramutse wakoze umushinga mwiza ufatika, niyo waba nta n’igiceri ufite ntabwo wapfa ubusa. Hari igihugu cyo ku mugabane umwe nigeze kujyamo nsanga bo urubyiruko ntirugira ikibazo cy’amafaranga kuko biga imishinga ikagurwa, ntabwo hagurwa umushinga ubonetse wose, hagurwa umushinga ufatika. KIM turashaka kwigisha abanyeshuli bacu uko umushinga ufatika ukorwa. Prof.Peter John Opio

Fatou Lo intumwa y’umuryango w’abibumbye ku isi (UN/ONU) wari muri uyu muhango nk’umwe mu bafite inshingano zo guteza imbere umwali n’umutegarugoli yavuze ko abagore n’abakobwa ba Afurika hari aho bamaze kugera bityo ko nawe ashyigikiye gahunda ya KIM yo gushishikariza abanyeshuli gutangira gutinyuka gukora imishinga kandi ko nubwo urubyiruko rutaka igishoro bitabuza uwakoze umushinga mwiza kubona abaterankunga baba abaturuka mu Rwanda cyangwa hanze.

Fatou Lo intumwa y’umuryango w’abibumbye ku isi (UN/ONU) wari muri uyu muhango nk’umwe mu bafite inshingano zo guteza imbere umwali n’umutegarugoli

Fatou Lo intumwa y’umuryango w’abibumbye ku isi (UN/ONU) wari muri uyu muhango nk’umwe mu bafite inshingano zo guteza imbere umwali n’umutegarugoli

Louise Kayonga umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itera mbere (RDB) mu gisata cyo kwandikisha imishinga, nawe wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko muri gahunda yo gushyigikira abali n’abategarugoli muri gahunda yo kwiteza imbere biremera imirimo, RDB yabafunguriye amarembo ku buryo umugore cyangwa umukobwa ufite umushinga ashaka kwandikisha abikorerwa ku buntu.

Louise Kayonga umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itera mbere (RDB) mu gisata cyo kwandikisha imishinga

Louise Kayonga umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itera mbere (RDB) mu gisata cyo kwandikisha imishinga

Muri kaminuza ya KIM abanyeshuli baho bamuritse imishinga itandukanye harimo itaratangira gushyirwa mu bikorwa ndetse n’iyo bamaze kugera ku ntego.

Mu mishinga yamaze gutangira ni umushinga wakozwe n’abakobwa aho bakora amakaramu bakayashyiraho ibirango byabo bwite mu gihe umwe mu mishinga itaratangira gukora harimo umushinga wo gushinga ‘Saloon’ izajya isukura imisatsi, inzara …by’abanyeshuli biga muri KIM bakishyura bitarindiriye ko bajya gushaka iyo serivisi hanze y’ikigo.

Abanyeshuli bumva impanuro zari zabateguriwe

Abanyeshuli bumva impanuro zari zabateguriwe

Kamiznuza ya KIM nta kindi igamije uretse gushyigikira umwana w'umukobwa mu iterambere

Kamiznuza ya KIM nta kindi igamije uretse gushyigikira umwana w'umukobwa mu iterambere

Abanyeshuli ba KIM

Abanyeshuli ba KIM

Abashyitsi bakurikiye uko imishinga imurikwa

Abashyitsi bakurikiye uko imishinga imurikwa

Abakobwa barifuzwa ku kigero cyo kunya batinyuka bagakora imishinga ikomeye

Abakobwa barifuzwa ku kigero cyo kunya batinyuka bagakora imishinga ikomeye

....Akurikiye uko bagenzi be bamurika imishinga

....Akurikiye uko bagenzi be bamurika imishinga

............Protocal

.......Protocal

Bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro

Bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro

Prof.Peter John Opio (Vice-Chancellor) wa KIM (Hagati) ayoboye abandi bajya gutera igiti

Prof.Peter John Opio (Vice-Chancellor) wa KIM (Hagati) ayoboye abandi bajya gutera igiti

Haterwa igiti

Haterwa igiti

Mu muhango wo gutera igiti

Mu muhango wo gutera igiti

AMAFOTO: INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND