RFL
Kigali

UR ku bufatanye na Kaminuza zo mu Buyapana basobanuye byinshi ku banyarwanda bifuza kwiga mu Buyapani-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/02/2018 20:38
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018 mu masaha ya mu gitondo kuva ku isaha ya saa mbili ahazwi nka Camp Kigali habereye ihuriro ubwo Abanyarwanda bifuza kwiga mu mahanga basobanurirwaga n’abaturutse muri Ambasade y’u Buyapani uko bashobora kwiga muri icyo gihugu binyuze mu marushanwa afungukiye buri wese ubyifuza.



Ibi byakozwe ku bufatanye hagati ya Kaminuza y’ u Rwanda (UR) na Ambasade y’u Buyapani ubwo batangizaga ikiganiro gifite intego yo gutanga amakuru ku banyeshuri n’abarimo  b’Abanyarwanda bafite ubushake bwo gukomeza amasomo yabo mu byiciro bitandukanye mu gihugu cy’u Buyapani. Charles Murigande, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati:

Nk’umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda muri bimwe nshinzwe harimo n’imikoranire ya Kaminuza y’u Rwanda n’izindi kaminuza. Ubu bufatanye na kaminuza zo mu Buyapani ni ugushaka gufasha abanyarwanda bashaka kwiga mu Buyapani, tukabasobanurira inzira banyuramo…hari ubwoko bwa Bourse zitandukanye zitangwa cyane ko hari abanyeshuri batandukanye bize mu Buyapani nabo twatumiye...

UR

Murigande Charles, Umuyobozi wungirije wa kaminuza y'u Rwanda ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'iri huriro

Twakomeje tumubaza uko babyakiriye kuba u Buyapani bugiye gufatanya n’u Rwanda mu ireme ry’uburezi ndetse n’ubumenyi ngiro. Nk’uko yabidutangarije aragira ati “Byatunejeje cyane nk’uko mubizi nigeze kuba Ambassadeur w’u Rwanda mu Buyapani, najyaga muri za Universities nyinshi, natanze ibiganiro muri Kaminuza zitandukanye. Ngira ngo ibi ngibi mubona ni imbuto z’ibyo byose…byatunejeje kubona hari za Univerisite zagaragaje ubushake."

Bimwe mu byo u Rwanda ruzungukira muri iyi mikoranire ni uko mu Buyapani bigisha neza kuko bashyira imbaraga ku bumenyingiro, bikaba byahindura imyigishirize mu Rwanda cyane ko abazajya kwiga bazazana ubwo bumenyi aho bavuka. Ikindi  ni uko u Buyapani ari igihugu cyateye imbere vuba kibikuye mu kwishakamo ubushobozi, ibi bikaba byatuma hari byinshi u Rwanda rwabigiraho.

UR

Kaminuza zitandukanye ziri mu Buyapani ziteguye kwakira Abanyarwanda bo kuzigamo

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye na kaminuza ya “HOKKAIDO University” hagamijwe gukangurira abarimu ba kaminuza y’u Rwanda n’izindi kaminuza kumenya uburyo bakorana na kaminuza zo mu Buyapani no gukangurira abanyeshuri b'abanyarwanda uko bakwiga mu Buyapani. Umuyobozi wa kaminuza ya HOKKAIDO muri Afurika ifite ishami i Lusaka, Masahiro Okumura aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com akabazwa impamvu bafashe icyemezo cyo kuza gukorana n’abanyarwanda yagize ati:

Twaje mu Rwanda bwa mbere tugirana ibiganiro na bamwe mu bashinzwe uburezi mu Rwanda, batubwira zimwe mu ngamba zabo dusanga ubushake bw’u Rwanda n’imyigishirize muri za Kaminuza z’u Rwanda birashimishije cyane twifuza ko abantu bamenya urwo rwego ku ruhando mpuzamahanga. Twafashe icyemezo cyo kugaruka gutangira imikoranire hagati y’u Buyapani n’u Rwanda cyane ko dukeneye izindi mbaraga n’ubushuti mu myigire no mu bindi…

UR

Masahiro Okumura, umuyobozi wa kaminuza ya HOKKAIDO muri Afurika yadusobanuriye byinshi kuri iri huriro

Yakomeje avuga ko ireme rya za Kaminuza ari ireme ry’imyigishirize n’amahirwe ku banyeshuri ndetse anavuga ko ubwo abo banyeshuri bazagaruka mu Rwanda bazazana ubumenyi ngiro ndetse bakanabusangiza bagenzi babo. Ubu buryo bwa bourse bwose butandukanye buzatangwa binyuze mu marushanwa ndetse hari n’uburyo butanga ibisabwa byose ku banyeshuri bazabutsindira, ni Bourse itangwa na Guverinoma y’u Buyapani.

UR

Ubwitabire bw'abanyeshuri bwari bwinshi

Hirwa Pacifique, umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko iri huzwa rya za Kaminuza bizafasha abanyeshuri b’u Rwanda. Yagize ati: “Ibi biradufasha cyane kuko u Buyapani bwateye imbere kurusha u Rwanda kandi bwabivanye muri bwo. Ibi bizadufasha cyane ko na leta y’u Rwanda iri kubishyigikira. Ubumenyi abanyeshuri bazajyayo bazahavano buzaba ingirakamaro cyane.” 

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

UR

Abanyeshuri bitabiriye iri huriro babanje gutonda imirongo bariyandikisha 

UR

Abanyeshuri bagendaga banyura ku meza ariho impapuro zisobanura amakaminuza atandukanye yo mu Buyapani

UR

Zimwe muri kaminuza zo mu Buyapani zigisha iby'ikoranabuhanga n'itumanaho

UR

UR

Abanyeshuri basobanuzaga bamwe mu bamamaza kaminuza zo mu Buyapani

UR

Buzuzaga bimwe mu bipapuro ari nako abandi basobanuza iby'izo kaminuza

UR

Murigande Charles, Umuyobozi wungirije muri Kaninuza y'u Rwanda n'abahagarariye zimwe muri kaminuza zo mu Buyapani

UR

Abanyeshuri basobanuriwe ibijyanye na kaminuza zitandukanye zo mu Buyapani

UR

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND