RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame abona ubumenyi nk’inkingi y’iterambere rirambye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/03/2018 15:34
0


Perezida Paul Kagame hamwe na mugenzi we Perezida wa Senegal bashishikarije Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko guha agaciro amosomo y’ubumenyi mu muhango wo gushyikiriza ibihembo abashakashatsi 17 b'indashikirwa bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika harimo n’u Rwanda.



Ni mu biganiro byatangiye kuri uyu wa mbere bikaba byari biteganyijwe ko bizamara iminsi itatu undi muhango ukazakomereza mu gihugu cya Kenya mu minsi itaha. Muri ibyo biganiro, Perezida w’igihugu cya Senegal, Macky Sall yatanze umusanzu w’ibitekerezo mu kurushaho kumvikanisha insanganyamatsiko igira iti:"Laying the Groundwork for knowledge-led economic", tugenekereje mu Kinyarwanda ikaba ari:"Imbanziriza mushinga y’ubukungu bushingiye ku bumenyi."

Ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu yagize ati: "Dufatanyije n’abafatanyabikorwa, twakoze ibishoboka byose ngo tuzamure uburezi n’ubuzima tugendeye ku ngengo y’imari y’igihugu cyacu’’. Yakomeje avuga ko urubyiruko ruri ku isonga mu bashishikarizwa iyo gahunda kuko ari bo mbarutso y’iterambere rirambye baramutse bakoresheje amahirwe bafite ndetse n’ubushobozi igihugu gifite bakazamura urwego rw’ubukungu bifashishije ubumenyi.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagaragaje ubushake n’imbaraga leta y’u Rwanda idahwema gushora mu baturage cyane cyane urubyiruko hifashishijwe ibigo bya leta n’ibyigenga ngo Abanyarwanda muri rusange bagere ku iterambere bifuza.  Ati: Ubu ntituragera no kuri kimwe cya kabiri cy’ibyo twifuza gusa inzira turimo irashimishije kandi dukomeje urugendo’’

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomeje yizeza Abanyarwanda ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza guharanira inyungu z’umuturage mu kuzamura ubumenyi ndetse no mu zindi nzego muri rusange. Ati: "Duzakomeza gukora ibishoboka byose, dutanga imbaraga zacu, igihe no gushishikariza abagena ingamba za guverinoma kwita ku bumenyi kuko bitabaye ibyo twahomba."

Urutonde rw’abahanga mu bumenyi bahembwe

1. Dr. Vinet Coetzee–Afurika y’Epfo: Ni umwarimu ukomeye muri Kaminuza ya Pretoria. Yakoze ubushakashatsi ku gusuzuma imirire y’abana binyuze mu kugenzura ubushobozi bw’umubiri, hagafatwa ibipimo bisesengurwa na mudasobwa.

2. Prof Abdoulaye Baniré Diallo–Guinea: Ni umwarimu mu bijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa muri Kaminuza ya Québec i Montréal wanashinze ikigo My Intelligent Machine.

3. Dr. Abdigani Diriye – Somalia: Ashinzwe ubushakashatsi muri IBMResearch Africa. Hamwe n’itsinda bari gufatanya, bari kwiga uburyo bwiza bwo gusuzuma abantu basaba inguzanyo binyuze mu kubaha amanota.

4. Dr Kevin Dzobo – Zimbabwe: Ni umushakashatsi ukomeye mu kigo gisesengura ibijyanye n’ubuvuzi n’imigera mu mubiri,
International Centre for Genetic Engineering and Biotechnology (ICGEB), akaba n’umwarimu mu bijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Cape Town.

5. Prof Jonathan Mboyo Esole – RDC: Ni umwarimu w’imibare muri Kaminuza ya Northeastern muri Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

6. Dr Yabebal Fantaye – Ethiopia: Ni umushakashatsi mu bijyanye n’isanzure, aho ari kwita cyane ku buryo buzafasha mu guhuza ibipimo mu kumenya aho ibihugu bihagaze mu ntego zigamije iterambere rirambye.

7. Prof Aminata Garba – Niger: Umwarimu muri Carnegie Mellon University Africa, akaba umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi cy’iKigali.

8. Prof Rym Kefi - Tunisia: Ni umwarimu akaba n’umwe mu bantu b’ingenzi mu kigo cy’ubushakashatsi, Institut Pasteur i Tunis.

9. Dr. Aku Kwamie – Ghana: Ni umushakashatsi wigenga, akaba yibanda ku bijyanye n’imiyoborere mu by’ubuzima.

10. Justus Masa – Uganda: Ni umushakashatsi muri Centre for Electrochemical Sciences muri kaminuza ya Ruhr mu Budage.

11. Dr Yvone Mburu – Kenya: Niwe washinze ndetse ni we uyoboye ikigo Med In Africa gikora ibijyanye n’ikingira n’ubuvuzi.

12. Dr Yves Mugabo – Rwanda: Ni umushakashatsi, Dr Yves Mugabo wafatanyije na bagenzi be muri Kaminuza ya Montréal muri Canada bavumbura umusemburo G3PP (Glycerol-3-phosphate phosphatase), ushobora kugabanya isukari mu mubiri mu rwego rwo kuvura diabète n’umubyibuho ukabije.

13. Prof Dr Sanushka Naidoo – Afurika y’Epfo: Ni umushakashatsi ku bimera, cyane ku bwirinzi bwabyo mu rusobe rw’ibindi bimera, ayo mu bwo yakoze yibanze ku nturusu.

14. Prof Maha Nasr – Misiri: Ni umwarimu mu bijyanye no gukora imiti muri Kaminuza ya Ain Shams i Cairo, akaba ayoboye n’itsinda rinini ry’abashakashatsi. Yibanda cyane kuri Nanotechnologie.

15. Prof Peter Ngene – Nigeria: Ni umwarimu muri Debye Institute for Nanomaterials Science muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi. Yakoze ubushakatsi bwavumbuye uburyo bwo kubona Hydrogen, bukoreshwa mu buvuzi.

16. Dr Tolulope Olugboji – Nigeria: Ni umushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi bw’Isi n’ibiyigize muri Kaminuza ya Maryland muri Amerika.

17. Prof Hamidou Tembine – Mali: Ni umwarimu muri Kaminuza ya New York, aho yasesenguye cyane ibirebana n’imikino mu kuzamura ubushobozi bwo gufata ibyemezo.

Bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND