RFL
Kigali

Kabeza hafunguwe akabyiniro gashya kitwa Kaizen kajyanye n'igihe-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/09/2014 12:22
2


Uko umujyi wa Kigali ukomeza gutera imbere ni nako ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro nabyo birushaho kwiyongera muri uyu mujyi ndetse byaguka bikanagera no mu duce dutandukanye tw’umujyi.



Kaizen club ni akabyiniro gashya kajyanye n’igihe tugezemo kamaze iminsi mike gafunguye imiryango i Remera mu gace kazwi nka Kabeza, ari nako kabyiniro ka mbere kabashije kugera muri aka gace.

Kaizen

Kaizen ni kamwe mu tubyiniro dusobanutse

Kaizen Club uretse kuba ari akabyiniro kagezweho mu mujyi wa Kigali, iyi nzu nini yagenewe imyidagaduro itandukanye ndetse ikaba ifite ibice by’ingenzi bitandukanye harimo akabyiniro nyirizina kagutse, ahantu ho kuganirira, resitora ndetse na coffee shop.

N’ubwo hakiri hashya cyane, ubwo twasuraga aka kabyiniro mu mpera z’iyi weekend ishize, twasanze abantu biganjemo urubyiruko bamaze kuhamenya ndetse ubwitabire bukaba buri ku rwego rwo hejuru.

Umwe mu basore twasanze yasohokeye muri aka kabyiniro, yagize ati “ Ibi ni byiza, abantu duturiye Remera urabona ko natwe ibikorwa nk’ibi twari tubikeneye ndetse uretse kuba bitwegereye birakururira n’abandi kutugenderera, maze agace kacu kakarushaho gushyuha.”

Kaizen

Kaizen

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bayobozi bakuru ba Kaizen club yadutangarije ko batekereje gushyira iyi club Kabeza mu rwego rwo kwagurira ibikorwa nk’ibi hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Ati “ Abantu bashobora gukeka ko Kabeza ari kure y’umujyi ariko siko bimeze, ni hafi y’ikibuga cy’indege, ni hafi ya Remera Giporoso kandi na club yahabaga. Ntabwo club zigomba kujya ahantu hamwe gusa tugomba no kuzishyira mu zindi nkengero z’umujyi kandi Kabeza ni hafi cyane.”

Kugeza ubu, Kaizen ikora amasaha 24 kuri 24 mu minsi 7 yose igize icyumweru, ariko usanga iba ishyushye cyane mu mpera za weekend no muri weekend nyirizina aho hashyushywa n’aba Djs batandukanye ariko uhari mu buryo buhoraho kuri ubu akaba ari Dj Focas.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaizer9 years ago
    Akakabyiniro nikeza but gafite abashinzwe umutekano bakoresha ikimenyane.uzantandangamuntu or wambaye ikabutura batakuzi bakagusubizayo.ariko uwobazi mwazanye ukabona arinjiye.but ahandi nikeza peeeee karasananeza turaendanokwitiranwa mbegaaaaa.
  • mugambi charles9 years ago
    kaizen rwose yaziye igihe pe kuko irahantu heza ifite abakozi babizobereyemo inujuje ibisabwa namategeko mbese ababantu batecyereje iyi club nabambere.





Inyarwanda BACKGROUND