RFL
Kigali

Kaami arts irizeza umuryango nyarwanda ubufatanye mu kurema icyizere mu bana cy'ejo hazaza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/11/2014 11:13
0


Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu ushize tariki ya 22/11/2014 umuryango wa Kaami arts organization utangije ku mugaragaro ibikorwa byayo ndetse ugutaha inzu yayo, abagize uyu muryango uhuriyemo n’abahanzi mu ngeri zitandukanye baratangaza ko biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gufasha abana gukura neza kandi bifitemo icyize cy’ejo hazaza.



Ibi bakaba barabigarutseho ndetse barabishimangira kuri uwo wa Gatandatu ubwo uretse kuba bari bafunguye ku mugaragaro ibikorwa byabo, Kaami arts yari yanateguye iserukiramuco ry’abana yari yise ‘KAAMI ARTS Festival fo children” ryari rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Twizihize ubuto binyujijwe mu buhanzi n’ubuvanganzo’.

Kaami

Aha bamwe mu bagize Kaami Arts, barimo abahanzi nka Liza Kamikazi na Martine Umulisa bafunguraga kumugaragaro ibiro byabo biherereye mu karereka Kicukiro. Bafatanije n'umuyobozi wungirije w'Akarere ndetse na Zaina Nyiramatama umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'abana

Muri iri serukiramuco ryari ribaye ku nshuro yaryo ya mbere, Kaami arts ikaba yari yahurije hamwe abana baturutse ahantu hatandukanye harimo ibigo byita ku bana n’ibigo by’amashuri nka St Joseph international school, Groupe Scolaire St Famille, Groupe Scolaire Kimisagara, Groupe Scolaire Niboye, Centre Cyprien & Daphrose Rugamba, Gisimba Memorial Center na Togetherness Cooperative.

Kaami

Iri serukiramuco ryabaye ku mashuri abanza ya St Joseph(Kicukiro)

Iri serukiramuco ryaranzwe n’ubusabane, imikino n’imyiyerekano y’abana mu mbyino yaba gakondo n’izigezweho, imivugo, gukina ikinamico, gushushanya n’ubundi bugeni, ibi byose aba bana bakaba barabigaragaje imbere ya bagenzi babo babifashijwemo na Kaami arts yabahuguye binyuze mu mushinga wayo wo kwigisha abana ubuhanzi wagiye ukorera muri ibyo bigo by’amashuri.

kaami

Abana bagaragaje impano zabo.Aba baragaragaza ubuhanga mu gushushanya

kaami

Kaami

Kaami

Abana biga Green hills bagaragaje basusurukije bagenzi babo babagaragariza ubuhanga buhanitse bafite mu kuvuza ingoma

Kaami

Liza Kamikazi aganira na Francois Xavier Ngarambe bishimira uyu munsi udasanzwe wari wahurije hamwe abana

Kaami

Francois Xavier Ngarambe mu ndirimbo ye ' Umwana ni umutware'

Muri iri serukiramuco ry’abana, umuhanzi Ngarambe Francois Xavier uzwi mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ uzwiho kuba inshuti cyane y’abana akaba yarataramiye abana bari bitabiriye ndetse umuraperi muto Babou nawe akaba yarasusurukije abana.

Babou

Babou yataramiye aba bana, anabashishikarije guharanira kwiyubakamo ubushobozi

Umuryango KAAMI ARTS, watangijwe n’abahanzi bo mu byiciro bitandukanye birimo umuziki, kubyina, cinema, ikinamico, gushushanya n’ibindi bagamije gutanga ubumenyi no gukundisha abantu ubuhanzi cyane cyane abana, ndetse no gukomeza kubuteza imbere ariko bunakoreshwa mu kuzamura imibereho myiza y’umwana.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND