RFL
Kigali

Joseph Habineza yatunguwe no kuba Minisitiri ariko yarangije kubona iby'ingenzi agiye gukemura

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/07/2014 9:56
6


Nyuma y’uko Joseph Habineza uzwi ku izina rya Joe yongeye kugirwa Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda, yatangaje ko mu gihugu cya Nigeria bababajwe no kuba ahavuye, anagaragaza ko yarangije kumenya bimwe mu byo agiye guteza imbere muri Minisiteri ashinzwe cyane ko yigeze no kuyiyobora.



Mu kiganiro Joseph Habineza yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, yatangaje uko yakiriye kuba yongeye kugirwa Minisitiri. Aha akaba agira ati: “Byantunguye ariko birananshimisha kubera ko nari narabikozeho igihe kigera hafi imyaka irindwi, muri 2004 nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yangize Minisitiri, none muri 2014 barongeye bansubije kuba Minisitiri, ndumva ari ikintu gishimishije kandi nashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera icyo cyizere yongeye kungirira, ni ibintu rero byantunguye birananshimisha”.

Joseph Habineza yatunguwe no kongera kugirwa Minisitiri ariko arashima cyane Perezida Paul Kagame

Joseph Habineza yatunguwe no kongera kugirwa Minisitiri ariko arashima cyane Perezida Paul Kagame

Joseph Habineza yanagarutse ku kuntu abantu bari bamaze kumenyerana muri Nigeria aho yari ambasaderi bababajwe no kuba agiye kuhava ariko ko nta kundi byagenda. Habineza ati: “Hano nari maze kumenyera maze kuhagira inshuti nyinshi cyane, benshi batangiye kuntelefona bambwira ko bababaye ko ngiye kugenda ariko niko bimera mu buzima,  umuntu agomba kuba yiteguye kuba yakora akazi ako ari ko kose igihugu kimushinze”.

Joseph Habineza yanatangaje ko yishimiye cyane kuba agiye gukorana na Minisitiri w’Intebe mushya Anastase Murekezi binjiriye rimwe muri Guverinoma. Joseph Habineza ati: “Nanone  nkaba nishimiye ko ngiye gukorana na Minisitiri w’Intebe mushya, twinjiriye muri Cabinet rimwe muri 2004, nkaba naboneraho no kumufelisita (feliciter) kuko amazemo imyaka 10 none yanabaye Premier Ministre”.

Joseph Habineza yinjiranye na Anastase Murekezi muri Guverninoma

Joseph Habineza yinjiranye na Anastase Murekezi muri Guverninoma

Abajijwe ikintu cy’ingenzi azitaho cyane muri iyi Minisiteri yahawe kuyobora, Joseph Habineza yongeye kwerekana ko azirikana kandi agakurikiranira hafi iby’imyidagaduro, kimwe mu byo ashyize imbere kikaba ari irushanwa ry’igikombe cy’Afrika cy’ibihugu cy’umupira w’amaguru ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), iri rushanwa rikaba rizabera mu Rwanda muri 2016. Aha yagize ati: “Iriya Minisiteri ndayizi nk’uko wabivuze, ni na Minisiteri nakozemo, hari za inshingano zigoye nyinshi ziyirimo, ikintu cya mbere cya challenge kirimo ni irushanwa rya CHAN rizaba muri 2016, hagomba infrastructures (ibikorwa remezo), hagomba organisation (imitegurire), hagomba gushakishwa funds (amafaranga) kugirango bizagende neza, icyo ni ikintu cya mbere”.

Aha Joseph Habineza yari akiri ambasaderi, yananiraga na Perezida Paul Kagame na Vincent Karega

Aha Joseph Habineza yari akiri ambasaderi, yananiraga na Perezida Paul Kagame na Vincent Karega

Minisitiri Joe nk’uko benshi bakunze kumwita, yanerekanye ko yarangije kubona ibyifuzo abanyarwanda bamugejejeho ndetse n’ibitagenda neza bamweretse bakoresheje urubuga rwa twitter aho bifashishije akajambo kazwi nka Hashtag (# tag) kavuga ngo “Joe While You Were Away” bishaka kuvuga ngo Joe igihe utari uhari, bagaheraho bavuga ibyagiye bitagenda neza mu gihe atari ahari. Habineza kandi yanasobanuye ko ashaka gushimisha urubyiruko nk’uko yabonye narwo rumwishimiye, akanaharanira ko rwiteza imbere.

joe

joe

joe

joe

joe

joe

Aha abantu batandukanye bagendaga berekana ibyagiye bigenda nabi Joseph Habineza adahari

Aha abantu batandukanye bagendaga berekana ibyagiye bigenda nabi Joseph Habineza adahari

Mu magambo ye Minisitiri Habineza akaba yagize ati: “Ikindi ni ukureba ibyo nagiye mbona, hari hashtag bashyizeho ya “Joe While You Were Away” (#JoeWhileYouWereAway), nagiye mbona ibibazo bagenda bavuga ubwongubwo nabyo ni ukuzabyitaho, ubundi noneho ngakoresha connection nari mfite hano n’ahandi kugirango turebe ukuntu umuco wacu wagumya gutera imbere tukanawubyaza umusaruro, na siporo yo mu Rwanda nkagerageza kugirango ijye ku rwego rushimishije. Ndumva ari cyo kintu cya challenge nzaba mfite ariko nzagerageza, nzafatanya n’abanyarwanda cyane cyane urubyiruko nabonye ko rwishimiye ko ngarutse”

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hategekimana9 years ago
    nishimiyeka
  • ganza9 years ago
    Garuka kabisa wenda watugarurira meddy na the ben na licklick music yacu ikongerwaho imbaraga
  • 9 years ago
    Welcome back Aur Joe
  • Bagwaneza Moise9 years ago
    urakaza neza usubukure gahunda nziza wagiye utarangije.
  • rwema9 years ago
    twishimiye ko Joe agatutse pe
  • chrym9 years ago
    ngwino utujyanire na riderman usa





Inyarwanda BACKGROUND