RFL
Kigali

USA: Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nama y'ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu ‘Global First Ladies Alliance’

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/09/2017 15:26
0


Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeli 2017 abagize iri huriro ry'abafasha b'abakuru b'ibihugu bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama yari ifite insanganyamatsiko igira uti: “Ahazaza h’umugore: Gusobanukirwa imiyoborere y’ikinyejana gishya.”



Ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu ‘Global First Ladies Alliance’, bamaze imyaka 10 bihuriza hamwe aho bagenda bungurana ibitekerezo ku bigendanye na Politiki ndetse n’uko bateza imbere ibihugu byabo mu gushaka icyatuma bigira iterambere rirambye. Muri iyi nama yahuje abagize ‘Global First Ladies Alliance’, Madamu Jeannette Kagame yabasangije ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi, avuga uburyo Leta y'u Rwanda yomoye ibikomere by'abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yanavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yasigiye ubupfubyi abana batari bacye, gusa Leta y'u Rwanda ikaba yarahise ishyiraho ibigo byita ku mfubyi ndetse kuri ubu bamwe muri abo bana b'imfubyi bakaba bari kurererwa mu miryango y'abantu babashyize mu miryango yabo bakabitaho nk'abana babo. Yagize ati: "Abayobozi b’igihugu cyacu bashyizeho gahunda zo kwishakamo ibisubizo nk’umusingi w’iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’u Rwanda, gushyiraho inzego z’abana no guharanira ko buri wese aba mu muryango."

Madamu Jeannette Kagame aganiriza abitabiriye iyi nama

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugira ngo abanyarwanda batekane mu mahoro no mu mutekano byagezweho bivuye mu bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na Sosiyete Sivile. Yavuze kandi ku buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango, avuga ko ari urugendo rwo kwibohora rwatangiye mu myaka ya 1980. Yagize ati:

Ni cyo gisobanuro cy’uko twatoye Itegeko Nshinga rigena ko nibura 30% mu myanya y’inzego zifata ibyemezo bagomba kuba ari abagore. Byadufashije ko mu myaka 23 ishize ari twe dufite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko ku Isi bangana na 64%, ndetse na 40% muri Guverinoma.

Iri huriro ‘Global First Ladies Alliance’ ryatangiye gukorana n’abafasha b’abakuru b’ibihugu 45 barimo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika hibandwa cyane ku bigendanye na politiki ndetse n’indi mishinga ifitiye ibihugu byabo akamaro.  

Bakorana kandi n’abakuru b’ibihugu ubwabo, abacyuye igihe, minisitere zitandukanye n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo uwashinze African First Ladies Initiative, Madamu Laura Bush, Rosalynn Carter, Hillary Clinton, Michelle Obama, Sarah Brown na Cherie Blai. Babifashijwemo n’abo bafatanyabikorwa bose, bashyize imbaraga mu bukangurambaga bw’ibihugu byabo muri gahunda zizazana impinduka zifatika muri ibyo bihugu. 

Madamu Jeannette Kagame hamwe na bamwe mu bo bahuriye muri iyi nama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND