RFL
Kigali

JAPAN: Benshi bari gupfa bazira ubushyuhe bukabije, mu gihe ari mu bihe by'imvura

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/07/2014 17:24
2


Mu gihe byari bisanzwe bizwi ko ibihe by’imvura bitera ubukonje, mu gihugu cy’u Buyapani ho byabaye amacuri, aho ubushyuhe byageze ku gipimo cyo hejuru mu buryo budasanzwe, bikaba biri no guhitana benshi, mu gihe iki gihugu kiri mu bihe by’imvura.



Imibare ishyirwa ahagaragara na minisiteri ishinzwe ibikorwa bya Leta mu Buyapani igaragaza ko hagati ya tariki 21 na tariki 27 Nyakanga, ubushyuhe bwari ku gipimo kirenze aho ubushyuhe bwarengeje degree 35 bukagera kuri 39.3 kuri sitasiyo ya Tajimi ku gipimo cya Celcius.

Nk’uko ikinyamakuru Lemonde.fr gikomeza kibitangaza, ubu bushyuhe bwahitanye abantu bagera kuri 15 abandi basaga 8500 bararemba bikomeye, benshi mu bibasirwa n’iki kibazo bakaba ari abasaza barengeje imyaka 65 y’amavuko, babarirwa ku gipimo cya 44.4% by'abapfa bose.

Ibi kandi byagaragaye mu kwezi kwa Gicurasi, ubwo tariki 19 abantu 31 bitabaga Imana bazize ubu bushyuhe bukabije, naho abandi 21322 bararemba bikabije.

Mu gufatira ingamba iki kibazo, iyi minisiteri yasabye abaturage gukoresha ibyuma bigabanya ubushyuhe bizwi nka climatiseurs ndetse no gukoresha uburyo bwose bajya mu mazi kugira ngo badakomeza gutwikwa n’ubu bushyuhe budasanzwe.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Buyapani kiratangaza ko kugeza mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga, ubushyuhe buzakomeza kwiyongera by’umwihariko mu bice by’amajyepfo ashyira uburengerazuba, ibi bikaba biri guterwa n’uruhurirane rw’imiyaga ishyushye iva mu Nyanja ya Pasifika.

Iki gihugu cy’u Buyapani gikunze kwibasirwa n’ibibazo by’ubushyuhe bwinshi ahanini bitewe n’imiterere yacyo dore ko kigizwe n’ibirwa, bikaba byaratangiye kwigaragaza kuva mu myaka ya za 90. Mu mwaka wa 2010 nibwo hapfuye abantu benshi bazize iki kibazo, aho abantu bagera ku 1684 bitabye Imana.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shallom9 years ago
    Yp nanjye niho ntuye aho bita utsunomiya ubushyuhe buratwishe nukudusabira
  • Shallom9 years ago
    Yp nanjye niho ntuye aho bita utsunomiya ubushyuhe buratwishe nukudusabira





Inyarwanda BACKGROUND