RFL
Kigali

Jamie Foxx na Taylor Swift bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/12/2017 11:30
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 50 mu byumweru bigize umwaka, ukaba ari umunsi wa 347 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 18 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1949: Inteko ishingamategeko ya Israel yemeje ko umurwa mukuru w’iki gihugu uba Yeruzalemu.

1960: Mu gihe umwami w’abami wa Ethiopia Haile Selasie I yasuraga igihugu cya Brazil, umurinzi umwe w’ibwami yageze mu mujyi yarimo maze amutangariza ko yahiritswe ku ngoma n’umuhungu we Asfa Wossen wahise wiyimika nk’umwami.

2001: Inteko ishingamategeko y’ubuhinde yatewe n’ibyihebe, abantu bagera kuri 15 barahagwa harimo n’ibyihebe byose.

2002: Inama y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi yatangaje ko ibihugu bya Chypres, Repubulika ya  Czech, EstoniaHungaryLatviaLithuania, Malta, Pologne, Slovakia, na Slovenia bizakirwa nk’ibinyamuryango guhera tariki ya mbere Gicurasi 2004.

2003: Mu cyiswe Operation Red Dawn, Saddam Hussein wabaye perezida wa Iraq, akaza guhirikwa n’intambara na Amerika, ndetse agahigwa bikomeye yafatiwe mu mujyi wa Tikrit.

Abantu bavutse uyu munsi:

1818: Mary Todd Lincoln, umugore wa Abraham Lincoln (wabaye perezida wa 17 wa Amerika) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1882.

1915: B. J. Vorster, perezida wa 4 wa Afurika y’epfo nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1983.

1961: Irene Sáez, umunyamideli w’umunyavenezuela akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 1981 yabonye izuba.

1967: Jamie Foxx, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika yabonye izuba.

1975: Kostas Kiassos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umugereki nibwo yavutse.

1980: Ryan France, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1982: Dominik Werling, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1984: Santi Cazorla, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1986: Mathieu Gnanligo, umukinnyi wo kwiruka ku maguru w’umunya Benin nibwo yavutse.

1989Taylor Swift, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1989: Katherine Schwarzenegger, umwanditsi w’ibitabo akaba ari umukobwa w’imfura w’igihangange muri filime Arnold Schwarzenegger nibwo yavutse.

1991: Senah Mango, umukinnyi w’umupira w’amguru w’umunyatogo yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1124: Papa Callixtus II yaratashye.

2006: Lamar Hunt, umushoramari w’umunyamerika akaba ari mu bashinze igikombe cy’umupira w’amaguru w’amanyamerika ndetse n’igikombe cy’isi cya Tennis, yaratabarutse ku myaka 74 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND