RFL
Kigali

Jakarta, umujyi ushobora kuzaburirwa irengero mu myaka 30 iri imbere

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/08/2018 16:48
1


Jakarta ni umurwa mukuru w’igihugu cya Indonesia. Iki gihugu kigizwe n’ibirwa birenga ibihumbi 13, kiri hagati y’inyanja y’ubuhinde n’inyanja ya pasifike. Jakarya ni umujyi nawo ukikijwe n’inyanja nyamara abahanga batangiye guhangayikishwa n’irigita ry’uyu mujyi rishobora kuzatuma uburirwa irengero burundu muri 2050.



 Indonesia nicyo gihugu cya mbere kigizwe n’ibirwa byinshi ndetse kiri ku mwanya wa 14 mu bihugu binini ku isi kikaza ku mwanya wa 4 mu bituwe cyane nyuma y’ubushinwa, ubuhinde la leta zunze ubumwe za Amerika. Jakarta, umurwa mukuru w’iki guhugu, utuwe n’abarenga miliyoni 10 bahora barwana n’amazi menshi yibasira uyu mujyi cyane cyane mu gihe cy’imvura, usibye ko hari ibice aya mazi ahoramo kubera kubura aho atembera biturutse ku butaka buhora bwika muri uyu mujyi.

Picture of the fishing boats in North Jakarta.

Jakarta ni umujyi ukikijwe n'amazi cyane

Uyu mujyi unyuramo imigezi 13 ndetse ukana ukikijwe n’inyanja, ibi bihatuma imyuzure ari ikintu kimenyerewe muri uyu mujyi. Ibi ariko ntibihangayikishije cyane nk’uburyo uyu mujyi ugenda urigita ugana mu butaka. Heri Andreas umaze imyaka irenga 20 yiga imiterere y’uyu mujyi  muri Bandung Institute of Technolofy yatangaje ko iki kibazo atari imikino kuko Jakarta irigitaho cm 25 buri mwaka, bityo muri 2050 95% by’amajyaruguru ya Jakarta bizaba byaraburiwe irengero mu nyanja.

Picture of a dike in North Jakarta.

Aha ni ahapakiwe imifuka ituma amazi adasatira abaturage

Mu myaka 10 ishize, amajyaruguru ya Jakarta amaze kurigitaho metero 2.5 ndetse Jakarta muri rusange ikaba irigitaho nibura santimetero imwe n’igice muri rusange. Uyu mujyi kandi usanzwe uri munsi y’igipimo cy’inyanja (sea level), mu karere ka Muara Baru ho hari inzu zitagikoreshwa mu gice cyo hasi kubera ko haretsemo amazi ku buryo no kuyakuramo bidashoboka bitewe n’uko ntaho yatembere kubera ubutaka bwaho buhora burigita. Benshi mu batuye uyu mujyi bahora bubaka ndetse banasana bitewe n’amazi nyamara nta wabuza ubutaka bwo muri Jakarta kurigita umunsi ku wundi, ari nabyo bituma inzu zimwe na zimwe zangirika.

Picture of a sunken building.

Picture of a flooded ground floor of the abandoned building.

Mu mazi munsi haba harimo amazi yaretsemo

Amajyaruguru ya Jakarta kandi afite icyambu cyitwa Tanjung Priok, amazi menshi ava mu Nyanja akunze gusenyera abatuye ku nkengero ku buryo uhubatswe urukuta rupakiyeho imifuka ikumira amazi kwinjira.  N’ubwo n’ibindi bihugu byegereye inyanja bihangayikishijwe n’izamuka ry’inyanja biturutse ku ihindagurika ry’ibihe n’ugushonga k’urubura rwo mu majyaruguru y’isi, Jakarta niyo igaragaza ingorane nyinshi zo kuzazimira.

Picture of the Citarum river filled with rubbish

Imigezi yo muri Jakarta myinshi yuzuyemo imyanda myinshi ikabije

Ibi bivugwa ko biterwa n’uko benshi mu batuye Jakarta bakoresha amazi babonye bacukuye aho gutunganya amazi yo mu migezi no gutega ay’imvura. Kuba hakoreshwa amazi yo mu migezi nabyo biragoye kuko imigezi myinshi yujujwemo imyanda ikomeye ku buryo nibura byatwara imyaka 50 ngo ikorerwe isuku. N’ubwo iki kibazo gikomeye, ntibyahagaritse abashoramazi benshi bubaka amazu y’imiturirwa ahenze mu mujyi wa Jakarta ndetse n’abahatuye ntibahangayikishijwe cyane n’iki kibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamana5 years ago
    Ut'iki, Ngo abatuye uyu mujyi ntibahangayikishijwe n'irigita cg kwika by'uyu mujyi? Oroha gato nabo bazarubara barubonye, ibyo na byo. Nyamara Ngo ibijya gucika bic'amarenga burya. Na none kandi Ngo: Amatwi ari mo urupfu ntiyumva... Imana irababurira uko bwije uko bukeye Ngo basigeho gukomeza kubaka ibyo bizu biremerera ubutaka, nabwo busanzwe budakomeye kubera amazi menshi abukikuje, none bateterey'agati mu ryinyooooo barashyama?





Inyarwanda BACKGROUND