RFL
Kigali

Iyo aza kuba akiriho, Patrice Lumumba yari kuba yujuje imyaka 93: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/07/2018 12:26
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 27 mu byumweru bigize umwaka tariki 2 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’183 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 182 ngo umwaka urangire. Uyu munsi twinjiye mu gice cya 2 cy’umwaka.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1822: Abacakara b’abirabura 35 bishwe bamanitswe muri Leta ya Carolina y’amajyepfo, bahorwa gushaka gukora ubwigomeke.

1881:Charles J. Guiteau wari umunyamategeko yarashe perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika James Garfield aramukomeretsa bikomeye, akaba yaraje kwitaba Imana tariki 19 Nzeli azize ibi bikomere.

1897: Umushakashatsi w’umutaliyani Guglielmo Marconi yahawe icyemezo cy’ubuvumbuzi bwa Radiyo.

1964: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Lyndon B. Johnson yasinye itegeko ribuza ivangura iryo ariryo ryose mu ruhame.

Abantu bavutse uyu munsi:

1904: René Lacoste, umukinnyi wa Tennis akaba n’umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye imipira yo mu bwoko bwa Polo (izwi nka Lacoste), yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1996.

1925:Patrice Lumumba, umunyapolitiki wabaye minisitiri w’intebe wa mbere wa Kongo (DRC) yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1961.

1969: Jenni Rivera, umuhanzikazi w’umunyamerika akaba n’umukinnyikazi wa filime nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2012.

1985: Ashley Tisdale, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1986:Lindsay Lohan, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika akaba n’umuririmbyikazi yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1778: Jean-Jacques Rousseau, umucurabwenge, akaba n’umunyamuziki w’umusuwisi yaratabarutse, ku myaka 56 y’amavuko.

2000: Joey Dunlop, umukinnyi w’amasiganwa kuri moto w’umunya-Ireland, akaba nk’umwe mu bakinnyi b’uyu mukino 5 ba mbere babayeho mu mateka y’uyu mukino yitabye Imana, ku myaka 48 y’amavuko.

2013:Douglas Engelbart, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye agakoresho ka mudasobwa kazwi nka Souris (mouse), yaratabarutse, ku myaka 88 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibintu bidasanzwe bigaragara mu kirere bizwi nka UFO (World UFO Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND