RFL
Kigali

Itsinda ry’abo mu isoko ry’imari n’imigabane basuye urwibutso rwa Ruhuha banataha amazu 2 bubakiye abatishoboye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/07/2015 20:17
0


Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2015 nibwo itsinda ry’abasaga 20 bo mu isoko ry’imari n’imigabane basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ruhuha, nyuma yaho bataha kumugaragaro amazu abiri bubakiye imiryango ibiri y’abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi.



Abo mu isoko ry’imari n’imigabane bahurije hamwe bagakora icyo gikorwa, bari mu byiciro bitatu aribyo: Ikigo cy’igihugu gishinzwe igenzura ry’imari n’imigabane CMA (Capital Market Authority), Isoko ry’imari n’imigabane RSE (Rwanda Stock Exchange) n’Ikigo cy’igihugu giteza imbere ibarurishamari ICPAR (Institute of Certified Public Accountants of Rwanda). Iki gikorwa akaba atari ubwa mbere bagikoze kuko n’umwaka ushize bagikoze.

Kwibuka21

Bari bitwaje indabo zo gushyira ku mva zishyinguwemo imibiri y'abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Amwe mu mateka babwiwe y’urwo rwibutso rwa Ruhuha basuye, ni uko rushyinguwemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi 9490 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994. Izo nzirakarengane ziciwe mu mirenge itandatu ariyo:Kamabuye, Ruhuha, Mareba, Shyara, Ngeruka na Nyarugenge. Iyo mibiri niyo yonyine babashije kubona kuko indi isaga 580  yaroshywe mu kanyaru.

Kwibuka21

Basobanuriwe amateka y'ako gace, hagati ni Rwabukumba wari uyoboye iri tsinda

Kwibuka21

Bari hamwe n'abanyamahanga kugirango bazajye kubwira ab'iwabo ibyo biboneye,uwo mu mama ni Umuhindekazi

kwibuka21

Bashyizeho indabo zanditseho amagambo atandukanye

Ngarambe Felix uyobora Ibuka mu Murenge wa Ruhuha ndetse na Ruberwa Joseph umwe mu bayobozi b’umurenge wa Ruhuha, bishimiye cyane igikorwa cyakozwe n’abo mu isoko ry’imari n’imigabane. Babashimiye igitekerezo cyiza bagize,banabasaba gukomeza kugira umutima w’impuhwe n’utabara.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ruhuha ruherereye mu kagari ka Gatanga mu karere ka Bugesera, abo muri iryo tsinda ry’isoko ry’imari n’imigabane berekeje mu murenge wa Kamabuye, ahari amazu abiri bubakiye abatishoboye babiri afite agaciro ka Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800(2.800.000 Frw).

Inzu z'abatishoboye

Batashye inzu zubatswe n'abo mu isoko ry'imari n'imigabane

Icpar

Gitifu Murwanashyaka Oscar ubwo yafotoraga abakoze iki gikorwa cy'indashyikirwa

Inzu imwe yahawe Rudacogora Francois umusaza wasigiwe uburema na Jenoside yakorewe abatutsi. Indi yahawe Mukamana Prepetua umukecuru ubana n’umwuzukuru we bonyine dore ko abana be 8 babishe. Inzu aba bombi babagamo mbere zikaba zari zishaje cyane ndetse zarahirimye.

Mudacogora

Mudacogora

Ubwo batahaga indi nzu ya kabiri

Nyuma yo guhabwa inzu nziza y’amabati nka 30 y’ibyuma 3 n’uruganiriro(Sallon), inzu irimo sima, isize irangi, inzugi n’amadirishya byiza, Mukamana Prepetua, yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’imyaka 20 amaze aba mu nzu yahirimye, ubu yishimye cyane, ati

Nari nyimazemo imyaka 20, barakagira inka(abampaye inzu nshya), amahoro, imigisha...ubu ndi kuyicaramo nkumva ndi mu ivatiri rwose, iyo nabagamo mbere, imbaragasa n’ibiheri byari bimereye nabi.

Isoko ry'imari n'imigabane

Mukamana Prepetua yashimiye abamuvanye mu nzu yabagamo ibiheri n'imbaragasa

Isoko ry'imari n'imigabane

Inzu bahawe ni uko zubatse, ni inzu z'icyitegererezo mu gace zubatsemo

Isoko ry'imari n'imigabane

Mu nzu imbere ni uku hasa,

Mu ijambo ry’umuyobozi w’umurenge wa Kamabuye, Murwanashyaka Oscar yashimiye abo mu isoko ry’imari n’imigabane kubw’igikorwa cy’urukundo bakoze, anabasaba gukomeza kubaba hafi bakabigira imishinga yarushaho kuzamura ubuzima bw’abatuye uwo murenge aho yabakanguriye kuhashora imari.

Kwibuka21

Murwanashyaka Oscar yabashimiye cyane igikorwa bakoze

Rwabukumba Pierre Celestin umwe mu itsinda ry’isoko ry’imari n’imigabane, yatangaje ko iki gikorwa kije gikurikira ikindi bakoze umwaka ushize wa 2014 aho batanze ihene 50 ku miryango itishoboye yo muri ako gace kandi kugeza ubu ikaba imaze kwiteza imbere aho byafashije iyo miryango kwishakamo ubushobozi nk’uko Gitifu Murwanashyaka nawe yabihamije.  

Abajijwe impamvu bahisemo kujya kuremera abo mu karere ka Bugesera, yatangaje ko bagishije inama CNLG ikabahitiramo uwo murenge wa Kamabuye kuko ariwo wari ufite ababayeho nabi cyane. Ubuyobozi bw’ibanze akaba aribwo bwatoranyije imiryango ibabaye kurusha indi ikaba ariyo yubakiwe ayo mazu. 

Isoko ry'imari n'imigabane

Habayeho gusabana nyuma y'umuhango wo gutanga amazu yubakiwe abatishoboye ba Jenoside yakorewe abatutsi

Kwibuka21

Gusabana no kwidagadura

Habayeho gusabana nyuma y'umuhango wo gutanga amazu yubakiwe abatishoboye ba Jenoside yakorewe abatutsi

Kwibuka21

Habayeho gusabana nyuma y'umuhango wo gutanga amazu yubakiwe abatishoboye ba Jenoside yakorewe abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND