RFL
Kigali

Itorero rya ADEPR rikomeje gutanga umusanzu mu kubaka igihugu

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/04/2015 13:15
0


Tariki 17 Mata nibwo ku kicaro gikuru cy’itorero rya ADEPR habereye umuhango wo gutanga inyemezabumenyi ku bantu basoje amasomo yo gusoma no kwandika agenewe abantu bakuru batagize amahirwe yo kugera mu ishuri.



Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’ Itorero rya ADEPR Paroisse ya Nyarugenge, ukaba wari witabiriwe n’abantu banyuranye barimo Umunyamabanga mukuru wa ADEPR , Umushumba w’ Ururembo Rev. Rurangirwa Emmanuel, Uwungurije mu Rurembo n’abashumba b’amaparuwasi agize itorero ry’ ADEPR Nyarugenge.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’umuyobozi uhagarariye uburezi mu Karere ka Nyarugenge, ndetse Korari Abatoranyijwe ikorera muri ADEPR-Kimisagara, Kove. Umushumba w’ Itorero ry’Akarere muri ADEPR, wanatanze ishusho y’itorero ry’akarere ayoboye, yagarutse ku bikorwa muri by’iri torero rya Nyarugenge, avuga ko rigizwe n’abakristo barenga ibihumbi 20, biyongera buri munsi bitewe n’ ivubagutumwa rikorwa ku midigudu 6 irigize.

Abakirisitu basengera muri iri torero bigishijwe gusoma, kubara no kwandika

Uretse kandi ibikorwa by’ivugabutumwa uyu muyobozi yongeye kwibutsa ko bita no ku iterambere ry’abaturage aho bafite imishinga ya compassion 206, ifasha mu myigire, gutanga ibikoresho, gusigasira ubugingo ndetse no kwiga amashuri asanzwe.

Muri iri torero kandi bigisha kandi kubara no kwandika ku bantu batagize amahirwe yo kujya mu ishuri, bikaba bikorerwa mu midugudu yose igize uru rurembo. Mu bindi bikorwa by’ iterambere babashije gushira abantu mu matsinda yo kwiteza imbere bafite amatsinda 51 muri gahunda yo kwihangira imirimo bamaze kwibikiriza agera kuri miliyoni 2 na Magana inani.

Iri torero ryafashije abakene bakaba baratanze agera kuri Miliyoni 6 sibyo gusa kuko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994, babashije kubakira abarokotse amazu 6 bazamurika mu gihe cya vuba.

Mu ijambo ry’Imana Umushumba wungirije w’ Ururembo wa Kigali yasomye Yobu 28:28 hagira hati ‘’Kubaha Uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka.’’
Yakomeje yifashisha urugero rwa Salomo aho yasabye Imana ubwenge kandi ikabumuha bituma agira umutima ujijutse. Abefeso 3:20-21 Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba n’ ibyo twibwira nkuko imbaraga zayo zidukoreramo ziri.

Umunyamabanga mukuru wa ADEPR mu Rwanda yari yitabiriye uyu muhango

Uhagarariye abasoje amasomo yo gusoma no kwandika yamenyesheje abashumba ko iyo wigishije gusoma kwandika, no gusoma uba ushyize mu bikorwa intego za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuko yemereye abanyarwanda ko muri manda ye azarangiza abanyarwanda hafi bose bamenye gusoma no kwandika.

Uhagarariye akarere ka Nyarugenge akaba ashizwe n’ uburezi muri ako karere yashimiye abafatanyabikorwa aribo Itorero rya ADEPR kandi ko ibikorwa itorero rikora biri gutuma akarere kagera ku ntego.

Yakomeje akangurira abarangije gusoma no kwandika kwitabira ibindi byiza biteganyirijwe harimo amashuri y’ imyuga abakangurira kuyiga kandi ko bizabateza imbere mu buryo bwose.

Aba bantu bose ni abahawe aya masomo

Umunyamabanga mukuru w’ Itorero ADEPR mu Rwanda wanafashije abateraniye muri icyo gikorwa gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha abanyarwanda bahuye n’amahano yagwiririwe u Rwanda.

Kuva ADEPR yatangira kuvuga ubutumwa bwiza mu Rwanda mu w ‘1940, hamaze gushyirwaho amasomero agera ku 2835, ku bufatanye  na Leta y’u Rwanda.

Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND