Abantu bakomeje kujya mu rujijo bitiranya amatorero abiri; itorero rishya mu Rwanda ryitwa Intayoberana ndetse n’Inganzo Ngari risanzwe rizwi nka rimwe mu matorero akomeye mu gihugu, ibi bikaba byarabaye cyane nyuma yo kubona ubuhanga budasanzwe bw’iri torero rishya mu gitaramo cya Knowless.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Nyakanga 2014 ubwo umuhanzikazi Butera Knowless yamurikaga ku mugaragaro album ye ya gatatu yise “Butera”, yaje kugaragara afashwa n’itorero rifite imbyino, imiririmbire n’imyitwarire ku rubyiniro yashimishije abantu cyane, maze benshi mu bari bitabiriye icyo gitaramo bataha intero ari uko bashimishijwe cyane n’itorero “Inganzo ngari” ariko mu by’ukuri siryo ahubwo ni itorero rishya ryitwa “Intayoberana”.
Aha Intayoberana zari zigaragiye Knowless mu gitaramo cyo kumurika Album ye
Itorero Intayoberana ryashimishije cyane abantu muri Hoteli Serena
Intandaro y’ibi byose, ni bamwe mu babyinnyi bahoze mu Nganzo Ngari bakavamo bakifatanya n’abandi maze bagakora iryo torero ryitwa “Intayoberana”, muri aba hakaba harimo ababyinnyi bari bakomeye cyane mu Nganzo Ngari kuko harimo n’uwahoze ari umutoza w’abakobwa witwa Aline, uyu Aline anamaze umwaka ashakanye na Ndayizeye Emmanuel, uyu akaba nawe yarahoze ari umubyinnyi ukomeye mu itorero Inganzo Ngari ariko ubu akaba ari umuyobozi w’Intayoberana.
Itorero Intayoberana ryerekanye byinshi byiza muri Hoteli Serena ya Kigali
Uretse uyu Aline n’umugabo we Emmanuel bakunda kwita Manu, harimo na Carine wari umubyinnyi akaba n’umutoza wari wungirije mukuru we Aline, hakinyongeraho n’abandi babyinnyi bahoze mu Nganzo Ngari bari baravuyemo mbere, uretse aba kandi hakaba harimo n’abandi babyinnyi bashya bifatanyije bagakora itorero rishyitse.
Uyu uri hagati niwe muyobozi w'Intayoberana, naho umugore we yahoze ari umutoza w'Inganzo Ngari
Mu kiganiro na Ndizeye Emmanuel, yatangarije inyarwanda.com ko byabaye ngombwa ko bava mu Nganzo Ngari bakishingira itorero ryabo, ariko avuga ko nta kibazo kindi bari bafitanye nabo uretse kuba byarabaye ngombwa gusa. Akomeza avuga ko icyuho cyabo kitabura mu Itorero bahozemo ariko ko nta kundi byagenda ubu icyo bashyize imbere ari iterambere ryabo.
Benshi mu babonye ibyo itorero Intayoberana ryakoze muri Serena Hoteli bakaza kubwirwa ko atari Inganzo Ngari, byatumye bavuga ko iyi yaba ari intangiriro yo kuba “Inganzo Ngari” ryasenyuka kuko batakaje abantu bakomeye, ndetse hakaba n’abavuga ko baramutse bakomeje bazajya batsinda cyane iryo bahozemo mu gihe bahurira ku isoko ry’akazi, ariko abayobozi n'ababyinnyi b'Inganzo Ngari bo barabihakana kuko ngo ababyinnyi bane gusa ari bo bavuyemo hakiyongeraho abandi bari barirukanye mbere, ubu kandi iri torero Inganzo Ngari ngo rikaba rigizwe n'abarenga 70 bityo abo bavuyemo bakaba ari igice gito cyane.
Ibyo iri torero ryakoraga ku rubyiniro byatumye urugwiro ruba rwose mu bafana abana buzura ku rubyiniro
Tuganira na Alain; umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, yadutangarije ko nta kibazo batewe n’iri torero ndetse nta n’icyo atewe n’abarimo bahoze mu ryo ayobora n’ubwo we atari azi iri torero ryatangiye, ashimangira ko Itorero Inganzo Ngari ritasenyutse ndetse ko rikomeje ibikorwa bitandukanye, ko ndetse kugenda kw’aba bishobora kuba byarabafunguriye indi miryango kuko ubu akazi kabo gakomeje kandi bakaba bakomeje gushimisha abantu cyane dore ko ngo baherutse no kujya gutaramira muri Kongo, kuri uyu wa kabiri kandi bakaba bazataramira muri Hoteli Serena ya Kigali bityo abantu bakaba bazabasha kwibonera ko Itorero ryabo rigihari kandi rikomeye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO