Muri ibi bihe hagenda hagaragara abana b’abakobwa benshi batwara inda zitifuzwa, aho kuri ubu umubare ugenda wiyongera dore ko kuri ubu bigoranye kubona umukobwa utarabyara.
Nk’umubyeyi, Mukeshabatware Dismas akaba yaramenyekanye nk’umunyamakuru, umukinnyi w’amakinamico ndetse by’umwihariko akundwa cyane mu kwamamaza kuri radiyo, hari impamvu zimwe na zimwe atunga agatoki nk’iziri ku isonga mu gutera abana b’abakobwa b’iki gihe gutwara inda zitifuzwa ku bwinshi, aha akaba avuga ko iterambere ririho ubu mu Rwanda, uburinganire, n’imiziki y’ubu byaba biri mu bitera iki kibazo.
Mukeshabatware Dismas wamenyekanye cyane nk'umunyamakuru, umukinnyi w'amakinamico ndetse no mu kwamamaza
Ni mu kiganiro Zinduka gica kuri Radio 10 yari yatumiwemo kuri uyu wa gatanu, aho yavugiyemo byinshi bimwerekeyeho, ariko ubwo umunyamakuru Eminante yamubazaga nk’umubyeyi icyo avuga ku bana b’abakobwa batwara inda zitifuzwa kuri ubu bimaze kuba ikibazo gikomeye mu Rwanda yagize ati: “tutabiciye ku ruhande, kuri ubu Rwanda yabaye la Rwandaise.”
Agerageza gusobanura icyo aya magambo avuze, yavuze ko mu gihe cyo ha mbere umugore yari umutima w’urugo agahorana n’abana be, akabakurikirana, akabaganiriza, ariko kuri ubu abagore nabo basigaye babyuka bagenda bityo ntibabone umwanya wo kwicarana n’abana babo by’umwihariko b’abangavu ngo babaganirize ku buzima bwabo bw’imyororokere.
Aha yagize ati: “kuri ubu abangavu bafite ikibazo gikomeye. Ba nyina ntibamenya aho biriwe kuko ntaho bahurira. Haje uburinganire, icyo nemera nuko abanyarwandakazi batangiye kubona ko uburinganire atari ukureshyeshya abantu cyangwa atari bya bindi byo kubaha intebe ngo bicareho barangiza bakayihagararaho. Ikibazo cya mbere nta nama abangavu b’ubu babona ku babyeyi babo.”
Mukeshabatware Dismas hari ibyo abona bitera ukwiyongera kw'inda zitifuzwa mu bana b'abakobwa
Icya 2 yavuze ni uko kuri ubu iterambere ririho mu Rwanda n’ibintu bigezweho biri mu bitera abana b’abakobwa ibishuko ku buryo nabyo biri mu byongera umubare w’inda zitwarwa n’abana bakiri bato (abangavu) mu buryo butifuzwa.
Ikindi cya 3 yagarutseho n’ubwo atigeze akivugaho byinshi ni umuziki w’ubu aho yemeza ko nawo waba uri mu bitera abana bato ibishuko. Aha yagize ati: “erega n’imiziki y’ubu!”
Amaze kuvuga kuri iki cy’imiziki y’ubu, umunyamakuru yamubajije niba we akiri umusore atarakundaga umuziki, maze mu bitwenge byinshi agira ati: “hahah, ni inde musore waba utaragacetse?”
Mukeshabatware asanga umuti w’iki kibazo ntawundi uteri ugushakisha umwanya ku babyeyi bagakurikirana abana babo, bakabaganiriza ku buzima bw’imyororokere naho ubundi ntihazasiba kuboneka abana nb’abangavu batwaye inda zitifuzwa.
REBA BYINSHI BYEREKERANYE NA MUKESHABATWARE DISMAS MURI IKI KIGANIRO
Ese nk’umubyeyi, umurezi cyangwa umwana, uremeranywa na Mukeshabatware Dismas?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO