RFL
Kigali

Itangazamakuru rya Uganda ryatunze agatoki agace gacururizwamo abakobwa b'abanyarwandakazi bagurwa bugeni

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/11/2018 17:39
0


Muri iyi minsi bikunze kuvugwa ko abanyarwandakazi ari imari ishyushye muri Uganda. Iyo havuzwe ibi abenshi bakeka ko hagurwa ababa bagiye kwigurisha cyangwa kugurishwa buraya. Kuri ubu muri Uganda itangazamakuru ryatunze agatoki ubundi bucuruzi bukorerwa abanyarwandakazi bagurwa bugeni.



Ibi byatangajwe na radiyo Capital Fm ikorera mu gihugu cya Uganda aho yatangaje ko mu gace kitwa Mityana hakorerwa ubucuruzi bw'abanyarwandakazi. Iki kinyamakuru cyatangaje ko umugabo ushaka gukora ubukwe n'umunyarwandakazi yishyura amashilingi ya Uganda ibihumbi magana inani agashakirwa umunyarwandakazi.

Iyi radiyo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti"Abanyarwandakazi bari kugurishwa nk'abageni mu gace ka Mityana, umugabo umwifuza yishyura 800,000 kugira ngo bamuzanire umugeni uturutse mu Rwanda."

Uganda

Capital Fm ni yo yatunze agatoki aka gace kuba indiri y'ubucuruzi bw'abanyarwandakazi

Iyi Radiyo yakomeje ivuga ko umuyobozi w'aka gace yabatangarije ko bagiye gutangira iperereza kuri aya makuru hakarebwa niba nta byaha bikorwa muri iki gikorwa. Uyu muyobozi w'agace ka Mityana, Captain Yahaya Kakooza avuga  ko batangiye iperereza kugira ngo bamenye niba nta byaha bihanwa n'amategeko biri muri iri shyingiranwa ryambuka imipaka.

Ubu buryo bwo kugurisha abageni babanyarwanda bukurikiye ubundi bucuruzi bw'abanyarwandakazi buvugwa muri Uganda aho abakobwa bava cyangwa bavanwa  mu Rwanda bakajya kwicururiza cyangwa gucururizwa muri Uganda mu buryo bw'uburaya icyakora inzego zishinzwe guhashya ibyaha birimo gucuruza abantu zikaba zarahagurikiye iki kibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND