RFL
Kigali

ISUKU N’IMYAMBARIRE: Ibyerekeye imikoreshereze y’imyenda y’imbere, amashuka, igitambaro cy’amazi n’uburoso bw’amenyo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/01/2017 12:02
1


Ni kenshi umuntu ashobora kwibaza ku bijyanye n’igihe yagakwiye kumara aryamye mu mashuka atarayahindura, kwihanaguza igitambaro cy’amazi n’igihe cyagakwiye kumeserwa, kwambara imyenda y’imbere nyuma y’igihe runaka ukayireka ukagura indi ndetse n’uburoso bw’amenyo igihe ntarengwa bugomba kumara umuntu abukoresha.



Iyi nkuru iragusobanurira isuku ikwiriye ibyo bikoresho umuntu akoresha mu buzima bwa buri munsi, uko bikwiye gufatwa n’igihe byagakwiye kumara hanyuma bikajugunywa cyangwa bikameswa.

Icyo twaheraho ni imyenda yo kurarana n’amashuka yo kuraramo. Iyo umuntu ari kuruhuka umubiri urekura amavangingo menshi kandi yuzuye za mikorobe zitandukanye, niyo mpamvu nibura ugomba guhinduranya imyenda yo kuraramo n’amashuka inshuro imwe mu cyumweru.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko 7% by’abagore n’abagabo barenga ¼ ku isi bamara iminsi 2 bataramesa umwenda w’imbere (ikariso). Kudahindura umwenda w’imbere ngo umeswe bishobora gutera uburwayi burimo n’ubufata uruhago. Dr Lisa Ackerley, umwalimu muri kaminuza ya Salford akaba n’inzobere mu by’ubuzima ahamya ko umuntu yagakwiye guhinduranya umwenda w’imbere buri munsi nta gisibya.

Uburoso bw’amenyo nabwo ni kimwe mu bintu umuntu ashobora gukoresha igihe kirekire adahinduranya nyamara uburoso ngo buba bufite nibura udukoko turenga miliyoni dushobora kwanduza indwara nyinshi, ariyo mpamvu abantu badakwiye gutizanya uburoso. Ikindi ngo virusi zitera indwara zikomeye nka Hepatite C zibasha kwihisha mu buroso, ngo ni byiza kandi guhindura uburoso nibura nyuma ya buri mezi 3.

 

Mu isuku kandi twavuga ku bitambaro byifashishwa mu guhanagura ibikoresho byo mu gikoni cyangwa byo kuriramo. Usanga akenshi abantu mu ngo zabo badakunda kwita cyane ku isuku y’ibi bitambaro nyamara nabyo ngo biri mu byanduza indwara nyinshi, ibi bitambaro byo ngo bikwiye kumeswa nyuma y’uko bikoreshejwe inshuro imwe, bikanikwa ku zuba bikumuka neza cyangwa byaba bitabonye izuba bigaterwa ipasi mbere yo gukoreshwa.

Ntitwakwibagirwa kandi igitambaro cy’isuku gihanagura amazi ku mubiri w’umuntu (essuie-main) kuko nacyo ni igikoresho gikoreshwa buri munsi nyamara isuku yacyo benshi bakaba bayikerensa. Ntukwiye kumeza igitambaro wihanaguza ari uko ubona cyajemo imyanda igaragarira amaso. Ikindi ni uko iki gitambaro nacyo abantu bashobora kucyandurizanyamo indara zifata uruhu akaba ariyo mpamvu abantu badakwiye kugisangira. Iki gitambaro ngo gikwiye kumeswa nyuma y’uko gikoreshejwe inshuro 3 nacyo kikanikwa ku zuba kikumuka neza.

Twasoreza ku biringiti n’imisego yo mu buriri, ibi nabyo ni bimwe mu bintu bikoreshwa na benshi kandi ntibikorerwe isuku nyinshi. Burya ngo ikiringiti cyagakwiye kumeswa nibura 2 mu mwaka naho imisego yo ngo ntikwiye kurenza imyaka 2 ukiyiraraho kuko iba imaze kwibikamo udukoko twinshi dutera indwara zitandukanye.

Source: Liverpoolecho.co.uk

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishimire Gilbert7 years ago
    Nukuri ndabashimiye mbikuye kumutima wanjye wuje ubwuzu kuko haribyinshi najyaga nibaza mubijyanye nigihe namara kugirango nsimbuze bimwe mubikoresho byisuku nkabura igisubizo kdi nkanababazwa nuko abataragize amahirwe yo kwiga bambaza nkumva ntagisubizo cyukuri mfite cyane cyane nka essuie main bruch, na suive essaire muri make Imana ibahe umugisha any where munsobanurire impamvu ipasi isimbura izuba. merci





Inyarwanda BACKGROUND