RFL
Kigali

Isukari dukunze gukoresha ngo yaba itera indwara zo mu mutwe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/04/2016 16:25
1


Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara na kaminuza ya california bwemeza ko iruhande rwo kuba isukari itera indwara zirimo diyabeti n’umutima ,haniyongeraho indwara zo mu mutwe zitandukanye.



Abashakashatsi bo  muri  kaminuza ya California yo muri leta ya Los Angeles mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’ amerika ,bagaragaje ko isukari yitwa fructose  ,   karemano mu mbuto  , imboga no  mu binyobwa bidasembuwe binywebwa cyane ,ngo ifite ubushobozi bwo bwangiza uturemangingo tw’ ubwonko ,bitera indwara zo mu mutwe zirimo  Alzheimer,itera umuntu  kwibagirwa byose n’ indwara z’ imbyiko , iruhande rw’ izisanzwe zizwi nka diyabete n’umutima.

Icyakora aba bashakashatsi  bavuga ko aside yitwa  DHA mu busanzwe ifasha  ubwonko  bw’abana gukura ,ishobora kugabanya iyi sukari mu mubiri  w’ umuntu,ikongera amahirwe yo kutarwara izi ndwara zo mu mutwe.

Byinshi kuri  DHA

DHA ( Docosahexaenoic acid) ni  aside karemano mu mashereka y’ umubyeyi,icyenerwa cyane n’  abana bato  cyane abari munsi y’ amezi 6 kuko  ifasha  umwana  kureba neza  ikanakuza ubwonko bwe.DHA ihanagura uturemangingo tw’ ubwonko tuba twandujwe n’ iyi isukari,ikadusubiza umwimerere watwo.DHA ifasha  kandi imikorere myiza y’ ubwonko  bw’ abakuze. DHA iboneka cyane mu nyama n’ amavuta by’amafi yo mu bwoko bwa salmon,no ku bihumyo byo munsi y’amazi

Source:The Telegraph

Yvonne Murekatete

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUKESHIMANA Dinah7 years ago
    None se umwana utarigeze agira amahirwe yo konka ntangaruka yagira yo kuba adafite DHA murakoze





Inyarwanda BACKGROUND