Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara na kaminuza ya california bwemeza ko iruhande rwo kuba isukari itera indwara zirimo diyabeti n’umutima ,haniyongeraho indwara zo mu mutwe zitandukanye.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya California yo muri leta ya Los Angeles mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’ amerika ,bagaragaje ko isukari yitwa fructose , karemano mu mbuto , imboga no mu binyobwa bidasembuwe binywebwa cyane ,ngo ifite ubushobozi bwo bwangiza uturemangingo tw’ ubwonko ,bitera indwara zo mu mutwe zirimo Alzheimer,itera umuntu kwibagirwa byose n’ indwara z’ imbyiko , iruhande rw’ izisanzwe zizwi nka diyabete n’umutima.
Icyakora aba bashakashatsi bavuga ko aside yitwa DHA mu busanzwe ifasha ubwonko bw’abana gukura ,ishobora kugabanya iyi sukari mu mubiri w’ umuntu,ikongera amahirwe yo kutarwara izi ndwara zo mu mutwe.
Byinshi kuri DHA
DHA ( Docosahexaenoic acid) ni aside karemano mu mashereka y’ umubyeyi,icyenerwa cyane n’ abana bato cyane abari munsi y’ amezi 6 kuko ifasha umwana kureba neza ikanakuza ubwonko bwe.DHA ihanagura uturemangingo tw’ ubwonko tuba twandujwe n’ iyi isukari,ikadusubiza umwimerere watwo.DHA ifasha kandi imikorere myiza y’ ubwonko bw’ abakuze. DHA iboneka cyane mu nyama n’ amavuta by’amafi yo mu bwoko bwa salmon,no ku bihumyo byo munsi y’amazi
Source:The Telegraph
Yvonne Murekatete
TANGA IGITECYEREZO