RFL
Kigali

Sosiyete ya Google yirukanye abakozi 48 bazira ihohotera rishingiye ku gitsina kuva muri 2016

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/10/2018 16:00
0


Sosiyete y’ikoranabuhanga Google yatangaje ko kuva mu myaka 2 ishize yirukanye abakozi bagera kuri 48 barimo n’abayobozi 13 mu nzego zo hejuru kuko idashyigikiye ihohotera rishingiye ku gitsina.



Ibi bibaye nyuma y’aho iyi sosiyete yagiye ishinjwa kutagira icyo ikora ku bakozi bayo baregwa ibi byaha. Bamwe mu bakozi bayo bagiye bashinjwa guhohotera bishingiye ku gitsina abagore babo mu ngo, abandi bagahohotera mu kazi abagore n’abakobwa, kuri iyi sosiyete ngo ntishyigikiye abakora ibi byaha bigaragarira mu buryo yagiye ibirukana.

Sundar Pichai umuyobozi mukuru wa Google atangaje ibi  nyuma y’aho ikinyamakuru The washington Post cyanditse inkuru gishinja iyi sosiyete kuruca ikarumira ku birego nk’ibi bishinjwa abaakozi bayo.

Sundar Pichai yagize ati”Mu myaka iheruka twakoze impinduka zirimo no kuzamura uburyo bwo gukumira imyitwarire idakwiye y’abakozi bacu”


Itangazo Google yashyize hanze yisegura ku bakiriya bayo

Sosiyete ya Google ni yo yicaye ku mwanya wa mbere mu zifashishwa mu gushaka ibintu bitandukanye bifashishije interineti

Src: AL JAZEERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND