Xi Tiangen ni umusaza w’umushinwa w’imyaka 60 y’amavuko, akaba yaraburiye amaguru ye yose mu mpanuka yagize ubwo yari afite imyaka 19 gusa y’amavuko. Kuva icyo gihe uyu mugabo ntabwo yagiye ku muhanda ngo asabirize nkuko hari abandi bahita babigenza gutyo, kuko we yahisemo gutungwa n’ibindi bice yari asigaranye by’umwihariko amaboko.
Nyuma y’iyi mpanuka Xi yarihebye yumvako n’imirimo yoroheje nko kwibyutsa no kujya mu bwiherero atari akiyishoboye. Ibi ariko yaje kubirenga yiyemeza kwikura muri ubwo bwigunge ahitamo gukora aho yatangiye yitoza kujya agendesha amaboko yambaye udufasha ntoki(gants).
Ibintu byaje kurushaho kuba bibi kuri we n’umuryango we ubwo mu 1986, se umubyara yitabye Imana bihita biba ngombwa ko ari we uhangwa amaso na nyina ndetse n’umuvandimwe we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe dore ko bo batari bafite imbaraga zo gukora. Xi yahise yiyemeza gufata inshingano zo gushaka icyatuma we n’umuryango we bakomeza kubaho.
Yabyaje umusaruro uyu murima uramutunga n'umuryango we, bivuye mu mbaraga ze
Xi nyuma y'impanuka yize uburyo bushya bwo kugendesha amaboko
Xi Tiangen yafashe isambu ayegurira ibikorwa by’ubuhinzi aho yahingaga amoko atandukanye y’ibiribwa birimo n’ibinyampeke. Mu gihe iyo yageraga mu rugo nabwo ariwe watekeraga umuryango we akanamesa.
Aha yari mu gikoni atetse
Uburyo yiteje imbere agahangana n'ubuzima biri gutuma muri iyi minsi aratwa cyane n'abashinwa ku mbuga nkoranyambaga
Nyina yitabye Imana mu 2006, hashize imyaka 6 n’umuvandimwe we nawe yitaba Imana, maze bihita biba ngombwako Xi asigara yibanira na mubyara we n’ubwo we yishimiraga kubaho wenyine yisanzuye.
Ntabwo yagiye gusabiriza ahubwo yatunzwe n'icyuya yabize
Amaze imyaka ikabakaba 40 ahinga isambu ye
Abantu benshi batandukanye mu Bushinwa babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo nka Weibo, bafata uyu musaza nk’intangarugero, aho bamushimira kuba atarahejejwe inyuma no kuba afite ubumuga bwo kutagira amaguru ahubwo akagira uruhare mu kubaho kwe n’umuryango we.
ISOMO RY’UBUZIMA: Ni kenshi hano mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi tubona umuntu ufite ubumuga runaka n’ubwo bwaba ubw’urugingo ruto cyane (ikiganza, ukuboko, ikirenge,…) ari ku muhanda asabiriza nyamara uyu mugabo atweretse ko buri muntu yifitemo ubushobozi bwo gukoresha ibyo afite akirinda kwandavura, ahubwo agakora akibeshaho.
Irindi somo rikomeye umuntu wese yakigira kuri uyu mugabo nuko kugira ibyago nubwo byaba byinshi bitavuze kwiheba no guhora mu maganya ahubwo ko icyiza ari ugukomeza ubuzima ugaharanira kubaho neza, ukoresheje ibyo Imana yaguhaye.
Source:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO