Frank ni umusore w’umunyarwanda wiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza ya Beijing Institute of Technology mu Bushinwa aho yiga ibijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa n’ikoranabuhanga(Computer Science and Technology). Kuri ubu uyu musore akaba yarahimbye umukino wo kuri mudasobwa(Video computer game) we bwite.
Ni umukino w'imodoka, uwukina aba arwana no gukwepana n’ibyo ahura nabyo mu nzira ye, uko akwepa inshuro nyinshi agakora urugendo rurerure ni nako amanota yiyongera. Nayikoreye muri python3 nkoresheje library yitwa pygame. Frank aganira na INYARWANDA
Uyu musore uvuga ko azishimira ko abanyarwanda bakina imikino nk’iyi y’ikoranabuhanga rya mudasobwa yakozwe n’umunyarwanda, tuganira yanaduhamirije ko usibye uyu mukino yavumbuye hari n’indi mishinga asanzwe akora y’ikoranabuhanga yifashishije mudasobwa.
Umukino uyu musore yagezeho yifashishije ubumenyirusange agenda akura kuri internet kongeraho ubumenyi bwo mu ishuri
Mu butumwa yahaye urubyiruko uyu musore wemeza ko ubumenyi bwose buba kuri internet, yababwiye ko badakwiye gutegereza gusa ubumenyi bakuye mu ishuri ko ahubwo bagomba no kugira umuco wo kwiyungura ubumenyi.
Aha Frank yagize ati “Urubyiruko narubwira ko batagomba gutegereza ubumenyi buva mu ishuri ahubwo bakwihugura muri byose ubwabo kandi bakore ibyo bibonamo kandi icyo narangirizaho nuko isoko(Source) y'ubumenyi bwose buri kuri internet rero tuyikoreshe neza kuko nk’ibi byose mba nkora byinshi nibyo niyungura ku bwanjye nsoma ibitabo freely online.”
Isingizwe Didier Frank hamwe n'inshuti ze ku ishuri
Indi porogaramu uyu musore avuga ko yabashije gukora ni ijyanye no kuba mu gihe hari impapuro zabitswe nabi ibyanditseho ntibigaragare, we yifashishije iyi porogarame abasha kongera kugaragaza ibyari byarasibitse umuntu akabisoma neza.
Frank ubwe yishimira iyi ntera yagezeho agakangurira urundi rubyiruko kugira umuco wo kwiyungura ubumenyi
Isingizwe asanzwe ari umuhanzi ndetse yanabashije gukora urubuga acishaho ibihangano bye akanabimenyekanishirizaho
TANGA IGITECYEREZO