RFL
Kigali

Umuherwe wa mbere ku isi Jeff Bezos asanga Isi igomba gukoloniza ukwezi kugira ngo yitabare

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:1/06/2018 18:03
1


Umuherwe wa mbere ku isi Jeff Bezos yatangaje ko nabona ubufasha azimurira ku kwezi ibikorwa bimwe na bimwe nk’inganda mu rwego rwo gutabara umubumbe w’isi ushobora korekwa n’ihumana ry’ikirere.Ese bi birashoboka ?



Nyuma y’umuherwe Elon Musk uyobora kompanyi ikora ikanacuruza imodoka, Jeff Bezos, umuherwe wa mbere ku isi nawe yasabye ubufasha bw’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika NASA ndetse n’icy’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kugira ngo ashyire bimwe mu bikorwa bye ku kwezi.

Kubwa Jeff Bezos, ngo ni ngombwa ko igice kimwe cy’inganda zo ku mubumbe w’isi zimurirwa ku kwezi kugira ngo ingaruka zo kwangirika kw’ikirere cy’isi zigabanuke, ubushyuhe bumanuke. Jeff Bezos, agira ati:

Isi si ahantu heza ku nganda ziremereye. Kuri ubu izi nganda turazifite ariko mu myaka iri imbere bizatugora ,ndavuga mu myaka 10 ,cyangwa ibinyejana biri imbere bizaba bigoranye gukorera ku isi ibyo tuhakorera ubu, nyamara mu isanzure bishoboka, dutangire kare.


Jeff Bezos umuherwe wa mbere kurusha abandi ku isi

Ese kwimurira inganda ku Kwezi birashoboka ?

Umuherwa wa mbere ku isi Jeff Bezos yemeza ko kuba imiterere y’isi isa cyane y’iy’umubumbe w’isi dutuye ndetse ndetse Ukwezi kukaba gufite urubura rushobora guhindurwamo amazi meza byose ari ingingo nziza zigaragaza ko ku kwezi ariho isi ikwiye kwimukira. Ibi binemezwa n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere.

Jeff Bezos avuga ko icyakora akeneye ubufasha bw’ikigo kigenzura isanzure cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika NASA ndetse n’ikigo nk’iki cy’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi kugira ngo ashyire mu bikorwa umushinga we ko kohereza ku kwezi imirasire izajya yifashishwa mu rugendo abantu bava ku isi bajya mu kazi ku kwezi. Ni umushinga bateganya gutangira gushyira mu bikorwa mu mwaka wa 2020. Kuri Jeff Bezos isi ikwiye kuba iyo guturwaho gusa.

Bezos n'umuryango we

Jeff Bezos umunyamerika uyoboye abatunzi bose ku isi ya rurema atunze akayabo ka Miliyari izirenga 130 z’amadolari y’amerika, azwi nk’umwe mu bashoramari batangije urubuga rwa Amazone rwungukira mu bucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga rya internet kurusha izindi ku isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • majesty5 years ago
    YARASAZE





Inyarwanda BACKGROUND