RFL
Kigali

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryohereje inzobere 30 guhangana n’ikibazo cya Ebola muri Congo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/05/2018 15:45
0


Nyuma y’uko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byamaze kugaragara ko hariyo virus ya Ebola, ubu noneho yatangiye gukwirakwira hose, aho yageze mu gace kitwa Wangala gatuwe n’abaturage barenga miliyoni mu Ntara ya Equateur mu Majyaruguru y’uburengerazuba bwa Congo.



Ministeri y’ubuzima muri iki gihugu ivuga ko yamenye aya makuru nyuma y'uko hakozwe isuzumwa n’inzobere mu kigo nderabuzima cya Bikoro giherereye mu ntara ya Equateur mu birometero 150 ujya Mbandaka. Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, umuyobozi mukuru wa OMS avuga ko n'ubwo iki kibazo giteye inkeke ariko ngo bafite ibikoresho bihambaye byo guhangana n’iki kibazo ndetse ngo hari izindi ngamba zafashwe zo guca Ebola muri iki gihugu burundu.

Zimwe muri izo ngamba harimo kuba OMS yamaze kohereza inzobere 30 muri iki gihugu kugira ngo harebwe icyakorwa kugira ngo iyi ndwara idakomeza gukwirakwira hose mu gihugu. Kuri ubu kandi OMS iri gukorana bya hafi na bamwe mu baganga batagira umupaka n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe icyakorwa iyi virus icike muri Congo burundu.

Kuva tariki 15 Gicurasi ni bwo hagaragaye abantu 44 bakekwaho iyi virus, batatu muri bo byaremejwe ko bayanduye, abandi 20 baracyayikekwaho. Kugeza uyu munsi wa none ikigo icyo ari cyo cyose gifite aho gihuriye n’ubuvuzi muri iki gihugu kiri gukorana bya hafi na OMS mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara.

Src: who.int






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND