RFL
Kigali

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS riraburira ko icyorezo cya Ebola gishobora kugera no mu Rwanda na Uganda

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:13/10/2018 21:48
1


Nyuma y’amezi 3 icyorezo cya Ebola cyongeye kubura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryemeza ko gishobora kugera no mu bihugu nka Uganda n’u Rwanda kuko umubare w’abandura ukomeje kwiyongera.



Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryemeza ko ibi bihugu byakajije ingamba zo gukumira iki cyorezo cya Ebola, icyakora ngo bitaratangira gukingira abaturage babyo icyorezo cya Ebola.

Imibare mishya ya OMS igaragaza ko abandura iki cyorezo bakomeje kwiyongera kuva uku kwezi kwa 10 kwatangira abantu 33 bamaze kwandura Ebola. Ni mu gihe kuva mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka umubare w’abandura wikubye 2 ugereranije n’abari banduye mu kwezi kwa 8.

Uku kwiyongera kw’abandura guturuka ku mutekano mucye uri gukumira ibikorwa by’ubutabazi n’ubwirinzi mu duce twagezemo iki cyorezo nk’intara ya Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru OMS yatangaje ko abaganga bagera kuri 19 banduye iki cyorezo cya Ebola kandi banduriye hanze y’ibitaro n’amavuriro ibisobanuye ko iki cyorezo kiri gukwirakwira mu baturage hirya no hino mu duce dutandukanye. 

Src: Al jazeera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Muramenye abo bazungu batabaha imiti bababeshya ko ari inkingo za ebola nyamara ari virus yayo ahubwo kugirango muyidutere itumare.mujye mwibuka urushinge bateye Rudahigwa bamubeshya ko ari urwo kumukingira nyamara ari urumwica.ibyo kandi babikoreye abanyetiopia b abisiraheli bagiye gutura isiraheli bababeshya ko ari urubakingira indwara nyamara ari urubafunga imbyaro kugirango batazororoka.bategetsi mubyumve neza mu gihe mudafite ama labo asuzuma ibyo babaha ngo mumenye neza niba atari uburozi rwose ntimwibeshye mubyakira,musuzume abantu uko bisanzwe ariko ntimugire icyo mubatera ngo ni inkingo,kuko abo bazungu bakora izo virus mu ma labo bagamije kwica abanyafurika,kandi u Rwanda rurabarya kuko ruri kwiyubaka rero rwose biroroshye kubabeshya bakabaha ibyo bise inkingo ngo mutere abaturage maze mwarangiza ejo kukumva barapfa umusubizo hanyuma abo bagome b abazungu bakabyiriza ku ma tv yabo bati nimurebe u Rwanda ebola irarumaze akaba aribyo bagaragaza iteka nk isura y u Rwanda.muramenye rero mubagenzure,kandi nabo mubapime apana ibyo kugira inzoba ngo barabatwara iki n iki nka cya gihe cya amerika Binagwaho abapima bagasakuza maze prezida agatangira kwisegura,ubuzima bwacu burahenze kurusha uko mwakwanga gupima uwo munyamerika,ntacyo bavuze kuri bene Kanyarwanda bari iwabo i Rwanda.





Inyarwanda BACKGROUND