Nyuma y’amezi 3 icyorezo cya Ebola cyongeye kubura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryemeza ko gishobora kugera no mu bihugu nka Uganda n’u Rwanda kuko umubare w’abandura ukomeje kwiyongera.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryemeza ko ibi bihugu byakajije ingamba zo gukumira iki cyorezo cya Ebola, icyakora ngo bitaratangira gukingira abaturage babyo icyorezo cya Ebola.
Imibare mishya ya OMS igaragaza ko abandura iki cyorezo bakomeje kwiyongera kuva uku kwezi kwa 10 kwatangira abantu 33 bamaze kwandura Ebola. Ni mu gihe kuva mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka umubare w’abandura wikubye 2 ugereranije n’abari banduye mu kwezi kwa 8.
Uku kwiyongera kw’abandura guturuka ku mutekano mucye uri gukumira ibikorwa by’ubutabazi n’ubwirinzi mu duce twagezemo iki cyorezo nk’intara ya Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru OMS yatangaje ko abaganga bagera kuri 19 banduye iki cyorezo cya Ebola kandi banduriye hanze y’ibitaro n’amavuriro ibisobanuye ko iki cyorezo kiri gukwirakwira mu baturage hirya no hino mu duce dutandukanye.
Src: Al jazeera
TANGA IGITECYEREZO