Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30, Werurwe 2015, ni umunsi udasanzwe mu muryango w’umunyamakuru Tidjala Kabendera n’umugabo we Burakali Aboubakal aho bizihiza imyaka irindwi(7) bamaze basezeranye kubabana mu rukundo n’ubwuzuzanye nk’umugabo n’umugore.
Igitangaje ni uko amasaha make mbere y’uko uyu munsi ugera, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru Tidjala Kabendera yagaragaye ayoboye igitaramo cya Dream boys muri Kigali Serena hotel nta mpeta y’isezerano y’igihango cy’urukundo rwabo yambaye.
Urutoki rwe rwambarwaho impeta rwarishushanyije, ariko ntayo yari yambaye kuri uyu mugoroba mugihe nyamara bwari gucya yizihiza isabukuru y'imyaka 7 amaze ayambitswe n'umugabo we
Tidjala Kabendera muri iyi minsi urimo wambikwa na Kitenge design, yayoboye igitaramo cyo kumurika album ya 5 ya Dream boys afatanije n'munyarwenya Arthur
Nyuma y’uko umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yitegereje Tidjala Kabendera usanzwe iteka yambara iyi mpeta ariko ubu akaba atari ayambaye muri iryo joro mu gihe nyamara yiteguraga kwinjira ku munsi udasanzwe yagakwiye kuzirikanaho agaciro k’iyo mpeta, twamuvugishije tumubaza impamvu yaturutse mu rugo atambaye impeta ubusanzwe yambarwa ku rutoki rwa kabiri ikaba ikimenyetso gishimangira ko nyiri kuyambara afitanye isezerano n’undi ryo kubana nk’umugabo n’umugore ndetse igafatwa nk’icyubahiro kuyambaye.
Tidjala Kabendera n'umugabo we Burakali Aboubakal, ubwo basezeranaga kubana
Tidjala Kabendera avuga ko atigeze yibagirwa kwambara iyi mpeta cyangwa ngo ayirengagize ku bushake, agahamya ko yahuye n’ikibazo k’urutoki rwe ku buryo bitari kumukundira ko ayambara muri iryo joro.
Ati “ Nari mfite akabazo k’urutoki bituma mara iminsi ntayambaye,Mbese umuryango waranyishe narifungiranye n'urugi, haba nkahabyimbyeho gato, nkaba nahakandaga n'amazi ashyushye, cyakoze hatangiye kubyimbuka."
Akomeza agira ati" Uyu munsi turawuzirikana kuko uba ari umunsi buri wese yibuka ibikorwa uko byagendaga uwo munsi, hari n’igihe tuwuganirah tukisetsa.Ariko kubera ubuzima, ubu ntabwo ndi mu rugo, ndi mu ntara y’Amajyepfo, aho Radiyo Rwanda yimuriye ibikorwa byayo mu gihe cy’iminsi ine.Gusa ndawuzirikana cyane n’umutware wanjye ndamuzirikana kandi ndamukunda.”
Aha bagaragarizaga imiryango n'inshuti ko bahanye igihango cy'urukundo rwabo
Hari mu mwaka wa 2008 tariki 30 Werurwe ubwo Burakari Aboubakal hamwe n’uyu munyamakuru wamamaye cyane mu biganiro by’imyidagaduro mu rurimi rw’ikinyarwanda n’igiswaHili kuri radio na televiziyo by’igihugu ndetse akaba umukobwa wa Shinani Kabendera nawe wabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda, bahurizaga hamwe imiryango inshuti n’abavandimwe maze imbere y’Imana n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda bemeranya kubana ubuziraherezo.
N'ubwo batari kumwe kuri uyu munsi kubera impamvu z'akazi, Tidjala Kabendera yagaragaje ko azirikana uyu munsi ndetse yongera gushimira umugabo we ku bw'urukundo, anamwifuriza umunsi mwiza
Tidjala Kabendera n'umugabo we
Tidjala Kabendera na Burakali Aboubacar bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2005, bahita bahuza ndetse bisanga mu rukundo, maze nyuma y’imyaka itatu ngo n’ubwo bitari byoroshye bafata ikemezo cyo kubana. Tidjala Kabendera avuga ko ashimira Imana cyane ku bw’umugabo mwiza yamuhaye agereranya nk’umumalayika we kuko mu myaka yose bamaranye ngo nta kibi na kimwe azi ku mugabo we afata nk’umugabo w’umunyamahoro wa mbere ku isi.
Nizeyimana Selemani
PHOTO/Ngabo Leon
TANGA IGITECYEREZO