RFL
Kigali

Irinde kuraza telephone iruhande rwawe kuko ishobora kuguteza ngaruka zikomeye igihe icyo ari cyo cyose

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/08/2018 13:13
3


Abashakashatsi mu bijyanye n’ikoranabuhanga bagerageje kurebera hamwe ingaruka za telephone ku buzima bw’umuntu maze basanga ingaruka zihari ku bwinshi cyane ko kuri ubu umubare w’abatuye isi ujya kungana n’uw’abafite telephone.



Ubu bushakashatsi rero bwasanze telephone zigira ingaruka ku muntu kuko ubwazo zifitemo icyo twita rayon sari nazo zibasha gufasha abantu guhanahana amakuru binyuze kuri telephone ariko cyane ngo bigira ingaruka ku bana bitewe n’uko ubwonko bwabo buba butarakomera neza.

Aha rero ngo izi rayons zibasha kwangiza bimwe mu bice by’ubwonko bw’umuntu iyo yiyegereje telephone cyane, urugero, hari abararana na zo kuko basinziriye bazifite, hari abaziraza ku musego iruhande rw’imitwe yabo…Ibi kandi byakomeje kugarukwaho na benshi mu bashakashatsi aho Dr. Devra Davis avuga ko no gushyira telephone mu mufuka cyangwa se kuyitaba wayegereje umutwe cyane bigira ingaruka ariko zidapfa guhita zigaragara zirimo na kanseri yo mu mutwe.

Ibindi bavuga kuri iki kibazo ngo nuko nko ku bana bato izi telephones zishobora kubatera uburwayi bwo gupfa amatwi, kugira ibibyimba mu bwonko, ndetse no kuba barwara zimwe mu ndwara zo mu mutwe ubundi gusinzira bikabananira. Ikindi giteye ubwoba ku bagabo bashyira telephone mu mifuka y’amapantalon yabo ngo zigira ingaruka cyane kuko byangiza intangangabo zabo zikaba nke cyane kandi zigatakaza umwimerere wazo.

Ese ni iki cyakorwa nhgo hirindwe izi ngaruka zavuzwe haruguru?

Kugirango abantu birinde izi ngaruka ni byiza gukurikiza aya mabwiriza nkuko abahanga bayagaragaje ariko: Kwirinda gushyira telephone mu mifuka y’imyenda ahubwo zigatwarwa mu masakoshe, kwirinda kuraza telephone iruhande rw’umutwe wawe, kugerageza kuyishyira kure y’aho uryamye;

Mu gihe uri kohereza ubutumwa bugufi cyangwa ibindi bintu biremereye sa n’uyihunga wigire hirya gato. Mu gihe uhamagawe cyangwa uhamagaye, telephone yishyire muri haut parleur. Ukimara gusoma iyi nkuru gerageza kuyisangiza bagenzi bawe kugirango barusheho kwirinda ingaruka ziterwa na rayons ziba muri telephone kandi urusheho kuzirinda abana kuko zibangiza kurushaho.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    This Is True
  • 5 years ago
    kuva uyu munsi sinzongera
  • Marie Merci Niyomugabo4 years ago
    mujye muduha izo nama tugire ubuzima bwiza kurushaho. mukomereze aho.





Inyarwanda BACKGROUND