RFL
Kigali

Iri joro nujya kuryama ntiwibagirwe gukuramo umwenda wawe w’imbere

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/04/2018 12:38
1


Burya ngo kurarana umwenda w’imbere (ikariso) bishobora kukuviramo zimwe mu ngaruka zitandukanye zirimo kurwara zimwe mu ndwara zifata mu myanya y’ibanga nk’izo bakunze kwita infection urinaire, indwara yitwa cystite ifata mu kiziba cy’inda n’izindi zitandukanye.



Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru le Figaro, Dr. Jean Marc Bohbot, inzobere mu bijyanye n’imyanya myibarukiro y’abagore avuga ko ijoro ari umwanya mwiza washyizweho wo kuruhura umubiri wose bityo ko umuntu akwiye gukuramo umwenda we w’imbere ndetse yakwambara imyenda yo kurarana nayo ntibe imufashe kugira ngo imyanya y’imbere nayo ibone ubuhumekero, avuga kandi ko nta mpamvu n’imwe ishobora kuba yatera umuntu kurarana umwenda w’imbere uretse igihe ukwezi kwe kwageze gusa.

Dr. Jean Marc akomeza avuga ko kwambara umwenda w’imbere umunsi wose warangiza ukanawurarana ari bibi cyane kuko bituma umuntu arwara zimwe mu ndwara ziterwa na bacteria zikurira muri iriya myanya. Umwenda w’imbere ngo wongerera ubushyuhe hariya hantu akaba ari nabyo bituma haba indiri yo kororoka kwa za bacterie ari zo zizana za ndwara twavuze haruguru, uretse ibyo kandi ngo ubwo bushyuhe bwose butuma umuntu yumagara ntabashe kugira ububobere.

Iyi rero ni yo mpamvu nyamukuru yatumye inzobere Dr. Jean Marc ashyira ahagaragara ibi byose kugira ngo n'utari uzi ububi bwo kurarana umwenda w’imbere abimenye kuko akenshi abantu bakunze kurwara zimwe mu ndwara ziterwa n’ubushyuhe bwinshi buba muri iriya myanya ariko ntibabe bamenya ko ikibitera ari ukudaha umudendezo umubiri wabo wose uko wakabaye ukaruhuka bihagije cyane ko mu gihe cya kumanywa biba bitoroshye kuwuha umudendezo.

Src:Santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrosomeone5 years ago
    Iyo nkuru ndayikunze pe!kandi





Inyarwanda BACKGROUND