RFL
Kigali

Inzu ebyiri zicururizwamo i Bujumbura zafashwe n'inkongi y'umuriro, ibicuruzwa bihinduka umuyonga

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/07/2014 10:33
0


Mu gihe mu Rwanda hamaze iminsi havugwa inkongi z’umuriro za hato na hato, mu gihugu cy’u Burundi naho iki kibazo gikomeje gufata indi ntera, kimwe no mu Rwanda hagashyirwa mu majwi ikigo gishinzwe amashanyarazi i Burundi cya Regideso.



Kuri uyu wa kabiri, mu mujyi wa Bujumbura rwa gati, imbere y’isoko rikuru rya Bujumbura, ama Kiosque abiri yafashwe n’inkongi z’umuriro ndetse bitera ubwoba abaturage dore ko izi kiosque zari zigereye station ya esansi gusa abashinzwe kuzimya imiriro bahagobotse uyu muriro utarahagera babasha kuwuzimya.

r

Abazimya umuriro bahagobotse bagerageza kuwuhosha

az

Ibicuruzwa byose byahindutse umuyonga

Amakuru dukesha urubuga rwa afrifame.bi, avuga ko ibicuruzwa byose byari biri muri izi nzu z’ubucuruzi byahiye bigahinduka umuyonga, bikavugwa ko umuriro waturukaga imbere muri izo nzu bigakekwa ko byaba byaratewe n’umuriro mwinshi urenze uhagije woherejwe n’ibyuma bya REGIDESO.

as

Izi nzu zari zegeranye cyane na Station icuruza esansi, ku buryo byari kurushaho kuba bibi iyo uyu muriro uhagera

as

Abaturage bari bumiwe

Uru rubuga rwa interineti dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga ko nyiri ibi bicuruzwa yagerageje kugahera ngo aramire bimwe mu bicuruzwa bye nk’uko yabigenje mu mwaka washize ubwo isoko rya Bujumbura ryashyaga ariko kuri iyi nshuro ntiyabashije kugira icyo aramira.

xza

Nyiri bicuruzwa mu gahinda kenshi

Ibi bibaye mu gihe hamaze gushya inzu nyinshi mu ma Komine atandukanye y’umujyi wa Bujumbura bitewe ahanini ni uburyo muri Regideso barekura umuriro mwinshi.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND