RFL
Kigali

Inyungu z’ikirenga, gucuruza amakuru y’abantu biri mu byo uwashinze Whatsapp yapfuye na Facebook

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/11/2018 16:59
0


Facebook ni ikompanyi nini, ifite udushami nka Instagram, Whatsapp ndetse na Oculus VR, imishinga yagiye iza yiyongera muri Facebook yari imaze kwigarurira imitima y’abatuye isi. Gushaka inyungu z’ikirenga ndetse no kwamamaza ku ngufu biri mu byashwanishije iyi kompanyi na Acton Bryan waremye Whatsapp.



Brian Acton ni umugabo w’imyaka 46, we na mugenzi we Jan Koum nibo batekereje ndetse bashyira mu bikorwa Whatsapp, nyuma iza kugurwa na Facebook kuri miliyari 22 z’amadolari. N’ubwo yaguzwe, nibo bakomeje kuyikurira no kuyikoramo nk’agashami ka Facebook. Kwifuza ko ibintu bigumana umwimerere w’icyari kigamijwe Whatsapp itangizwa biri mu byatumye Bryan Acton ahitamo gusezera Facebook mu mpera za 2017.

Kugeza ubu Whatsapp ikoreshwa n’abarenga miliyari ku isi hose, Bryan Acton avuga ko ikintu cya mbere yifuzaga ari ukugeza ku bantu uburyo bwo kuvugana ku buntu, mu bwisanzure kandi mu mutekano wizewe. Ikindi yifuzaga ni uko Whatsapp itajya yamamaza ku bayikoresha, ikaba igenewe gukoreshwa abantu bahana ubutumwa gusa. Ibi byose byarangiye mu myaka 4 ishize ubwo we na mugenzi we Jan Koum bahabwaga akayabo k’amafaranga ngo iyi application bari bakoze ibe iya Facebook. Bryan avuga ibyo guhura na Mark Zuckerberg nk’ibyabaye ejo, ngo yibuka uburyo bahuye uyu mugabo ari ku gitutu cya Microsoft nayo yashakaga guhura n’aba bagabo bakoze Whatsapp, ntiyifuzaga ko umukeba amutwara ayo mahirwe.

Image result for bryan acton

Bryan Acton na Jan Koum bafatanyije gushinga Whatsapp

Facebook iherutse guhura n’ingaruka zishingiye ku byo Acton yahoraga yifuza ko bakwirinda

Mu kwezi kwa 3 umuyobozi mukuru wa facebook Mark Zuckerberg yasabwe ubusobanuro na leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ubwami bw’ubwongereza ku mikoreshereze y’amakuru y’abantu ku giti cyabo. Ikigo cya Cambridge Analytica cyashyizwe mu majwi n’ibitangazamakuru bitandukanye ko gikoresha amakuru y’abantu cyakusanyije kuri Facebook mu nyungu zijyanye na politiki, ari nabyo byaje kuvamo kuryoza Facebook ibijyanye no kuba itarinda amakuru y’abayikoresha.

Image result for mark zuckerberg in the congress

Mark Zuckerberg yasabwe ibisobanuro ku bijyanye no kugurisha amakuru y'abantu nta burenganzira

Ushobora kwibaza ibi aho bihuriye n’ibyo Acton yavugaga. Facebook icuruza ahanini kubera abantu bamamaza. Mu kwamamaza rero, ikintu cy’ingenzi gikenerwa ni amakuru yerekeye isoko ushaka kwamamazaho. Facebook rero ikusanya amakuru y’abantu ikoresheje uburyo butandukanye abantu bakoresha kuri interineti (email, nimero ya telefoni, konti zitandukanye kuri interineti). Byinshi muri ibi biba biriho menshi mu makuru y’umuntu ku giti cye (imyaka, aho utuye, ibyo ukora, ibyo uganira n’abandi…). Aya makuru yose niyo facebook yifashisha ikurura abakiliya bayo bashaka kwamamaza, kuko iba ishobora kumenya abantu runaka batuye aha n’aha ibyo bakunda cyane kurusha ibindi.

Iyi niyo mpamvu ushobora kujya gusura urubuga rusanzwe rudafite aho ruhuriye na Facebook nyamara ukabona ubonye akantu kamamaza ibintu ukunda cyangwa washakaga, cyangwa se bijyanye na serivisi zikenerwa aho utuye. Ubundi buryo bukoreshwa mu gukusanya amakuru ni ibisa n’imikino iba kuri Facebook aho bashobora kukubwira wenda ngo ‘menya igihe uzapfira’. Mbere yo kuguha igisubizo, usanga hari aho babanza kugusaba gutanga uburenganzira ku makuru yawe bwite ari kuri Facebook. Aya makuru Facebook iba yayakoresheje mu nyungu zayo z’ubucuruzi nyamara nta burenganzira yigoye isaba abayikoresha, ari nabyo Mark Zuckerberg yasabiye imbabazi.

Bryan Acton yifuzaga ko byagenda bite?

Uku gucukumbura amakuru y’abantu kugira ngo ubone uko ukurura abamamaza (ads) nibyo Bryan Acton atifuzaga ko Whatsapp yakora. Iyi ngingo ariko ntiyayumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Facebook bwari bufite gahunda yo kwinjiza miliyari 10 z’amadolari mu myaka 5 gusa kuri Whatsapp. Icyo Acton Bryan yifuzaga ni uko mu gihe runaka, buri muntu ukoresha whatsapp yari kujya yishyura amafaranga macye cyane. Ukurikije umubare w’abakoresha whatsapp ku isi, ubu buryo bwari kunguka, gusa ntibwari kunguka cyane ku kigero Facebook yifuzaga.

Muri uku gushaka kwamamaza bucece, niho Whatsapp yazanye ibya Status yemerera abantu kurenga ibijyanye no guhererekanya ubutumwa gusa. Kugeza n’ubu haracyatekerezwa ubundi buryo abantu bajya babona ubutumwa bwamamaza kuri Whatsapp ariko butabangamiye abayikoresha, ari byo Acton atifuzaga na gato. Ikindi yakomezaga gutsimbararaho ni uburyo nta wundi wabona ubutumwa abantu bohererezanya kuri Whatsapp (End- to- end encryption). Ubwo Facebook yabazwaga niba igikomeje kurinda ubu buryo abantu bohererezanya ubutumwa hagati yabo, ntiyigeze yemera cyangwa ngo ihakane.

Ibi biri mu byari byakuruye abantu benshi gukunda whatsapp, dore ko ubundi buryo bwinshi bukoreshwa mu kohererezanya ubutumwa (email, social medias etc) bushobora kubonwa n’abandi bantu mu gihe wowe uzi ngo wandikirana n’umuntu hagati yanyu mwenyine.

Ibi byatumye Acton yemera guhomba miliyoni 850 z’amadolari ubwo yasezeraga muri Facebook

Uyu niwe mugabo wazanye hashtag ya #Deletefacebook mu gihe igitutu cyari cyose kuri Facebook ibazwa ibijyanye no gucuruza amakuru y’abantu nta burenganzira. Acton yizeraga ko Whatsapp yaba uburyo abantu bakandikiranaho bisanzuye nta gutinya umutekano w’amakuru bahererekanya. Ukurikije amasezerano yari afitanye na Facebook, yagombaga guhomba $850,000,000 igihe yaba asezeye, ariko ibi ntibyamubujije kugenda, dore ko bitanamukenesheje, atunze miliyari hafi 4 z’amadolari ndetse ari gutekereza gukora undi mushinga umeze nka Whatsapp ivuguruye ukuyemo ibyo byose atumvikanagaho na Facebook.

Mbere yo gukora Whatsapp, Acton yari umukozi muri Yahoo, iyi ngingo yo gukoresha amakuru y’abantu hagamijwe kwamamaza ikaba iri mu by’ibanza byatumye asezera agahitamo gukora ikintu kijyanye n’uko abyumva. Avuga ko bavugana na Zuckerberg ibintu byose bifuzaga bijyanye n’uko whatsapp izakoreshwa nibamara kuyigura yabyikirizaga ariko yamara kubishyura byose akabifasha hasi.

Nyuma a Acton, Jan Koum bafatanyije gushinga Whatsapp nawe yasezeye muri Facebook, cyo kimwe na Mike Krieger na Systrom Kevin bashinze Instagrama bakaza kuyigurisha na Facebook. ibi bibazo by'umutekano byatumye isoko ry'imigabane ya Facebook rigwa hasi ndetse ngo ubu amakompanyi menshi y'ubucuruzi i Burayi asigaye ahitamo kugeza ku bakiriya hakoreshejwe ubutumwa bugufi (SMS) aho gukoresha Facebook ngo kubera ko benshi mu bakiriya batakigirira ikizere iyi kompanyi n'zizindi mbuga nkoranyambaga ziyishamikiyeho.

C: Parmy Olson/ Forbes Magazine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND