RFL
Kigali

International Golden ishyize igorora abakundana bari babuze aho bazasohokera bakizihiriza St Valentin

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2016 19:08
2


Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu bakundana ku munsi mukuru wabo uzwi nka Saint Valentin uba buri mwaka tariki ya 14 Gashyantare,umunsi w’abakundana w’uyu mwaka wa 2016, International Golden Rwanda igiye gufasha abakundana gusohoka batemberere ku mazi y’ikiyaga cya Kivu bishimane mu rukundo.



Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2016, International Golden Tours and Travel yateguriye abakundana urugendo rwo gutemberera ku kiyaga cya Kivu, rwiswe “Island Valentine tour Paradis Malahide” mu rwego rwo kubafasha kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abakundana, ukababera utazibagirana mu buzima bwabo.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Frank Benoit Kanyamutara umwe mubateguye iyi gahunda, yadutangarije ko urwo rugendo ruzakorwa kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016 ku munsi w’abakundana. Abifuza kwizihiriza uyu munsi ku Kivu, bazahagurukira i Kigali isaa mbiri za mugitondo berekeze i Rubavu, bagaruke ku mugoroba.

Abantu bifuza kuzarira umunsi mukuru w’abakundana “St Valentin” "St Valentine's Day" bari kuri “Paladis Malahide Island” ikirwa kiza cyane kiri mu kiyaga cya Kivu, umuntu umwe arasabwa gutanga ibihumbi 20 y’amanyarwanda, abari kumwe ari babiri bagatanga ibihumbi 30. (20.000Frw Single and 30.000Frw Couple).

Umuntu watanze ayo mafaranga twavuze haruguru, aba yishyuriyemo ibizasabwa byose muri urwo rugendo aribyo itike y’imodoka imujyana n’imugarura, amafunguro ya saa sita no gutembera mu bwato barekeza ku kirwa“Paladis Malahide”. Kwakira abantu bazitabira uru rugendo bizarangira tariki 12 Gashyantare 2016 isaa yine z’ijoro (10:00pm)

Gahunda y’uwo munsi mu kwizihiza St Valentin uko iteye:

Saa mbiri (8:00 Am) Ni uguhaguruka i Kigali berekeza i Rubavu

Saa Tanu zuzuye(11:00 Am) Ni ugufata ubwato bubavana i Rubavu bubajyana ku kirwa Paladis Malahide.

Saa Sita (12:00Am) Ni ugusangira amafunguro ya Saa Sita(Lunch)

Saa Kumi zuzuye (4:00Pm) Ni ugufata ubwato buva ku kirwa bwerekeza i Rubavu

Saa kumi n’imwe zuzuye (5:00Pm) Ni Uguhaguruka i Rubavu berekeza i Kigali

Umuntu waba yumva yifuza kwitabira uru rugendo akaba afite ibyo ashaka gusobanukirwa kurushaho, yahamagara kuri izi nimero zikurikira,

Contact; 0788493809/ 0788306529

Email: sales@goldenrwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    jyewe nkurikije uko mpazi na services muzatanga, ayo mafaranga nimacye cyane. so abashaka kuryoshyanya nabakunzi babo ntimucikwe.
  • frank 8 years ago
    Mwiriwe, Wakoze kugitekerezo cyawe gusa buriya nibazako abantu bategura ibintu bafite uko nabitekereje so nibazako bitakabaye ikibazo kwibaza ko hahenze sinibazako wabitekereza gutyo kuko byateguwe. MUrakoze





Inyarwanda BACKGROUND