Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017 ni bwo abagize itsinda Inshuti nziza Family batashye ku mugaragaro inzu basaniye umukecuru w’incike ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ni nyuma y’aho inzu uyu mukecuru yabagamo yenda kugwa bitewe nuko yari ishaje.
Inshuti nziza Family ni itsinda rigizwe n’abahujwe na ‘Whatsapp’ bakaba bakunze gukora ibikorwa by’urukundo. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu bagiye i Rwamagana gusura umukecuru w’incike ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, bamushyikiriza inzu bamwubakiye bamuha n’ibindi bikoresho by’ibanze harimo nk'ibiribwa.
Umukecuru bafashije yitwa Mutegure Alphonsine akaba yarabuze abe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu Alphonsine atuye mu Murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana mu ntara y'Iburasirazuba. Alphonsine yavuze ko mbere atari yabona inzu nshya ngo yatekeraga hanze kuko iyo yabagamo ngo yavaga. Avuga kandi ko nta bwiherero,igikoni n'ubwogero yari afite.
Inzu bashyikirije Alphonsine
Inzu ishaje Alphonsine yabagamo, abagize Inshuti Nziza Family barayivuguruye bayisiga amarangi bashyiramo inzu z’ibyuma (Metallic) bazisimbuza iz’ibiti. Abagize Inshuti nziza batashye iyi nzu bitwaje ibiribwa n’imyambaro bageneye Alphonsine. Alphonsine yashimiye cyane itsinda Inshuti nziza family kuba bamuhaye ibyishimo.
Habimana Elia wari uhagarariye ubuyobozi bw'umurenge wa Gahengeri ari nawo Alphonsine atuyemo, mu ijambo rye yashimiye cyane Inshuti Nziza Family avuga ko ari byiza cyane kubona abantu nk’aba bahujwe n’ibikorwa byo gufasha mu gihe bose barahuye bataziranye. Yabasabye ko bakomeza ibyo bikorwa by’urukundo bigakwira igihugu cyose.
Benjamin Safari ukuriye itsinda Inshuti nziza, yabwiye Inyarwanda.com ko iki gikorwa cy’urukundo bakoreye uyu mucekuru Alphonsine gifite agaciro ka miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda, ubariyemo amafaranga bakoresheje mu gusana inzu y'uyu mukecuru, igikoni, ubwogero n’ubwiherero bamwubakiye ukongeraho n’ibindi bikoresho by’ibanze bamuhaye ubwo bamushyikirizaga iyi nzu.
REBA AMAFOTO
Alphonsine wasaniwe inzu
Ubwo batahaga inzu bamusaniye
Barayisanye bayishyiraho inzu zikomeye
Umuyobozi wa Inshuti Nziza Family, Benjamin Safari
Bamushyikirije n'impano
Bamuhaye n'ibiribwa
Habimana Elia wari uhagarariye ubuyobozi bw'umurenge wa Gahengeri
Bamwe mu baturage bari muri iki gikorwa
AMAFOTO: Marcel-Inshuti Nziza Family
TANGA IGITECYEREZO