RFL
Kigali

Inkuru nziza ku miryango ihorana amakimbirane

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/05/2018 18:46
0


Mukimenyana mbere buri wese yumvaga undi vuba ndetse mugirana n’amasezerano atagira ingano, mwarabanye birakunda ndetse mujya no mu kwezi kwa buki buri umwe atangira kwereka mugenzi we ibitekerezo bye n’imyitwarire itandukanye buri wese atari azi ku wundi.



Iki cyiciro rero burya ni cyo kigerageza buri wese muri mwe yaba umugore cyangwa se umugabo kuko niba mushaka ko amakimbirane n’intonganya bihora mu rugo rwanyu bizaza ariko kandi niba mutabyifuza bizabahunga.

Amakimbirane burya ni umwanzi w’urugo rwanyu atuma buri wese yihugiraho akibagirwa mugenzi we, ikindi ni uko amakimbirane burya atavuze ko mu rugo rwanyu harimo ibibazo ahubwo ashobora kuririra ku kantu gato intambara ikaba iravutse bitari ngombwa.

Bamwe mu bahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bavuga ko kugira ngo abantu baganire ku kintu runaka bisaba umwanya uhagije kuri buri muntu buri wese akavuga ikimuri ku mutima kndi hatabayeho intonganya.

Muri uwo mwanya uhagije rero buri wese akwiye kugendera kuri ibi bintu bitanu abahanga bashyize ahagaragara:

-Wikumva ko ari wowe uri mu kuri buri gihe cyose

-Nimuganire kugeza aho mwumva buri wese anyuzwe

-Gerageza kumva mugenzi wawe

-Mubazanye ibibazo ku ngingo mutumvikanaho ariko kandi mu mutuzo

-Ntihakagire uwo muri mwe ugira icyo yicuza ku byabaye mbere

-Nyuma y’ibi byose umunezero uzagaruka mu rugo rwanyu

Ese kuki bavuga ko imiryango igira amakimbirane iba ikundana cyane?

Kutumvikana ku kintu kimwe ntibiba bivuze ko umuryango ubabaye ahubwo biba bivuze ko buri wese afite ibitekerezo bye ndetse aba yarabayeho bitandukanye n’uko mugenzi we yabayeho batarabana ibi byose rero bashobora kubigabana kandi bakabana mu mahoro.

Imiryango idakunda kuganira burya ntiba ibanye neza cyane ko buri wese aba yirebaho ndetse agakora ibimujemo, ibyo rero bikerekana ko nta byiyumviro aba bantu babiri bafitanye ndetse umwe ntiyizera undi. Dr. Stephanie Sarkis avuga ko hari ibintu birindwi biranga umuryango wishimye. Aragira ati "Sinigeze na rimwe mbona umuryango ubayeho utagirana amakimbirane. N'iyo nakiriye umuryango ugatangira umbwira ko nta makimbirane wigeze ugirana mpita mvuga ko uwo muryango ufite ikibazo gikomeye cyane."

Akomeza agira ati "Mushobora guhanganisha ibitekerezo ariko mutarwanye, guhangana ntibivuze guhohoterana, ushobora kuganirira mugenzi wawe ubuzima wabayemo utamukomerekeje kandi utavugiye hejuru."

Umugabo kuvuga ko ari we mutware w’urugo akavugira hejuru si byo bimuha agaciro mu rugo rwe ahubwo birazwi neza ko ari umutware bityo akwiye kwitwara nk’umutware koko akavugira hasi ndetse mu ijwi rituje.

Umugore na we kwerekana ko afite uburenganzira mu rugo ntibivuze ko akwiye gushira isoni akavuga menshi ahubwo gutuza no kwereka umutima mwiza mugenzi we bimwongerera agaciro mu rugo nk'uko Dr. Stephanie abivuga.

Src: topsante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND