RFL
Kigali

Inkuru nziza ku bantu bagira uruhara bakiri bato

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2017 13:01
55


Ubusanzwe uruhara ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu akuze cyane, akenshi ugasanga abasaza bishimiye kurugaragaza aho wasangaga barateretse imisatsi yo ku mpande kugirango rwa ruhara rugaragare neza.



Muri iki gihe usanga abantu bakiri bato na bo baradutsweho no kugira uruhara ariko bakagerageza kubihisha aho usanga biyogoshesheje bakamaraho umusatsi wose ibyo benshi bakunze kwita skin head mu rwego rwo kugira ngo batagaragaza ko bafite uruhara kandi bagaragara nk’abakiri bato.

Umuganga uvura akoresheje imiti y’ibimera Dr MUNYANKINDI Innocent aganira na Inyarwanda.com, yasobanuye ko ubundi kugira uruhara ari uburwayi butuma umusatsi upfuka ugashiraho cyane cyane ku gice cyo hejuru ku mutwe, ibintu ngo biterwa n’uko umuntu aba abura imisemburo isanzwe ifite akazi ko gukuza umusatsi, inzara n’amenyo mu mubiri we.

Dr MUNYANKINDI Innocent akomeza avuga ko bitewe n’uko abafite uburwayi bwo kugira uruhara bakiri bato bibatera isoni bigatuma bahorana ingofero mu mutwe cyangwa bakiyogoshesha bakamaraho umusatsi, ngo afite umuti ushobora kuvura uruhara ku buryo mu byumweru bibiri gusa umuntu ahita aca ukubiri no kugira uruhara burundu.

Iki gisubizo kibonetse mu gihe abashakashatsi batandukanye ku isi hose bagenda bagerageza gushaka icyatuma umuntu ufite uruhara yongera kugira umusatsi we aho bagerageza gukora imiti iwugarura abandi bakagerageza gutera umusatsi ku mutwe, ibintu byerekana ko nta wunejejwe no kugira uruhara akiri muto ahubwo buri wese aba arwana no kugira ngo akire ubwo burwayi bumugaragaza nk’ukuze kandi akiri muto. Uramutse wumva ubangamiwe no kugira uruhara, waba ukiri muto cyangwa ukuze, Inyarwanda.com irabigufashamo urusheho kubaho utekanye.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • enock6 years ago
    salut,inkuru yanyu ni nziza ariko buriya nta bisobanuro birambuye muba mutanze,nka contacts cg ibindi nbyafasha abafite iki kibazo kubona aho bakura ubafasha.murakoze
  • Kazima6 years ago
    Kombona na Dr ubwe ntamusatsi agira yabanje akivura!
  • Peter6 years ago
    Muduhe numero kbsa adufashe. Murakoze
  • Deo6 years ago
    mutubwire aho twabona uyu muganga
  • 6 years ago
    Bnjr, nonese twamubona gute ko nta contact ze dufite kdi tumushaka?
  • Shyaka Yves Patrick6 years ago
    Nonese namubona gute ko nta contact ze ziriho? Mwamfasha mukazimpa
  • 6 years ago
    Ko mutatubwiye aho uwo Dr akorera muduhe address ze neza cga contact number ze
  • Callixte6 years ago
    None muradufasha gute nta buryo mwashyizeho tuzababonaho?
  • Jack6 years ago
    Mwaduhereza contact za Dr. Munyankindi. Uwo muti ndawukeneye cyane njye nagize uruhara pfite 17 ans.
  • eric 6 years ago
    mubidifashemoo kbsaa Kampala yatugeraho gute ibiciro bihagaze kuramgaheee???
  • Big 46 years ago
    Muduhe Tel y'uwo muganga
  • jay6 years ago
    Ko se mutatubwiye uko uwo muganga twamubona
  • makombe edmond6 years ago
    nonese ko mutaduhaye phone yamuganga mubidufashemo kabisa
  • Mimi6 years ago
    Mwiriwe mwaduha adress yuwo muganga
  • Ben6 years ago
    Muzaduhe nimero yuyu mugamga uvura uruhara cg muduhuze nawe tuvugane.murakoze
  • Ganza kevin6 years ago
    Mwiriwe!! Mutubwire uburyo umuntu yabona uwo mu doctor cg number umuntu yahamagaraho muri make full adress. Thank u
  • Gift6 years ago
    Ntacyo mudufashije kuko nta number ze muduhaye cg address yaho twamusanga !
  • gahamanyi6 years ago
    mwiriwe inyarwanda , nifuzaga ko mwandangira uwo muganga ndawukeneye uwo muti , mwanyandikira kuri email nakoresheje
  • pacy6 years ago
    mudufashe nukuri muduhe numero
  • nshizirungu 6 years ago
    Muturangire twamubona dute





Inyarwanda BACKGROUND