RFL
Kigali

Inkuru nziza ku bafite amaribori batifuza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/05/2018 17:28
2


Ubusanzwe amaribori ni ibintu byizana ku mubiri w’umuntu, ahanini bikunze kuza ku bantu b’igitsina gore kurusha abagabo ariko na bo barayagira. Gusa bamwe bemeza ko ari ikimenyetso cy’ubwiza aho usanga bamwe mu bayafite bagenda bayagaragaza ariko nanone hari abavuga ko ari uburwayi.



Ukuri kwabyo rero ni uko abahanga bavuga ko amaribori ari ukwiyasa k’uruhu mu gihe umuntu ageze mu bwangavu bikaba biterwa n’umusemburo wa esitorogene uba mu mubiri w’umuntu bishatse kuvuga ko atari uburwayi ndetse nta n’aho bihuriye n’ikimenyetso cy’ubwiza nk'uko benshi babyibwira.

Gusa akenshi usanga hari abayafite ahantu hagaragara ugasanga bibateye ipfunwe mu bandi cyangwa se atuma bambara imyenda badakunda bitewe n'uko bashaka kuyahisha. Aha rero hari bimwe mu byo wakora ugaca ukubiri n’amaribori agutera ipfunwe mu bandi.

Bimwe mu byo wakoresha mu kuvana amaribori ku mubiri wawe abahanga bagaragaza harimo:

Gusigaho amavuta y’amamesa avanze n’umutobe w’indimu, isukari, umweru w’igi, iyo ufashe ibyo bintu byose ukabivangira mu kintu kimwe ubundi ugakuba ahari amaribori hose nyuma y’iminota 15 ukajya gukaraba ariko ukazirikana kubikora buri munsi, uzaca ukubiri n’amaribori yajyaga agutera ipfunwe ndetse rimwe na rimwe akakurya. Mu gihe ibyo byanze ushobora kujya kwa muganga kuko bagira imiti batanga ku bantu bayafite ukajya usigaho, mu gihe gito ntumenya aho yagiye.

Src: doctrissimo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Nta muti uyakuraho ubaho nukubeshya
  • 5 years ago
    Beshi bavugak amaribori agira abakobwa gusa nabahungubarayagira





Inyarwanda BACKGROUND