RFL
Kigali

Inkuru mbi ku banywa gacye: Umumaro inzoga zigirira umubiri zirutwa kure n’ingaruka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/08/2018 14:52
0


Inzoga ni kimwe mu bihuza abantu bagasabana ndetse ngo umubiri w’umuntu ukenera bimwe mu biba mu nzoga. N’ubwo bimeze bitya ariko, ubushakashatsi bwagaragaje ko uko inzoga yaba ingana kose, ibyo yangizaho umubiri ari byinshi kurusha umumaro igira.



Ubusinzi ni ingeso buri wese anegura ariko hari n’abakubwira ko banywa gake ku buryo batagera aho inzoga ibategeka. Amakuru mabi kuri aba bantu ni uko burya ngo icupa rimwe ku munsi ry’inzoga ryangiza ibintu bitagira ingano mu mubiri kurusha akamaro ryawugirira. Mu gihe kunywa inzoga iringaniye birinda umubiri indwara z’umutima, ibyago iyo nzoga iba ishobora guteza byo guha inzira indwara ya kanseri n’izindi ndwara bihita bisumba ubudahangarwa ya nzoga yari guha imikorere y’umutima.

Global Burden Disease yakoze ubushakashatsi mu bihugu 195 kuva mu 1990 kugeza muri 2006, bwari bugamije gusuzuma ibijyanye n’ingaruka inzoga zigira ku mubiri w’umuntu. Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu bafite imyaka guhera kuri 15 kugeza kuri 95, bwarebaga abantu batajya banywa inzoga na rimwe n’abanywa ikinyobwa gisembuye nibura rimwe ku munsi.

Image result for alcohol

Ngo n'ubwo kaba gacye cyane, inzoga yangiza byinshi mu mubiri kurusha umumaro imara

Ubu bushakashatsi bwaje gusanga ingorane ziri mu kunywa izoga ari uko benshi mu bazinywa batagarukira ku kirahuri kimwe ku munsi, bityo bikongera ibyago byabo byo kuba bacira inzira indwara zikomeye nka kanseri.

N’ubwo bimeze bitya ariko, abahanga bavuga ko ari kimwe n’uko nta buryo buhari bungana na 100% bwo kuba wakwirinda impanuka mu muhanda, bityo no kunywa inzoga bikaba ari kimwe mu bishimisha abantu ariko ingaruka nazo zikaba ari nyinshi. Uburyo bwiza bwo kwirinda ingaruka zikururwa n’inzoga bukaba ari ukuzireka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND