RFL
Kigali

Inkuru imaze kuba Impamo "5000" ibaye umurongo w'abaturage

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:30/09/2014 19:14
2


Ntibyayari bisanzwe mu Rwanda ndetse no muri Africa aho habaho inomero itanga ibisobanuro ikanatanga na Serivisi, kubatuye igihugu byongeye kandi kubuntu .



Kuri ubu mu Rwanda habarirwa abanyarwanda basaga 12.000.000 muri bo abarenga 60% bafite telefoni zigendanwa, ubucuruzi buragenda buvuka ku bwinshi kuburyo bimwe biteza urujijo mu bantu bakeneye kubugana.

Twari tumenyereye kandi ko  ushaka servisi ajya kuyishaka aho iherere agakora ingendo zitandukanye rimwe na rimwe agasanga iyo serivisi ntigikora cyangwa yimukiye mu kindi gice, ibi bidindiza umusarururo  ku mpande zombi haba uhabwa n’utanga servisi.

Ibi bibazo byaje gukemurwa na Call Rwanda kuko kuri ubu aricyo kigo cyo nyine mu Rwanda wabarizaho izi serivisi amasaha yose uzikenereye.

a

Kuyikoresha ni ubuntu ugahamagara kuri numero 5000

Twagananiriye na Aime Crispin NSENGIYUMVA, umuyobozi wa call Rwanda , adutangariza byinshi ku mikorere ya Call Rwanda .

Aime Crispin yagize ati “Dutanga serivisi nyinshi , duha abaduhamagara numero z’ibigo, tukabarangira aho bikorera kandi ntakindi kiguzi, icyo basabwa ni uguhamagara call center yacu kuri 5000 ukabaza. Uretse nibyo dufite ibyo bita Appointment settings, iyi ni servisi ikorana n’ibitaro ndetse na bimwe mu bigo byakira abantu benshi mu byo bita Rendez-vous.”

Yakomeje agira ati “Muri serivisi dutanga kandi tutanga iz’ubutumwa bugufi” SMS” kuko Call Rwanda niyo ifasha abantu gutanga ibitekerezo byabo cyangwa gusaba no gusuhuza ku maradiyo na televiziyo muzi ko bohereza ubutumwa bakoresheje Telephone zabo kuri 5000.

Dufasha abantu batandukanye, ibigo byamashuri, ibitaro, ibigo by ubucuruzi mu kumenyekanisha ibikorwa byayo binyuze mucyo twita Bulk SMS , iki cyabeye bidasubirwaho igisubizo kubafite amanama , gutumira, ibitaramo , ibigo by ‘abashuli gutanga ubutumwa kandi bukagera kubo bugenewe mu kanya gato karenze umunota umwe.”

a

Igihuza na serivisi zitandukanye

Tubibutse ko iyi serivisi itangwa na Call Rwanda binyuze byose kumurongo wabo 5000, bigatangwa mu ndimi eshatu ari zo Ikinyarwanda, Igifransa n ‘Icyongereza, iminsi yose kandi ku buntu bidasabye ubikenye ko ajya kubareba, ibi byose kandi bikorwa n’urubyiruko rw’abanyarwanda rukiri ruto.

Call Rwanda ikaba isaba ibigo kubagana bakandikisha servisi zabo kuko ari ubuntu kugeza ubu maze bagafatanya gufasha abantu bakeneye serivisi zabo

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ephrem9 years ago
    ndumiwe koko reka nzandike da
  • dickson9 years ago
    Tubyakiriye neza iyi service iziye igihe!





Inyarwanda BACKGROUND