RFL
Kigali

Kamonyi:Imodoka yari itwaye abagenzi higanjemo abakinnyi ba KBC ikoze impanuka, 5 bahita bahasiga ubuzima

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/03/2015 10:19
33


Inkuru mbi muri iki gitondo ni uko i Kamonyi ,imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi bari biganjemo ababyeyi bari bagiye gusura abanyeshuri ndetse n'abakinnyi ba Kigali Basketball Club igonganye n'imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, abantu 5 bahita bahasiga ubuzima harimo n'umukinnyi wa KBC.



Ababibonye bavuga ko ngo iyi modoka yagonganye n'ikigamyo maze kirayishwanyaguza dore ko nubwo umubare utaramenyekana neza ariko bakeka ko 5 bahise bahasiga ubuzima.

acc
Iyi niyo modoka barimo 
acc
Ni amarira gusa n'agahinda kubari kubona ibyabaye

Mu kiganiro  yagiranye na inyarwanda.com , CIP Emmanuel Kabanda  ,Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano w’igihugu muri Polisi y’u Rwanda yemeje amakuru y’iyi mpanuka yabereye ahazwi ku izina ryo mu Nkoto ,Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi ndetse adutangariza ko abantu bamaze kwitaba Imana ari 5 , naho abakomeretse bakaba ari 14 ariko ko hakiri gukorwa  iperereza ngo hamenyekane byinshi kuri iyi mpanuka

Yagize ati” Nibyo koko impanuka yabaye ahagana saa mbiri za mu gitondo, ni imodoka  yo mu bwoko bwa Coaster ya Volcano Express yari itwaye abagenzi biganjemo ababyeyi bari bagiye gusura abanyenshuri nkuko bisanzwe bigenda ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi yagonganye n'imdoka y'uwbikorezi yo mu bwooko bwa  Fuso yari itwaye amatafari.

CIP Emmanuel Kabanda yirinze guhita yemeza icyaba cyateye iyi mpanuka kuko amakuru n’ibimenyetso bigikusanywa  ariko avuga ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yagonganye na Coaster ariyo yaba yabaye intandaro yiyi mpanuka kuko  yari ifite umuvuduko ukabije kandi igenda nabi. 

Kabanda Ati"Nubwo ibyo dukeka tutarabyemeza kuko hagikusanywa ibimenyetso  n'iperereza ry'icyateye impanuka rikaba rikomeje, ariko imodoka ya Fuso yagonze Coaster yari ifite umuvuduko mwinshi kandi igenda nabi mu muhanda nkuko abari aho impanuka yabereye babivuga"

Kugeza ubu abakomeretse bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK. Mu bitabye Imana hakaba hacyekwa abashoferi bombi bari batwaye izi modoka ndetse n'umukinnyi 1 w'ikipe ya Kigali Basketball Club yari igiye gukina umukino wa shampiyona i Huye na Kaminuza y'u Rwana ishami ryayo rya Huye.

Nyuma y'iyi mpanuka yakozwe n'abakinnyi ba KBC, ishyirahamwe ry'umukino w'amaboko wa Basketball rikaba ryahise rihagarika imikino yose yari kuba uyu munsi nkuko bigaragara ku itangazo bashyize ahagaragara.

 Itanagzo rya FERWABA rihagarika imikino yose yari kuba kuri uyu wa 01/03/2015

Itangazo rya FERWABA rihagarika imikino yose yari kuba kuri uyu wa 01/03/2015

Guy Rutayisire

Nyakwigendera Guy Rutayisire

Jean Guy Rutayisire umwe mu bakinnyi bakomeye hano mu Rwanda  mu mukino wa Basketball wakiniraga ikipe ya KBC niwe bivugwa ko yaba yahise ahasiga ubuzima.

Turakomeza kubakurikiranira amakuru y'iyi mpanuka.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bay9 years ago
    RIP bavandimwe, Imana ikomeze imiryango yanyu muri ibi bihe
  • 9 years ago
    Imana ibakire mubayo.
  • fannio2829 years ago
    manawe Imana ibakire mubayo!!!
  • Ny9 years ago
    Ese amakuru tubonye NGO ni team ya KBC ilove accident niyo
  • ruti 9 years ago
    imana iborohereze
  • evelyn9 years ago
    yoooooooo manawe imana ibakire mubayo kd imiryago yabo ikomeze kwihangana
  • 9 years ago
    Twihanganishije ababuze ababo muri iyo mpanuka
  • Thompson 9 years ago
    yoooo!!!!!mbanje kwihamganisha imiryango yabagiriye impanuka muri Oriya coaster kandi mukomere kubwiyi nsanganya .uwiteka ahe iruhuko ridashira abahasize ubuzima
  • Dorca Ineza 9 years ago
    yooo Imana ikomeze imiryango yabo knd nihanganishije KBC guyz may ur fellow bro Jean Guy Rest in internal peace
  • Siborurema Jean9 years ago
    Twihanganishije imiryango yagize ibyago igayakaza abayo.
  • didy9 years ago
    imana ibahe iruhuko ridashira baruhukire mu mahoro
  • ndicunguye didier9 years ago
    twifatanyije nimiryango yabuze abayo kndi imana ibahe iruhuko ridashira
  • 9 years ago
    Imana ibana nabo bagire uburuhukiro I bakire
  • Tumukuze Jeannette Sauda9 years ago
    RIP Imana ibahe iruhuko ridashira
  • kibebe9 years ago
    Imana ibakire mu bayo ikomeze imiryango yabo
  • chris9 years ago
    Gigi Imana izakwakire mu bayo,urukundo warufite nubundi wabonaga atari urwa gusa. Twihanganishije famille yose ya Nyakwigendera Mzee Rutayisire ,oooh mugiye mukurikiranye koko !!!!!
  • Condoleances9 years ago
    So sad!
  • 9 years ago
    RIP
  • uwatese9 years ago
    Imana ibahe iruhuko ridashira
  • nizeyimana jean paul9 years ago
    yoooo!!!imana ibakire mubayo ariko mudutangarize nabakomeretse uko bameze





Inyarwanda BACKGROUND