RFL
Kigali

Inkuba yakubise abantu 65 umunsi umwe hirya no hino mu Rwanda. Menya uko wakwirinda gukubitwa n'inkuba

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:4/09/2015 9:52
2


Kuri uyu wa Kane tariki 3 Nzeri 2015, abantu benshi mu turere dutandukanye tw’igihugu bakubiswe n’inkuba bamwe barapfa abandi barahungabana, mu gihe imvura ikaze yangize byinshi birimo n’amazu yasenyutse cyane cyane mu Majyaruguru y’igihugu cy’u Rwanda.



Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ntawukuriryayo Frederic ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri ifite gukumira Ibiza mu nshingano zayo (MIDIMAR), abantu bakubiswe n’inkuba mu turere twose tw’u Rwanda kuri uyu wa Kane bagera kuri 65, muri abo abagera kuri 13 bakaba bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 52 bo bahungabanye bakaba bakirimo gukurikiranwa.

Mu turere twibasiwe n’inkuba, harimo akarere ka Karongi ahapfuye abantu 8 naho abandi 40 bagahungabana, mu karere ka Rutsiro ahapfuye abantu 2 naho bane bagahungabana, mu karere ka Burera hapfuye abantu babiri, muri Musanze hapfuye umuntu umwe, mu gihe muri Ngoma ho inkuba yakubise abantu 18 bagahungabana ariko ntihagire upfa.

Ntawukuriryayo Frederic yabwiye Inyarwanda.com ko amakuru MIDIMAR ifite kugeza ubu ari uko mu karere ka Musanze naho imvura ivanze n’umuyaga yasenye amazu asaga 70, abakozi b’iyi Minisiteri bakaba bagiye kubikurikirana kugirango babashe gufasha imiryango yasizwe iheruheru.

Ni gute abantu bakwiye kwitwara kugirango birinde ibiza bituruka ku nkuba?

Nk’uko bigaragazwa n’amabwiriza yatanzwe na Minisiteri ifite gukumira Ibiza mu nshingano zayo, hari ibyo abantu bakwiye kwitwararika kugirango babashe kwirinda kuba bakubwitwa n’inkuba, baba bari mu nzu cyangwa hanze. Mu by’ibanze bijyanye n’inyubako, hasabwa ko inyubako zose, cyane izihurirwamo n’abantu benshi (amashuri, insengero, ibitaro, inzu z’ubucuruzi, amazu y’imyidagaduro, amagorofa, inyubako zitandukanye n’ahandi hose hahurira abantu benshi) zigomba kuba zifite iminara irinda inkuba.

Mu gihe kandi hagwa imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo, abaturage basabwe kwirinda gukoresha ibyuma bizamukamo abantu mu nyubako z’amagorofa; kwirinda gukorakora no kwegera amadirishya ariho ibyuma bya giriyaje, inzugi n’imiryango bikozwe mu byuma, amatiyo y’amazi n’ibindi bikoresho byose bikozwe mu byuma no kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe umuntu atizeye neza ko inyubako birimo ifite umurindankuba

Kugirango kandi umuntu yirinde inkuba mu gihe ari hanze cyangwa ku misozi miremire, agomba kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi, mu gihe imvura yiganjemo imirabyo n’imihindo y’inkuba; kwirinda kuguma ahantu hahanamye no mu mpinga z’imisozi; kwirinda kugama munsi y’ibiti, cyane cyane igiti kirekire kandi kiri cyonyine; kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho itariho imirindankuba; kwirinda kuba mu metero mirongo itatu (30) z’uruzitiro rukozwe mu byuma (senyenge, ferabeto, inkingi z’ibyuma n’ibindi) kuko byakongera amakuba yo gukubitwa n’inkuba;

Mu gihe imvura igwa kandi umuntu uri ku gasozi agomba kwirinda kujya mu nkengero z’ishyamba mu gihe inkuba zitangiye gukubita, waba uzirimo ukihutira kujya kugama mu nzu, bitashoboka ukajya hagati mu ishyamba hatari munsi y’ibiti birebire. Ugomba kandi kuva mu mazi vuba mu gihe imvura itangiye kugwa, by’umwihariko ku bantu barimo koga mu ruzi, ikiyaga cyangwa pisine n’ahandi nk’aho. Ugomba kwirinda kugumana mu ntoki ibyuma no guheka ikintu icyo aricyo cyose gifite akuma gasongoye kareba hejuru no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare cyangwa amapikipiki.

Mu bindi buri wese agomba kwitwararika aho yaba ari hose, harimo:

-Kwirinda gukorakora no gutwara ibikoresho bizwiho gutwara amashanyarazi vuba, ni ukuvuga ibyuma binyuranye nk’umutaka ufite agatwe gasongoye gakozwe mu cyuma, mu gihe ibyo bikoresho bisumba umutwe w’ubitwaye;

-Kurinda ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi, hifashishwa ibyuma byabugenewe no kwihutira gucomokora ibyuma bikoresha amashanyarazi, mu gihe bitarindishijwe ibyuma byabugenewe;

-Kwirinda kuba ahantu uzi neza ko inkuba yigeze kuhakubita kuko ishobora gusubira aho yigeze, iyo nta murindankuba wahashyizwe;

-Aho bishoboka, kwirinda gusakaza inzu amabati akozwe mu byuma; aho akoreshejwe, hagashyirwaho insinga zihuza inguni zose z’inzu n’ubutaka. Ni byiza gusakaza amategura, aho bishoboka hose;

-Mu gihe nta mvura igwa kandi hari inkuba n’imirabyo, abaturage basabwe gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda inkuba, cyane cyane hirindwa kujya munsi y’ibiti birebire biri byonyine no gukoresha ibyuma bisongoye bitunze mu kirere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndamira claude8 years ago
    Imana ibakire mubayo kandi tuniha.ganish imiryango yabo!
  • Shumbusho Maurice8 years ago
    Mbere yabyose imiryango yabuze abayo ikomeze kwihangana kandi amabwirizwa yatanzwe haruguru yubahirizwe kuko amagara araseseka ntayorwe. Sawa mugire ibihebyiza kandi inama zikomeze gutangwa hose.





Inyarwanda BACKGROUND