Fabrice ni umunyamurava, agira umutima woroshye gusa ntiyirekura cyane.Ashobora kurakara vuba vuba iyo abona abantu batari kumwumva gusa bihita bishira.
Inkomoko y’iri zina Iri zina ryitwa ab’igitsina gabo rigakoreshwa cyane mu bihugu bivuga igifaransa.iri zina risobanura “ukoresha amaboko ye”. Rikunze guhinwa mo Fab, rikomoka mu muryango wari ukomeye w’abaromani wa Fabricius. Imitere yabantu bitwa ba Fabrice Fabrice ibyo akora abikora neza akunda, umurimo unoze kandi abandi bantu bakunze gushima uburyo yitwara mu mirimo ashinzwe. Fabrice ni umusore ugira igikundiro ku bantu, nubwo we atabisanzuraho cyane ntibibabuza kuza bamusanga. Iyo yamaze kukwiyumvamo nk’inshuti ye akubera inshuti nziza.iyo abona hari ibikenewe gukorwa afata iyambere mu kubikora. Yigirira icyizere kandi ahora ashakisha uburyo bwo kubaho mu nzira zose. Fabrice agira kwihangana guke ariko agerageza kubihisha, azi kwiha inshingano mu muryango no mu kazi akora ariko iyo ibibazo bivutse ashobora guhitamo kubihunga aho guhangana nabyo. Iyo akiri umwana yizirika cyane ku muryango we, ndetse aba ari umwizerwa ku babyeyi be. Ibyo akunda Fabrice akunda amahoro no kubana n’abandi neza. akunda ibintu byiza bigaragara neza,n’abantu beza ku isura baramukurura. Mu rukundo aba ahamye ariko agafuha cyane. Kubera ukuntu we agerageza kuba umwizerwa n’umunyakuri murukundo ntapfa kubabarira umuhemukira mu rukundo. Imirimo Fabrice akunda ni nk’ubuganga, icunga mutungo, guteka, ibijyanye n’ubugeni cg gushushanya. Ibyamare byitwa iri zina. Fabrice Muamba: yahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru,yakiniye amakipe akomeye nka Arsenal ,Birmingham City na Bolton Wanderers. Fabrice Morvan: ni umuririmbyi,umwanditsi w’indirimbo,umubyinnyi n’umunyamideli wo mu Bufaransa. Fabrice Camels: ni umufaransa akaba icyamamare mu mbyino za ballet, Fabrice Oringa: ni umunya Kameruni ukina umupira w’amaguru mu ikipe yo mu bubiligi yitwa Royal Mouscron Peruwelz.
TANGA IGITECYEREZO