RFL
Kigali

Inkomoko, ubusobanuro n'imiterere y'abitwa ba Fabrice

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/05/2016 13:21
27


Fabrice ni umunyamurava, agira umutima woroshye gusa ntiyirekura cyane.Ashobora kurakara vuba vuba iyo abona abantu batari kumwumva gusa bihita bishira.



Inkomoko y’iri zina Iri zina ryitwa ab’igitsina gabo rigakoreshwa cyane mu bihugu bivuga igifaransa.iri zina risobanura “ukoresha amaboko ye”. Rikunze guhinwa mo Fab, rikomoka mu muryango wari ukomeye w’abaromani wa Fabricius. Imitere yabantu bitwa ba Fabrice Fabrice ibyo akora abikora neza akunda, umurimo unoze kandi abandi bantu bakunze gushima uburyo yitwara mu mirimo ashinzwe. Fabrice ni umusore ugira igikundiro ku bantu, nubwo we atabisanzuraho cyane ntibibabuza kuza bamusanga. Iyo yamaze kukwiyumvamo nk’inshuti ye akubera inshuti nziza.iyo abona hari ibikenewe gukorwa afata iyambere mu kubikora. Yigirira icyizere kandi ahora ashakisha uburyo bwo kubaho mu nzira zose. Fabrice agira kwihangana guke ariko agerageza kubihisha, azi kwiha inshingano mu muryango no mu kazi akora ariko iyo ibibazo bivutse ashobora guhitamo kubihunga aho guhangana nabyo. Iyo akiri umwana yizirika cyane ku muryango we, ndetse aba ari umwizerwa ku babyeyi be. Ibyo akunda Fabrice akunda amahoro no kubana n’abandi neza. akunda ibintu byiza bigaragara neza,n’abantu beza ku isura baramukurura. Mu rukundo aba ahamye ariko agafuha cyane. Kubera ukuntu we agerageza kuba umwizerwa n’umunyakuri murukundo ntapfa kubabarira umuhemukira mu rukundo. Imirimo Fabrice akunda ni nk’ubuganga, icunga mutungo, guteka, ibijyanye n’ubugeni cg gushushanya. Ibyamare byitwa iri zina. Fabrice Muamba: yahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru,yakiniye amakipe akomeye nka Arsenal ,Birmingham City na Bolton Wanderers. Fabrice Morvan: ni umuririmbyi,umwanditsi w’indirimbo,umubyinnyi n’umunyamideli wo mu Bufaransa. Fabrice Camels: ni umufaransa akaba icyamamare mu mbyino za ballet, Fabrice Oringa: ni umunya Kameruni ukina umupira w’amaguru mu ikipe yo mu bubiligi yitwa Royal Mouscron Peruwelz.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Nibyorwose ba fan Bose nxi nikobameze minsobanurire christian
  • Fille7 years ago
    Ubusobanuro bw'izina Yvonne
  • Fab7 years ago
    Nanjye nitwa Fabrice G. ark nukuri umuntu wanditse iyi nkuru wagirango aranzi.
  • aime Fabrice7 years ago
    98%kbsa!
  • nyirantezimana devotha7 years ago
    ibyo muvuze nibyo pe!.hari uwo nzi ubyujuje. muzambwire devotha
  • fabrice mugheni7 years ago
    Je suis à 98% aec vous,mais nous sommes aussi intelligent non???
  • BIZIMANA Fabrice5 years ago
    uyu muntu wajyirango anzi neza pe
  • rogic maniraguha samuel4 years ago
    Muraho neza. Njyewe wansobanuriye izina SAMUEL
  • Dushimimana jackson 3 years ago
    Ibi nibyo wagirango muba mwaragenzuye umuntu
  • Ni iradukunda fabric 2 years ago
    Kbc ibinibyo peee noneh byagera mugufuh nakarusho
  • Fabrice ndayikengurukiye1 year ago
    Mwubahwe ubwo busobanura vyose nijewe wamengo muranzi
  • byiringiro fabrice1 year ago
    ncakakumenya irizina byiringiro fabrice ni umuntu uteyeta murakoze
  • Fabrice NDARISHIKANYE1 year ago
    Murakoze cane kuko ubu ndimenye bikwiye kandi ntanakimwe kitarico muvyo mwavuze kuri Fabrice. Biranantangaje kuko mumvuze wese ataco mukuyeko canke ngo mwongereko !
  • Hirwa Fabrice 1 year ago
    Ewana πŸ™πŸΎπŸ™πŸΎ neza wajyirango yaranyitegereje kbx
  • Fabrice Itangishaka 1 year ago
    Nibyokoko kurakarubusa(uziko bameze nkantuzawee!!).Arikomurukundo(......)
  • ishimwe fabrice1 year ago
    Kbx umuntu wakoze iki kegeranyo yarateguye pe kuko ndumva aringewe gusa ngewe simfuha sinzi impamvu umenya ntarukundo ngira
  • Mujyambere Fabrice 1 year ago
    Ndashaka ko mwazansobanurira izina yverry nukuri muzaba mukoze kd turabakunda
  • byiringiro fabrice11 months ago
    murakoze cyane kbs nibyo nagomubeshya
  • Nzasabimana Fabrice11 months ago
    Mwubahwe rwose nibyo 98%
  • UMUTONI mary solange 11 months ago
    Hello.turabakundacyane kubutumwa muduha





Inyarwanda BACKGROUND