RFL
Kigali

Inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa Thierry

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/04/2016 10:00
15


Nk’uko twabibasezeranije, buri munsi inyarwanda.com izajya ibagezaho ubusobanuro bw’izina runaka. Uyu munsi tugiye kureba izina Thierry



Iri zina ryitwa ab’igitsina gabo, Thierry bisobanura “umunyembaraga, umuyobozi w’abaturage.” Rifite inkomoko mu myemerere ya kera y’aba Teutons (bibumbiyemo abadage, abo muri Scandinavia, aba Anglo-saxons n’abandi bo mu majyaruguru y’uburayi) bari bafite imyemerere ya gipagani. Baje guhinduka abakirisitu imyaka 1000 nyuma y’ivuka rya Kristu.

Thierry ni muntu ki?

Thierry agira amarangamutima gusa agerageza kubihisha. Iyo umurebye ubona yitonze kandi agira amahane. Guhita yizera umuntu bamenyanye vuba biramugora, afata igihe gihagije cyo kwiga ku bantu bamukikije. Yita ku bantu, yiha inshingano kandi akamenya kuzuzuza, akunda gutanga ubufasha kandi igihe cyose umukeneye agerageza kuboneka. Azi gukemura ibibazo igihe bivutse. Gusa yigaragaza mu mashusho menshi atandukanye ku buryo utapfa kumumenya wese. Agaragara nk’umuntu uhamye (strict), wihagazeho (serious), wihangana kandi ufite umurongo agenderaho. Kubera ukuntu yigaragaza mu buryo bwinshi, ku rundi ruhande agaragara nk’umunyakavuyo, ufite umutima woroshye kandi ukunda imikino.

Thierry ahora ashakisha icyatuma atera imbere, igihe bibaye ngombwa ko hari impinduka zimusaba kwiyemeza, abanza kubitekerezaho cyane. Arakazwa n’ubusa kandi akunda gutegeka. Iyo akiri umwana aba agira ibanga cyane kandi ntiyishimira abantu bamukosora iyo akoze nabi. Akenera umuntu uhora umutera akanyabugabo kuko muri we atekereza ko abantu batamwumva.

Thierry akunda iki?

Abantu bitwa ba Thierry bakunda ukuri, ubutabera n’ikinyabupfura, ntibakunda na gato umuntu utabifite. Muri kamere yabo bashoboye ibijyanye no kuzigama amafaranga ndetse no kugira ibyo bubaka. Thierry aba ashaka kubona abantu bamukunda ariko cyane cyane bamukundira ibitekerezo bye cyangwa ibyo ashoboye gukora. Akunda gusangira ibitekerezo n’abandi. Mu bijyanye n’urukundo Thierry ni indahemuka gusa kwereka umukunzi we amarangamutima ye n’uko yiyumva biramugora.

Thierry yishimira kwita cyane ku kazi akora, akunda kuba yakora ibijyanye n’ubumenyi bw’isi, kwigisha, mbese ibintu bimuhuza n’ubuzima bwaba ubw’abantu cyangwa inyamaswa.

Ibyamamare byitwa iri zina

Thierry Daniel Henry

Yamenyekanye mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal, ubu ni umunyamakuru kuri televiziyo yo mu bwongereza yitwa Sky Sports.

Thierry Schauffausser

 Ni umwanditsi w’umufaransa akaba n’umukinnyi wa filime.

Thierry Lhermitte

Ni umukinnyi w’amafilime mu bufaransa umenyerewe mu mafilime y’urwenya. Twavuga nka Un Indien Dans La Ville, Le Pere Noel Est Une Ordure n’izindi.

Usanze hari umuntu uzi witwa Thierry uteye gutya?

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Antony 7 years ago
    Nibyo kbsa Thierry nzi nuko ateye neza neza.
  • Gasongo7 years ago
    Ngewe abonzi bose bitwa ba thierry ni ibigegera gusa
  • pitchou7 years ago
    ongeraho ko abeshya uwo nzi abeshya kubi.
  • Ngendakubwayo Augustin7 years ago
    Thierry duturanye suko ateye agira ishyari n,ubugome ntagereranywa.
  • patrick pazo7 years ago
    ewana wagirango mwakoze copy paste nge mfite petit witwa gutyo ariko bihuye neza nibyo mwavuze
  • 7 years ago
    Muzadusobanurire Arlene murakoze
  • 7 years ago
    jye nitwa thierry byinshi muri byo nibyo rwose
  • Thierry Wiz7 years ago
    Mwakoze cyane kubwiri zina pe, biranshimishije narinziko mwarivuzeho cyera mukaba mwararivuyeho ntarabibonye, urebye ninjye gusa mwavugaga lol hahh neza neza abantu bitwa ba thierry ni gutyo duteye cyane cyane njyewe!!
  • Byiringiro Thierry 5 years ago
    Nukuri ububusobanuro nibwo rwose kuko ibi nibyo biranga(Thierry)
  • Thierry NIYONKURU4 years ago
    Nanje gose nukomeze Igicosembanipfuzakonobumunyembaraga.
  • NIYONKURU Thierry Tijoss4 years ago
    nangye nukomezegose.muzadusobanurire Benitha.Nonemurakomeye
  • Uwamahoro Hyacinthe3 years ago
    Mwiriwe? Nukuri.udukorera ibintu byiza nagiragango muzansobanurire Aya mazina Thacien,Bora murakoze
  • manirambona thierry3 years ago
    niryewe nyene kandi vyishi niko meze
  • Iradukunda thacien3 years ago
    Tubanje kubashimira kubwamazi mudusobanurira Ark muzabwire ubusobanuro bwizina Thacien murakoze
  • Ndayikeze thierry tijos2 years ago
    Harivy nasanz arikw meze nibind bitandukany gus murimak meze ikwonyen





Inyarwanda BACKGROUND