Nk’uko twabibasezeranije, buri munsi inyarwanda.com izajya ibagezaho ubusobanuro bw’izina runaka. Uyu munsi tugiye kureba izina Thierry
Iri zina ryitwa ab’igitsina gabo, Thierry bisobanura “umunyembaraga, umuyobozi w’abaturage.” Rifite inkomoko mu myemerere ya kera y’aba Teutons (bibumbiyemo abadage, abo muri Scandinavia, aba Anglo-saxons n’abandi bo mu majyaruguru y’uburayi) bari bafite imyemerere ya gipagani. Baje guhinduka abakirisitu imyaka 1000 nyuma y’ivuka rya Kristu.
Thierry ni muntu ki?
Thierry agira amarangamutima gusa agerageza kubihisha. Iyo umurebye ubona yitonze kandi agira amahane. Guhita yizera umuntu bamenyanye vuba biramugora, afata igihe gihagije cyo kwiga ku bantu bamukikije. Yita ku bantu, yiha inshingano kandi akamenya kuzuzuza, akunda gutanga ubufasha kandi igihe cyose umukeneye agerageza kuboneka. Azi gukemura ibibazo igihe bivutse. Gusa yigaragaza mu mashusho menshi atandukanye ku buryo utapfa kumumenya wese. Agaragara nk’umuntu uhamye (strict), wihagazeho (serious), wihangana kandi ufite umurongo agenderaho. Kubera ukuntu yigaragaza mu buryo bwinshi, ku rundi ruhande agaragara nk’umunyakavuyo, ufite umutima woroshye kandi ukunda imikino.
Thierry ahora ashakisha icyatuma atera imbere, igihe bibaye ngombwa ko hari impinduka zimusaba kwiyemeza, abanza kubitekerezaho cyane. Arakazwa n’ubusa kandi akunda gutegeka. Iyo akiri umwana aba agira ibanga cyane kandi ntiyishimira abantu bamukosora iyo akoze nabi. Akenera umuntu uhora umutera akanyabugabo kuko muri we atekereza ko abantu batamwumva.
Thierry akunda iki?
Abantu bitwa ba Thierry bakunda ukuri, ubutabera n’ikinyabupfura, ntibakunda na gato umuntu utabifite. Muri kamere yabo bashoboye ibijyanye no kuzigama amafaranga ndetse no kugira ibyo bubaka. Thierry aba ashaka kubona abantu bamukunda ariko cyane cyane bamukundira ibitekerezo bye cyangwa ibyo ashoboye gukora. Akunda gusangira ibitekerezo n’abandi. Mu bijyanye n’urukundo Thierry ni indahemuka gusa kwereka umukunzi we amarangamutima ye n’uko yiyumva biramugora.
Thierry yishimira kwita cyane ku kazi akora, akunda kuba yakora ibijyanye n’ubumenyi bw’isi, kwigisha, mbese ibintu bimuhuza n’ubuzima bwaba ubw’abantu cyangwa inyamaswa.
Ibyamamare byitwa iri zina
Thierry Daniel Henry
Yamenyekanye mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal, ubu ni umunyamakuru kuri televiziyo yo mu bwongereza yitwa Sky Sports.
Thierry Schauffausser
Ni umwanditsi w’umufaransa akaba n’umukinnyi wa filime.
Thierry Lhermitte
Ni umukinnyi w’amafilime mu bufaransa umenyerewe mu mafilime y’urwenya. Twavuga nka Un Indien Dans La Ville, Le Pere Noel Est Une Ordure n’izindi.
Usanze hari umuntu uzi witwa Thierry uteye gutya?
TANGA IGITECYEREZO